Hari abaturage bakunze kumvikana bakoresha imvugo igira iti ‘Duheruka tubatora’ bashaka kumvikanisha ko hari abo batora mu nzego zitandukanye ngo bababere intumwa nyamara ntibongere kubabona uko babakeneye ngo babatume, cyangwa se bagerayo ntibibuke gukora uko bikwiye inshingano zabajyanyeyo cyane cyane z’ubuvugizi.
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Dr. Frank Habineza, aratangaza ko kuva iri shyaka ryabona imyanya mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, abarwanashyaka baryo ku nzego z’ibanze batongeye guhutazwa nk’uko byabagaho mbere.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kuba hari abanyamahanga basura u Rwanda inshuro nyinshi bikurikiranya, ari uko baba baruhoza ku mutima n’abaturage barwo.
Ba Ambasaderi 13 bashya bagejeje kuri Perezida wa Repuburika Paul Kagame impapuro zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame agiye kuyobora Umuryango wa EAC uhuza ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, mu gihe havugwa umubano utameze neza hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya Uganda n’u Burundi.
Umuryango Panafrican Movement (PAM)uharanira ukwigira kwa Afurika urasaba Abanyarwanda kudacibwa intege no kuba ibindi bihugu bitagaragaza umuvuduko nk’u Rwanda mu kwigobotora imyumvire ya gikoloni, ahubwo bagakomeza kuba intangarugero kugira ngo n’ibindi bihugu bibarebereho.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko kimwe mu byatumye ubwiyunge bushoboka mu Banyarwanda, ari ukuba abantu baranyuze mu biruhije harimo no kuba mu nkambi z’impunzi.
Perezida Kagame ari muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai, aho ari buvuge ijambo mu nama ya karindwi ihuza guverinoma zo ku isi yose, inama igamije gushyiraho umurongo w’ahazaza ha za guverinoma mu isi, bibanda cyane ku buryo ikoranabuhanga no guhanga udushya byagira uruhare mu kubonera ibisubizo bimwe mu (...)
Perezida Paul Kagame, akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ucyuye igihe, yashimiye abanyafurika ndetse n’abayobozi ba Afurika amaze umwaka ayoboye nk’ umuyobozi w’ Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Perezida Kagame yashyikirije inkoni y’Ubuyobozi umuyobozi mushya w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ari we Abdel Fattah el-Sisi, usanzwe ari perezida wa Misiri. Yamwizeje ubufatanye, yongeraho ko yizeye ko umuyobozi mushya azakomeza kuyobora Afurika mu nzira igana aheza.
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 wamuritse ishusho y’umwami w’abami (Emperor), Haile Selassie I, yubatswe ku cyicaro cy’uwo muryango i Addis Ababa muri Etiyopiya.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019, i Addis Ababa muri Etiyopiya, perezida Kagame yayoboye inama yabereye mu muhezo, muri gahunda y’inama y’inteko rusange ya 32 y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Perezida Paul Kagame, uri i Addis Ababa muri Etiyopiya yavuze ibi kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Gashyantare 2019, ayoboye inama ku itembere ry’urwego rw’ubuzima muri Afurika, aho yasabye abayoboye za guverinoma kongera ubushake mu bijyanye no gushakira amafaranga ahagije urwego rw’ubuzima mu bihugu byabo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Gashyantare 2019 yageze i Addis Ababa muri Etiyopiya, mu nama rusange ya 32 y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika yavuze ko impinduka u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zahereye ku kwita ku muturage.
Kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gashyantare 2019, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasimbuye uwa Uganda Museveni ku buyobozi bw’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Arusha muri Tanzaniya
Perezida Kagame yageze i Arusha muri Tanzaniya, kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gashyantare 2019, mu nama ya 20 isanzwe y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), inama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Duharanire gushyira hamwe mu bukungu, ukubana neza ndetse no mu bya politiki mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.
Perezida Joseph Kabila Kabange, yabwiye Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ko atabasha kwitabira inama yiga ku kibazo cyakurikiye itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Congo, kubera ko ibintu bitameze neza mu gihugu cye.
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa ‘Guinée équatoriale’ avuze ko imiyoborere ya Perezida Kagame yabashije guteza imbere u Rwanda mu nzego zitandukanye ikwiye kubera urugero ibindi bihugu by’Afurika.
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa ‘Guinée équatoriale’ yasuye u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 14 Mutarama 2019, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, akaba yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame bageze I Tokyo mu Buyapani mu ruzidiko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Louise Mushikiwabo uheruka gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF), kuri uyu wa 3 Mutarama 2019 yatangiye imirimo ye.
2018 wabaye umwaka udasanzwe ku Rwanda mu maso y’amahanga mu buryo butandukanye. Aha twavuga nko kuba ku nshuro ya mbere, umugore w’Umunyafurika atorerwa kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF), uwo mugore yarabaye umunyarwandakazi.
Imipaka ihuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu yafunzwe bitunguranye, kuko itangazo rya Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryari ryavuze ko imipaka irimo n’uwa Goma yo itazafungwa kuri uyu wa 30 Ukuboza 2018, mu gihe muri icyo gihugu bari kwitorera umukuru w’igihugu ugomba gusimbura (...)
Kuva kuri uyu wa kabiri, perezida w’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe Paul Kagame afatanyije na chancellor wa Autriche akaba nawe ayoboye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi Sebastian Kurz barayobora inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza Afurika n’u Burayi.
Guverinoma y’igihugu cya Cote d’Ivoire iratangaza ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame azabasura mu cyumweru gitaha, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri kuva tariki 19 kugeza tariki 20 Ukuboza, mu ruzinduko rw’akazi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rwinginga ngo rwemererwe kujya mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba kubera ko byari uburenganzira bwarwo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda (MINAFET), riravuga ko u Rwanda rutigeze ruhamagaza uruhagarariye muri Afurika y’Epfo nk’uko byagiye byandikwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu.
Minisitiri w’intebe wa Autriche Sebastian Kurz uri muruzinduko rw’akazi mu Rwanda araganira na perezida Paul Kagame ku myiteguro y’inama izahuza abayobozi b’Afurika n’Abuburayi ‘Africa Europe High Level Forum’ izabera I Vienne muri Autriche tariki 18 z’uku kwezi kw’Ukuboza 2018.
Minisitiri w’intebe wa Autriche Sebastian Kurz, yaraye ageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.