Ntuzigera ubona umuyisilamukazi wagiye ku irimbi guherekeza no gushyingura inshuti cyangwa se umuvandimwe we witabye Imana.
U Rwanda rwungutse abapolisi bakuru basoje amasomo y’ubuyobozi ku rwego rukuru nyuma y’umwaka bari bamaze bakarishya ubwenge mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.
Ubwonko n’igice cy’umubiri kiba mu mutwe ariko siho bugarukira gusa kuko bugera no mu mugongo, bukagenda bushamikiyeho imyakura igera mu bice bitandukanye by’umubiri.
Ikigo cy’Itangazamakuru cya Kigali Today Ltd, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yemerera icyo kigo kuzamenyekanisha no gutangaza ibikorwa by’ubucuruzi bizabera mu imurikagurisha Mpuzamahanga rya 29 (EXPO 2026).
Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya 23 cy’abimukira 173 baturutse muri Libya, basaba ubuhungiro.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama, Tito Rutaremara, yibaza impamvu ibihugu bisa nkaho bifite ijambo ku bindi ku Isi, bifata abantu bose nk’ibicucu.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yatangaje ko mu gihe hashize ukwezi icyorezo cya Ebola kigaragaye mu Karere, u Rwanda rukomeje kuba maso mu gutahura byihuse aho cyamenera.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026, umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereyeho 10%, ugera kuri miliyari 6346 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 5276 wariho mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yatangaje ko icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo kugeza ku wa 14 Kamena yari imaze guhitana abantu 191 mu gihe abo byemejwe ko bapimwe bamaze kuyandura ari 808.
Denise Zaneza na Théophile Mpozembizi ni bamwe mu bandi benshi bahuriye ku mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Banki ya Kigali (BK), yinjiye mu bufatanye bwo kuzana mu Rwanda imodoka nini (Trucks) z’ubwikorezi zikoresha amashanyarazi gusa.
Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’umupira w’amaguru The Three Lions, yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko ibikoresho byinshi byayo byibwe mbere y’umukino wayo wa mbere w’Igikombe cy’Isi uzayihuza na Croatia, ku wa 17 Kamena 2026.
Stanislas Simugomwa ni umwe mu bari abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), wabaye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubutaka butagira nyirabwo ku mupaka uhuza ibihugu (NO Man’s Land), ni ijambo ryakoreshwaga kuva mbere y’intambara ya mbere y’Isi, bashaka gusobanura ubutaka butagira nyirabwo, butazwi uwabushyizeho, nta wubutunze.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko Ebola ari indwara yoroshye kwirinda ariko igoye cyane kuyikira, kubera ko umuntu ayandura bitewe n’uko yabanje gukora ku bimenyetso bigaragara.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), cyagaragaje ko ishoramari rikorwa mu bijyanye n’ubushakashatsi bukorerwa mu mashuri makuru na Kaminuza rikiri hasi ugereranyije n’ahandi mu Karere.
Umuryango Imbuto Foundation wahembye Imbuto z’Icyeza zirenga ibihumbi 8,103 bashimirwa gutsinda neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye.
Perezida Paul Kagame yagize abarimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake na Col (Rtd) Jeannot Ruhunga ba Ambasaderi.
Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigiye gufashwa gutanga ubumenyi bufite ireme ku rubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Mu Rwanda hagiye gushyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI), kikazafasha mu kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga udushya, no gushyira mu bikorwa ishoramari n’imiyoborere.
Izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ryatangiye kugaragara cyane guhera mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’aho intambara hagati ya Iran, Israel na Amerika ikajije umurego, igateza ikibazo ku nzira ya peteroli inyura mu nyanja ya Hormuz (Strait of Hormuz), inyuramo igice kinini cya peteroli yoherezwa (…)
Ubuyobozi bwa BK Group Plc, bwatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026, icyo kigo cy’imari cyagize urwunguko rwa 6.9% ugereranyije n’ayari yungutswe mu gihembwe nk’icyo giheruka.
Umutwe uhanganye n’ubutegetsi bwa Leta ya Congo Kinshasa, AFC/M23 wavuze ko nubwo hari inzira z’ubuhuza n’ibiganiro bya dipolomasi biri gukorwa, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku masezerano y’amahoro, mu gihe nta ngamba zikomeye zifatwa n’umuryango mpuzamahanga cyangwa imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira ku bijyanye n’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kivugwa mu bihugu by’abaturanyi, kuko hakajijwe ingamba zo kugikumira, gukurikirana no kwita ku wakwandura.
Abanyeshuri barangije amasomo muri Green Hills Academy (GHA) muri uyu mwaka wa 2026, basabwe gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza, gukoresha neza ubumenyi bungutse no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu n’Isi muri rusange.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangaje ko izamuka ry’ibiciro bya Mazutu ritazagira ingaruka ku biciro bisanzwe by’ingendo zo gutwara abantu n’ibintu kuko Leta yashyizemo nkunganire.
Amafaranga ni igikoresho abantu bifashisha mu guhanahana ibintu na serivisi (kugura no kugurisha). Zimwe mu nshingano zayo ni uguhana ibintu (exchange), kubika agaciro (store of value), gupima agaciro (measure of value) no kwishyurana (means of payment).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), kirahamagarira abaturarwanda kugira uruhare n’ijambo mu bikorwa byo gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Kuri mugoroba, wo kuri uyu wa Kane u Rwanda rwifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 icyo gihugu cy’igihangange ku Isi kimaze kibonye ubwigenge.
Ubuyobozi bw’Ikigega cyihariye cy’Ingoboka (Special Grant Fund/SGF), buratangaza ko hari umushinga w’Itegeko urimo kuganirwaho ushobora kuzatuma Inkende ziyongera mu nyamaswa zishyurirwa igihe zoneye cyangwa zangiririje abaturage.