Nyuma yo gusura akarere ka Rulindo na Musanze, tariki 23/05/2012, Dr Tiemoko Yo, umuyobozi wa FARA, yavuze ko abahinzi mu Rwanda bafite ubuhamya bwiza bwo kuratira abandi.
Yagize ati “Imishinga ibiri twasuye, iragaragaza ko yageze ku ntego zayo, ndetse n’abahinzi bagize icyo basigirwa n’iyi mishinga. Intego yacu yari ukureba uko imishinga dutera inkunga igenda ndetse n’ibibazo byaba birimo ngo tubishakire umuti.”
Mbere y’uru ruzinduko kandi, inama y’ubuyobozi bw’ihuriro FARA yabereye i Kigali, byari ubwa mbere inama nk’iyi ibera ahantu hatari ku biro bikuru by’iri huriro biri i Accra muri Ghana.
FARA yatangiye gukorana n’u Rwanda mu 2007; ifatanya n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buhinzi (RAB), ndetse ishora amafaranga agera ku bihumbi 700 by’amadolari y’Amerika mu bushakashatsi ku bijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|