Gahunda ya ‘Papa Rumuri’ mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda, yatumye zirushaho gukora neza, birenga kuba mu rugo mbonezamikurire gusa, kuko uruhare rw’umugabo mu kwita ku mwana rwarushijeho kugaragara mu miryango.
Abatuye Umujyi wa Kigali bibukijwe inshingano bafite kurinda no kubungabunga ibidukikije, birinda kumenamo imyanda, kuko iyo ari kirazira.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bahangayikishijwe n’abashinzwe gutanga serivisi z’ubuvuzi babarangarana igihe bagiye kwivuza, ibyo bavuga ko bishobora kuviramo bamwe kuhaburira ubuzima kubera kutitabwaho uko bikwiye.
Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rufite abaturage beza utapfa kubona ahandi, agaya abayobozi batabakorera ibyo basabwa kubakorera.
Mu mijyi y’u Rwanda, cyane cyane i Kigali, izina Motari rimenyerewe nk’intumwa inyaruka nk’aho mvugiye aha, igasohoza ubutumwa, cyangwa ikageza umugenzi wihuta aho azindukiye.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rugaragaza ko Abanyarwanda bataranyurwa n’imiyoborere ndetse n’imitangire ya serivisi nibura ku kigero cya 80%, kuko bakiri kuri 76.7%, mu gihe gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), iteganya ko bagomba kuba bari hejuru ya 90%.
Banki ya Kigali (BK), ku bufatanye n’umuhanzi The Ben, babinyujije mu gitaramo The Nu Year Groove, bagiye gutangiza neza umwaka Abanyarwanda bishimye.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Mohamed Ali Janah, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi (Group Chairman) wa Hotels and Resorts Investment Maldives.
Urubyiruko rugize icyiciro cya karindwi cy’Itorero ry’Urungano, basabwe kuzaba abahamya b’uko u Rwanda rumeze n’ibyo rumaze kugeraho, bagakomeza kuba urumuri n’icyitegererezo mu byo bakora.
Abagize urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano (DASSO), bibukijwe ko umutekano ugomba kureberwa mu buryo bwagutse, burimo n’ibishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, basuye ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, mu rwego rwo gusabana no kubifuriza iminsi mikuru myiza ibinjiza mu mwaka mushya wa 2026.
Abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), by’umwihariko abazwi nk’abakiriya banini, basanga atari banki gusa ahubwo ari umutabazi wabo, kuko ibaba hafi igihe cyose bayikeneye ikabatabara, ikabakura aho babonaga ko ibyabo birangiye.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko gusora ari kimwe mu bikorwa bigaragaza agaciro abasora baha igihugu, kubera ko bibafasha kubaka u Rwanda rwihagije, rufite ubushobozi bwarwo kandi rutekanye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), cyatangaje ko umubare w’abasora mu Rwanda wiyongereyeho abandi bashya barenga ibihumbi 100 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2024-2025).
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 337 babaga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abagabo 22.
Iyo havuzwe Akarere ka Nyaruguru igihita kiza mu mutwe wa benshi ni i Kibeho kubera izina hafite mu bijyanye n’iyobokamana bitewe n’amabonekerwa yahabereye, bigatuma hagira umubare utari muke w’abaza kuhasura buri mwaka baturutse hirya no hino ku Isi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera, yakiriye Amb. Gao Wenqi Ambasederi w’u Bushinwa mu Rwanda, wari uherekejwe n’impuguke zaturutse mu Nzu Ndangamurage ya Leta y’u Bushinwa no mu Kigo gishinzwe Umuco n’Ubukerarugendo mu Bushinwa
Abaharanira iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, barishimira ko ibikorwa remezo by’ingenzi mu bisabwa, Leta yabitunganyije, bagasanga ahasigaye ari ahabo kugira ngo baribyaze umusaruro.
Imibare y’ubushakashatsi buheruka bwa Finscope 2024, igaragaza ko abantu 96% bakoresha serivisi z’imari mu Rwanda, muri bo 60% bakaba bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga nka Mobile Money, Mobile Banking n’izindi.
Banki ya Kigali Plc yahawe igihembo cy’icyubahiro cya FiRe Award 2025, kimwe mu bihembo bikomeye mu Burasirazuba bwa Afurika bitangirwa ibikorwa birangwamo ubunyakuri no gukorera mu mucyo, imiyoborere myiza no gutanga raporo z’imari zinoze.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yashyizeho Fred Hategekimana nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo hamwe na Jules Higiro nk’Umuyobozi w’Akarere wungirije b’Akarere ka Kayonza.
Mu 2020 u Rwanda rwabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyashyikirije Umuryango w’Abibumbye ingamba zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere (NDC 3.0).
Uwize muri Kaminuza cyangwa undi wese uzi imibereho y’abanyeshuri baho, nta kabuza ko azi neza akamaro k’amafaranga bahabwa buri kwezi (buruse) abafasha mu mibereho ya buri munsi.
Ubuyobozi bw’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, bwatangaje ko bwahagaritse ku mirimo Komite Nyobozi y’ako Karere, kubera kutuzuza inshingano zabo ku baturage.
Banki ya Kigali (BK), ku bufatanye na BK Foundation batangije gahunda yo guhugura no kunganira abahinzi n’aborozi mu ishoramari (Integrated Agri Business Program), hagamijwe kubafasha kumenya uko barushaho gukora ubuhinzi mu buryo bwa kinyamwuga, bakabukora mu buryo bubabyarira umusaruro mu bucuruzi bwabo.
Itsinda ry’abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, basoje amahugurwa atangwa na Banki ya Kigali (BK), binyuze mu kigo cyayo cy’amahugurwa (BK Academy), biyemeje kuzana impinduka muri iyo banki kugira ngo bafatanye na bagenzi babo mu iterambere ryayo.
Urubyiruko ruturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, rwitabiriye amarushanwa ya ALX Rwanda, azahemberwamo imishinga myiza y’ubucuruzi kurusha iyindi, rwanyuzwe n’imikorere n’inama bagiriwe n’aboyobozi b’ibigo bishamikiye kuri BK Group, zizabafasha kurushaho kunoza no kwagura imikorere yabo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko u Rwanda rubona amasezerano ya Washington ateganyijwe gusinywa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari amahirwe akomeye yo kugera ku mahoro hagati y’ibihugu byombi no mu Karere.
Biteganyijwe ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uyu munsi yakira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, mu biro bye (White House), mu muhango wo gusinyana amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu.