Abangavu n’ingimbi bo mu Mujyi wa Kigali batangiye gukingirwa Covid-19 kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021 basanzwe ku mashuri mu rwego rwo kurushaho guhangana no gukumira icyorezo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, arasaba abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi kutaba ba mutarambirwa mu kurwanya ubwoko bwose bw’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa.
Abantu 20 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ntawakwibagirwa ko imiryango myinshi igize umuryango wa FPR-Inkotanyi yarezwe n’Inkotanyi, igakundisha abato u Rwanda bityo bibwiriza gutabarira u Rwanda nta gahato kandi baranarubohora, n’ubu imihigo yabo ikaba igikomeje. Na nyuma yo kubohora u Rwanda, Inkotanyi zasubije umuryango umutekano (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda rumaze kwakira doze miliyoni 1.6 z’urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Moderna, zatanzwe n’igihugu cya Canada binyuze muri gahunda ya Covax.
Abagabo babiri b’abacuruzi mu Mujyi wa Kigali bafatanywe amavuta atemewe bakekwaho gucuruza nyuma yo kuyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu. Abakurikiranywe ni Jean Damascene Nizeyimana na Jackson Twiyongere bafatiwe mu Murenge Kimisagara mu Karere Nyarugenge aho bacururizaga amoko atandukanye y’amavuta atemewe harimo (…)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka (RLMUA), ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, cyatangije ku mugaragaro urubuga ruzajya rufasha mu gutanga amakuru atandukanye ku bijyanye n’ubumenyi bw’isi.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iratangaza ko amatora y’abajyanama rusange ku rwego rw’akarere yagenze neza kuko amajwi bamaze kubara yerekana ko biri ku kigero kiri hejuru ya 94%.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ibikorwa byo gukingira bizakomereza no ku bafite imyaka 12 kuzamura uko inkingo zizagenda ziboneka, nk’uko byagiye bikorwa ku bindi byiciro.
Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, yagezaga ijambo ku bitabiriye ihuriro rya kane ku bufatanye bw’inzego z’ibanze hagati y’u Bushinwa na Afurika, hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edourd Ngirente, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwagize uruhare rukomeye mu bikorwa (…)
Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), kiramenyesha ibigo by’amashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza mu gihugu hose, ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 16 kugeza 21 Ugushyingo 2021, abanyeshuri bose bafite imyaka guhera kuri 18 kuzamura, batangira gukingirwa Covid-19.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, yatangaje amanota y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, aho abo mu cyiciro cy’ubumenyi rusange (General Education) batsinze ku kigero cya 85.3%, bakaba baragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize kuko ho bari 89.5%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bangana na 33% bugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira, ku buryo hagiye gukorwa ibishoboka ngo iyi mibare igabanuke.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), irasaba abajyanama ku rwego rw’akarere, gufata umwanya wo kumva abaturage, kubera ko impamvu batorwa ngo bahagararire abandi benshi, ari uko batashobora guhurira hamwe ngo bifatire ibyemezo.
Abakoresha Gaze mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro byayo, kuko birimo kubagiraho ingaruka zatumye harimo abasubira gukoresha amakara.
Inyubako Nyarutarama Plaza iherereye mu Karere ka Gasabo ni yo ya mbere mu Rwanda, yahembewe kuba yubatswe mu buryo burengera ibidukikije, kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021.
Ihuriro ry’ubukerarugendo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (East African Tourism Platform) riratangaza ko mu gihe cya vuba batangira gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa EAC Pass, buzafasha abahatuye kutongera kwipimisha Covid-19 ishuro zirenze imwe.
Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko ahagiye hagezwa ibikorwa by’iterambere byagizwemo uruhare n’igihugu cy’u Bushinwa, barishimira ko hari byinshi byabafashije mu iterambere ryabo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kiratangaza ko mu gihe cy’imyaka 20 ishize, indwara y’igituntu yagabanutseho 41% mu Rwanda, nk’uko raporo y’umwaka ushize y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) yabigaragaje.
Muri gahunda yo kugira Umujyi utoshye kandi wihaza mu biribwa, tariki 05 Ugushyingo 2021, mu Mujyi wa Kigali hatewe ibiti mu midugudu ine y’icyitegererezo. Ni gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na FAO, aho bahise batera ibiti mu midugudu y’icyitegererezo ya Karama, Ayabaraya, Rugendabari, na Nyagisozi.
Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye abanyamuryango ba AERG na GAERG gushyira imbaraga zabo mu kubaka igihugu kuko ibindi ari urusaku rupfuye ubusa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arahamagarira abo muri AERG na GAERG kujya mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubanisha Abanyarwanda.
Ubwo bahabwaga impanuro za nyuma mu gihe bitegura kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, abapolisi 160 basabwe kurangwa no kubaha ndetse no gukorera hamwe.
Abaganga n’abagenzacyaha bakora muri Isange One Stop Center barishimira ko amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamaze igihe cy’iminsi ine bahabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), agiye kurushaho kubafasha mu kazi kabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yibukije Assumpta Ingabire ko inshingano yahawe zikomeye kuko ari izo gutuma umunyarwanda amera neza akarushaho kugira ubuzima bwiza.
Bamwe mu babyeyi batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko batewe impungenge n’imyitwarire y’abana batasubiye ku ishuri kuko birirwa batoragura ibyuma.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko bishoboka cyane ko mu bihe bya vuba hashobora gutangwa urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 kuri bimwe mu byiciro by’abantu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda nta kibazo cy’inkingo za Covid-19 rufite kubera ko umukuru w’igihugu akomeje gukora ibishoboka ngo ziboneke, bityo umubare w’abakingirwa urusheho kwiyongera, kandi bakima amatwi abavuga ko zabateza ibibazo kuko abakingiwe kugeza ubu bameze neza.
Abapolisi barindwi n’abasivili batanu bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu, bakaba bakurikiranyweho kurya ruswa babeshya abantu ko bazabaha impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yakiriye mu biro bye Landry Ulrich Depot, Umuyobozi Mukuru wa ’Gendarmerie Nationale’ ya Santrafurika.