Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera bakurikiranyweho kwiyitirira polisi bagatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ku bantu batandukanye babasabye amafaranga.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, araburira abacuruza utubari kutarenga ku mabwiriza yashyizweho, kugira ngo umuntu yemererwe gufungura kuko uzabirengaho kazafungwa ku buryo bizamugora kongera kugafungura.
Abantu 20 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafunzwe bakurikiranyweho gucuruza ibicuruzwa bya magendu.
Umushoferi w’imbangukiragutabara akurikiranyweho kwiyitirira urwego rwa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), akambura abashoferi.
Ababyeyi bo mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko ubukene atari impamvu nyamukuru ituma abana baba inzererezi, kuko abakene ataribo bonyine bafite abana b’inzererezi.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Jean Bosco Kazura, avuga ko ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byagombye kubana mu mahoro n’ubwumvikane kugira ngo birusheho gufatanya mu kwikemurira ibibazo.
Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali barasaba inzego zibishinzwe ko zabanza gukemura ibibazo bitandukanye biri muri mubazi mbere yuko zitangira gukoreshwa.
Ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ku mbuga nkoranyabanga hagaragaye amashusho agaragaza abanyerondo babiri bo mu Karere ka Nyarugenge bashyamiranye n’abagore babiri b’abazunguzayi kugeza igihe umwe muri abo banyerondo yanizwe akanaturwa hasi.
Ubuyobozi bw’ikigo cya AC Group bufite mu nshingano ikarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go buratangaza ko iyo karita igiye guhuzwa n’ibindi ku buryo izajya ikoreshwa no mu zindi gahunda.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatashye ibyumba bizajya bifasha abana bafite ibibazo mu butabera gutanga amakuru y’ibyaha bakoze, bakorewe cyangwa se n’ubuhamya ku cyaha runaka cyakozwe.
Urwego ngenzura mikorere (RURA) ku bufatanye n’ikigo cya AC Group gifite mu nshingano amakarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go, batangije uburyo bushya buzafasha abagenzi kumenya ko amafaranga bashyize ku ikarita yagezeho.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe umugabo w’imyaka 35 witwa Theogene Bagaragaza wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ucyekwaho gusambanya abagore batanu abashukishije kubaha akazi.
Ngendahimana Jean Claude wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yiyise umukozi w’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi (REG), afatirwa hejuru ku ipoto agiye kuyashyira ku nzu atabyemerewe.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko kongera guterana kw’inteko rusange z’abaturage bigiye kubafasha kuko hakemukiramo ibibazo byabo bitandukanye, bitabasabye kujya mu buyobozi.
Abantu 49 bafitiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Elia Uwizeyimana wo mu Kagari ka Gatare, Umurenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, akurikiranyeho icyaha cy’ubushukanyi bwo kwiba abantu amafaranga asaga miliyoni imwe akoresheje telefone igendanwa.
Bamwe mu bagabo bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kwihagararaho bakanga gusuzugurwa ari imwe mu mpamvu zihatse izindi zituma bahohoterwa bakabyihererana.
Ubushinjacyaha bukuru buratangaza ko nyuma yo guhamwa n’ibyaha, abantu basaga 1000 mu myaka itanu ishize bategetswe kugarura mu isanduku ya Leta amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari enye.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurasaba ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga kurushaho gukaza ubwirinzi, kugira ngo birusheho kurinda abaturage ingaruka zaterwa n’ibitero bishobora gukorwa.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) buratangaza ko uko inkingo za Covid-19 zikomeza kuboneka ari nako imfungwa n’abagororwa bazakomeza kugenda bakingirwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bufatanyije na sosiyete, GURARIDE bashyiriyeho abawutuye n’abawugenda, uburyo bworoshye bwo gukora ingendo bifashishije amagare agezweho.
Abakorera mu isoko rya Gikondo mu Mujyi wa Kigali no hanze yaryo barasaba ubuyobozi kububakira isoko bavuga ko bamaze imyaka isaga umunani basezeranyijwe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kutitabira ibikorwa by’ubukerarugendo batabiterwa n’uko batabikunda, ahubwo ngo bakomwa mu nkokora n’amikoro adahagije.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe umunyamakuru ukorera radio i Kigali akaba akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko.
Perezida Paul Kagame aravuga ko hagikenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage, kuko harimo ibirushaho kugenda bikomera ndetse no kwiyongera.
Habimana Safari wakoraga nk’umukorerabushake (Youth volunteer), akurikiranyweho gukoresha ikoranabuhanga bikagaragara muri ‘sisitemu’ ko abantu bakingiwe batarigeze bahabwa urukingo rwa Covid-19.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, ni bwo u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson, doze ku bihumbi 108.000.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagore babiri harimo ukorera ubucuruzi muri Kigali, bakaba bakurikiranyweho gucuruza amavuta ya mukorogo.
Abagabo babiri bo mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kunyereza imisoro ya Leta y’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 48 bakoresheje imashini ya EBM (Electronic Billing Machine).
Minisiteri y’Ubuzima iratanganza ko guhera ku itariki 01 Nzeri 2021, gahunda yo gutanga urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura, yongera gusubukurwa muri Kigali.