Sena y’u Rwanda yemeje ba Ambasaderi 10 bashya

Sena y’u Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019 yemeje ba Ambasaderi icumi bashya bagiye guhagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Emmanuel HATEGEKA agiye guhagararira u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu
Emmanuel HATEGEKA agiye guhagararira u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu

Abo ba Ambasaderi bashya icumi bari muri 15 baherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’umutekano yavuze ko muri abo icumi harimo Wellars Gasamagera ugiye guhagararira u Rwanda muri Angola, Emmanuel Hategeka ugiye guhagararira u Rwanda mu bihugu byunze ubumwe by’Abarabu (UAE) na Maj. Gen. Charles Karamba, Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Tanzania.

Maj. Gen. KARAMBA Charles ni we Ambasaderi mushya w'u Rwanda muri Tanzania
Maj. Gen. KARAMBA Charles ni we Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Tanzania

Muri abo ba Ambasaderi 10 bemejwe na Sena kandi harimo
Jean de Dieu Uwihanganye ugiye guhagararira u Rwanda muri Singapore, François Nkurikiyimfura, Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Yasmin Amri Sued ugiye guhagararira u Rwanda muri Korea y’Epfo, na Dr Aissa Kirabo Kakira ugiye muri Ghana.

Hari na James Kimonyo ugiye guhagararira u Rwanda mu Bushinwa, Higiro Prosper ugiye guhagararira u Rwanda muri Canada, na Marie Chantal Rwakazina wayoboraga Umujyi wa Kigali akaba agiye guhagararira u Rwanda mu Busuwisi.

RWAKAZINA Marie Chantal agiye guhagararira u Rwanda mu Busuwisi
RWAKAZINA Marie Chantal agiye guhagararira u Rwanda mu Busuwisi

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015, ingingo yaryo ya 86 iha Sena y’u Rwanda ububasha bwo kwemeza bamwe mu bayobozi bakuru baba bashyizwe mu myanya, barimo na ba Ambasaderi.

YASMIN Amri Sued yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Koreya y'Epfo
YASMIN Amri Sued yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo

Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’umutekano ifite inshingano zo gusuzuma no kugenzura abo bayobozi bashya baba bashyizwe mu myanya kugira ngo koko irebe niba baba babifitiye ubushobozi.

Wellars Gasamagera agiye guhagararira u Rwanda muri Angola
Wellars Gasamagera agiye guhagararira u Rwanda muri Angola

Icyakora mu myaka ishize, nta Ambasaderi wigeze ushyirwaho na Perezida wa Repubulika ngo abe yabuzwa amahirwe yo kujya kuri uwo mwanya n’iyo komisiyo.

Uwihanganye Jean de Dieu agiye guhagararira u Rwanda muri Singapore
Uwihanganye Jean de Dieu agiye guhagararira u Rwanda muri Singapore

Senateri Rugema Michel uyobora iyo komisiyo yabwiye abitabiriye umuhango wo kwemeza abo ba Ambasaderi ko Komisiyo yasanze bose bujuje ibisabwa kugira ngo bahagararire u Rwanda mu mahanga.

HIGIRO Prosper agiye guhagararira u Rwanda muri Canada
HIGIRO Prosper agiye guhagararira u Rwanda muri Canada

Senateri Rugema yasobanuye ko abandi batanu baherutse gushyirwaho na Perezida Kagame Sena itiriwe ibakorera isuzuma kubera ko bari basanzwe ari ba Ambasaderi, icyabaye kikaba ari ukubahindurira ibihugu bari bahagarariyemo u Rwanda.

Aissa Kirabo Kakira agiye guhagararira u Rwanda muri Ghana
Aissa Kirabo Kakira agiye guhagararira u Rwanda muri Ghana

Abo ba Ambasaderi bahinduriwe ibihugu ni Eugene Segore Kayihura wavuye muri Tanzania ajya guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo asimbuye Vincent Karega, naho Vincent Karega we ajya guhagararira u Rwanda i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

KIMONYO James, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa
KIMONYO James, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa

Dr Francois Xavier Ngarambe yavuye i Geneva mu Busuwisi yerekeza i Paris mu Bufaransa, naho Sheikh Saleh Habimana avanwa mu Misiri yerekeza muri Maroc. Ni mu gihe Alfred Kalisa we yavuye i Luanda muri Angola, yerekeza i Cairo mu Misiri asimbura Sheikh Saleh Habimana.

Nkurikiyimfura François ni we Ambasaderi mushya w'u Rwanda muri Qatar
Nkurikiyimfura François ni we Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Qatar
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka