Inzego zifite aho zihuriye n’abamotari zasabwe gukora ibishoboka byose zigakemura ibibazo byabo, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko mu bantu basaga miliyoni zirindwi bagomba gukingirwa Covid-19, abasaga gato ibihumbi 400 bonyine aribo batarahabwa urukingo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abayobozi nshingwabikorwa gukora ibarura urugo ku rundi harebwa uko abaturage bafashe inkingo za Covid-19.
Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), ruratangaza ko ibitaramo byose byateguwe byemewe, ariko bikazasubukurwa mu byiciro habanje kubisabira uruhushya byibuze iminsi 10 mbere y’uko biba.
Bamwe mu baturage bo mu turere dutandukanye ntibakozwa uburyo bwo gushyingura habanje gutwikwa umurambo kuko babifata nk’agashinyaguro kaba gakorewe uwabo witabye Imana.
Abantu barimo umukinnyi wa Mukura VS bakurikiranyweho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19, byerekana ko ari bazima bajya gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi harimo abarwaye icyo cyorezo.
Abantu umunani batuye mu Karere ka Nyarugenge baturuka mu bihugu bitanduknaye, barishimira ko bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, kuri ubu bakaba ari Abanyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Minisitiri y’uburezi (MINEDUC), iratangaza ko n’ubwo amashuri abanza n’ayisumbuye yemerewe gukomeza igihembwe cya kabiri ku gihe cyari cyarateganyijwe, habayeho kugoragoza kuko icyorezo cya Covid-19 cyongeye gukaza umurego.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kiratangaza ko abantu barenga ibihumbi 10 ari bo barwariye Covid-19 mu ngo hirya no hino mu gihugu bangana na 98% by’abafite iyi virusi kuri ubu.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), kiratangaza ko nta mpungenge z’uko indwara ya Malaria ishobora kwiyongera n’ubwo ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bafite inzitiramibu wagabanutse.
Abagore n’abakobwa bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, barasaba kubakirwa irerero kuko abafite abana bagorwa no gufatanya amasomo bahabwa no kubitaho.
Ku wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yataye muri yombi abantu 78 bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, barimo 11 bafashwe bagiye gusengera mu gishanga.
Ku wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abantu batanu, harimo abakora n’abaranguza inzoga y’Umuneza.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Bugesera baratangaza ko batazongera gusiragiza abaturage kuko mudasobwa bahawe zigiye kurushaho kubafasha kunoza serivisi mu kazi kabo ka buri munsi.
Abamotari 9 bakorera mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho guhindura ibirango (Plaque) bya Moto, hagamijwe ko batandikirwa na za Camera zo ku muhanda.
Abagore n’abakobwa 90 baturutse mu turere dutandukanye bagororerwaga mu Kigo ngororamuco cya Gitagata mu karere ka Bugesera, barahiriye kutazasubira mu ngeso z’uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abaturage bo mu Kagari Gicaca mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, barishimira ko batagicana agatadowa babikesha Polisi y’u Rwanda yahaye imiryango isaga 170 imirasire y’izuba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiratangaza ko abaturage bashyiriweho uburyo bushya buzajya bubafasha kumenya amakuru ajyanye n’uko bakingiwe cyangwa n’andi yerekeranye na Covid-19.
Ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, nibwo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo abantu bane basanzwe bapfuye bikekwa ko bazize inzoga y’inkorano banyoye.
Ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo ry’uko igihugu gihagaze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko guhera umwaka utaha wa 2022 mu Rwanda hatangira gukorerwa imiti hamwe n’inkingo za Covid-19, ariko anashima urwego gukingira bigezeho, kuko 80% by’Abanyarwanda guhera ku (…)
Ishingiye ku itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 19 Ukuboza 2021, rimenyesha amabwiriza avuguruye yo gukumira Covid-19, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yashyizeho amabwiriza avuguruye agenga ubukwe n’ibirori bibera mu ngo.
Mu gihugu cya Kenya, abaturage bategetswe ko bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bikingije covid-19, mu gihe bagiye kujya ahantu hahurira abantu benshi. Hamwe mu ho abaturage basabwa kugaragaza icyemezo cy’uko bikingije, harimo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyangwa se abifuza kwaka serivisi mu nzego za (…)
Abasore n’inkumi 23 barimo umuhanzi bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, tariki 23 Ukuboza 2021, barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19. Muri bo 20 bafatiwe mu kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bari mu birori by’isabukuru y’amavuko y’uwitwa Ella Dufitumugisha w’imyaka 23, (…)
Minisiteri y’ibikorwaremezo iratangaza ko nta muturage uzongera kwimurwa mbere y’uko ahabwa ingurane y’umutungo we, nk’uko byari bisanzwe bikorwa kuko byagaraye ko baharenganira mu gihe badaherewe ingurane ku gihe.
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya webex, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Zimbabwe, aho icyo gihugu kigiye guha abarimu u Rwanda bazigisha mu mashuri atandukanye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko igipimo cy’ubwandu bushya bwa Covid-19 cyikubye inshuro zirenga icyenda mu minsi 10 gusa, bikaba byaratewe n’uko benshi bagiye badohoka ku mabwiriza yo kuyirinda.
Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), kiratangaza ko gahunda yo gutanga urukingo rwa Covid-19, doze ya kabiri ku ngimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 17 yatangiye guhera kuri uyu wa kabiri tariki 21 Ukuboza 2021.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ari na rwo rufite ibijyanye n’ubukerarugendo mu nshingano, ruratangaza ko n’ubwo abantu bose baje mu Gihugu basabwa kuguma mu kato k’iminsi itatu ihwanye n’amasaha 72, atari ko bimeze ku basura Pariki z’Igihugu, kuko bo bapimwa gusa, basanga batanduye bakajya gusura.
Abana basaga 1000 bo mu Karere ka Bugesera bahuguriwe kumenya bimwe mu bibangamira uburenganzira bwabo, binyuze mu matsinda y’abana bari bamazemo igihe cy’imyaka ibiri.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse bikaba bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021.