Ubuyobozi bw’ikigo cya AC Group bufite mu nshingano ikarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go buratangaza ko iyo karita igiye guhuzwa n’ibindi ku buryo izajya ikoreshwa no mu zindi gahunda.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatashye ibyumba bizajya bifasha abana bafite ibibazo mu butabera gutanga amakuru y’ibyaha bakoze, bakorewe cyangwa se n’ubuhamya ku cyaha runaka cyakozwe.
Urwego ngenzura mikorere (RURA) ku bufatanye n’ikigo cya AC Group gifite mu nshingano amakarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go, batangije uburyo bushya buzafasha abagenzi kumenya ko amafaranga bashyize ku ikarita yagezeho.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe umugabo w’imyaka 35 witwa Theogene Bagaragaza wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ucyekwaho gusambanya abagore batanu abashukishije kubaha akazi.
Ngendahimana Jean Claude wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yiyise umukozi w’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi (REG), afatirwa hejuru ku ipoto agiye kuyashyira ku nzu atabyemerewe.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko kongera guterana kw’inteko rusange z’abaturage bigiye kubafasha kuko hakemukiramo ibibazo byabo bitandukanye, bitabasabye kujya mu buyobozi.
Abantu 49 bafitiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Elia Uwizeyimana wo mu Kagari ka Gatare, Umurenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, akurikiranyeho icyaha cy’ubushukanyi bwo kwiba abantu amafaranga asaga miliyoni imwe akoresheje telefone igendanwa.
Bamwe mu bagabo bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kwihagararaho bakanga gusuzugurwa ari imwe mu mpamvu zihatse izindi zituma bahohoterwa bakabyihererana.
Ubushinjacyaha bukuru buratangaza ko nyuma yo guhamwa n’ibyaha, abantu basaga 1000 mu myaka itanu ishize bategetswe kugarura mu isanduku ya Leta amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari enye.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurasaba ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga kurushaho gukaza ubwirinzi, kugira ngo birusheho kurinda abaturage ingaruka zaterwa n’ibitero bishobora gukorwa.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) buratangaza ko uko inkingo za Covid-19 zikomeza kuboneka ari nako imfungwa n’abagororwa bazakomeza kugenda bakingirwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bufatanyije na sosiyete, GURARIDE bashyiriyeho abawutuye n’abawugenda, uburyo bworoshye bwo gukora ingendo bifashishije amagare agezweho.
Abakorera mu isoko rya Gikondo mu Mujyi wa Kigali no hanze yaryo barasaba ubuyobozi kububakira isoko bavuga ko bamaze imyaka isaga umunani basezeranyijwe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kutitabira ibikorwa by’ubukerarugendo batabiterwa n’uko batabikunda, ahubwo ngo bakomwa mu nkokora n’amikoro adahagije.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe umunyamakuru ukorera radio i Kigali akaba akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko.
Perezida Paul Kagame aravuga ko hagikenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage, kuko harimo ibirushaho kugenda bikomera ndetse no kwiyongera.
Habimana Safari wakoraga nk’umukorerabushake (Youth volunteer), akurikiranyweho gukoresha ikoranabuhanga bikagaragara muri ‘sisitemu’ ko abantu bakingiwe batarigeze bahabwa urukingo rwa Covid-19.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, ni bwo u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson, doze ku bihumbi 108.000.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagore babiri harimo ukorera ubucuruzi muri Kigali, bakaba bakurikiranyweho gucuruza amavuta ya mukorogo.
Abagabo babiri bo mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kunyereza imisoro ya Leta y’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 48 bakoresheje imashini ya EBM (Electronic Billing Machine).
Minisiteri y’Ubuzima iratanganza ko guhera ku itariki 01 Nzeri 2021, gahunda yo gutanga urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura, yongera gusubukurwa muri Kigali.
Abantu 33 bafashwe mu bihe bitandukanye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, bakurikiranweho gutwara imodoka basinze.
Ikigega cya Leta gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (FARG), kiravuga ko Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 31 ari yo amaze gukoreshwa mu kuvuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ruratangaza ko hari gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ikazagukira kuri hegitari zisaga 3700.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirwakwiza amazi (WASAC), kiratangaza ko muri 2050 abatuye Umujyi wa Kigali bose bazaba bafite amazi mu nzu.
Muhizi Alphonse utuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara avuga ko aterwa agahinda no kuba amaze imyaka irenga 30 atazi aho se akomoka. Muhizi Alphonse yavutse tariki 25 Nyakanga 1988, avukira mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, avuka kuri Rutaganzwa Ildephonse na Mukamuhizi Laurence akaba avukana (…)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) kiratangaza ko abana 3096 bakuwe mu buzererezi bagasubizwa mu miryango guhera ku itariki 20 Gicurasi 2020 kugera muri Gicurasi 2021.
Bamwe mu rubyiruko rwafashe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 barasaba bagenzi babo kwitabira iyo gahunda bakareka imyumvire bafite kuri icyo cyorezo y’uko gifata abakuze gusa, kugira ngo bizabafashe gusubira mu buzima busanzwe.
Ntirushwa Fidele, umushoferi w’imodoka itwara abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Lively Stones Academy, afungiye kuri sitation ya polisi ya Rwezamenyo akurikiranweho gutwara abanyeshuri yasinze.