Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore bane bamaze igihe bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi burimo kuniga, kwambura no gusambanya abakobwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuva mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2021, igipimo cy’ubwandu bwa Covid-19 cyazamutse kirenga abarwayi batanu (5) ku bantu ibihumbi 100.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko guhera tariki 05 kugera tariki 14 Ukuboza 2021, yafashe abantu barenga ibihumbi 60 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Adolphe Nshimiyimana w’imyaka 37 yafashwe ubwo yitabaga Polisi tariki 13 Ukuboza 2021, mu gihe icyaha akurikiranyweho yagikoze tariki 27 Ugushyingo 2021 ubwo yari aturutse mu Karere ka Rubavu, yitwaye mu modoka yari yahinduriye imibare n’inyuguti z’ibirango byayo (Plate Number).
Ubuyobozi bw’ikigega gifasha abashaka inguzanyo kubona ingwate (BDF), buravuga ko bamaze gufasha imishinga hafi ibihumbi 45 mu myaka 10 bamaze bakora.
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), kiratangaza ko batangiye gukingira Covid-19, mu buryo bwagutse mu turere twose hagamijwe gutangwa doze zirenga miliyoni eshatu mbere y’impera z’Ukuboza 2021.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahembye ba Rwiyemezamirimo bahize abandi mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali, igikorwa cyabaye ku wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021.
Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), cyatangiye uburyo bw’imikorere mishya aho abasaba serivisi z’ubuziranenge bazajya bazisaba bifashishije ikoranabuhanga, ngo bikazafasha kubona serivisi inoze.
Abatembereza ba mukerarugendo bikorera ku giti cyabo bahuguwe ku kubungabunga ingagi bazirinda indwara zirimo na Covid-19, kuko abantu ngo bashobora kuzanduza indwara barwaye cyangwa na zo zikabanduza.
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hagiye kubakwa ububiko bwa Gaz, buzaba bufite ubushobozi bwo kubika iyakoreshwa mu gihe cy’amezi abiri n’atatu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bwiyemeje kurandura bimwe mu bibazo bikihagaragara bibangamira uburengazira bw’abana bikabavutsa amahirwe y’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko yamaze kwesa umuhigo wa 2021 wo gukingira 30% by’abaturage mbere y’uko Ukuboza kurangira nk’uko byari biteganyijwe.
Manizabayo w’imyaka 27 y’amavuko akurikiranyweho gushaka gutanga ruswa nyuma y’uko yari amaze gutsindwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Yafashwe tariki 04 Ukuboza 2021 afatirwa mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi ahakorerwaga ibizamini, ubwo we yakoreraga uruhushya rwa burundu rumwemerera gutwara (…)
Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu baravuga ko baremerewe n’amafaranga yishyurwa kuri ba nyiri amarimbi ku buryo hari abahitamo gushyingura mu masambu yabo n’ubwo bitemewe.
Ubwo yitabiraga Inama y’ubufatanye mu gukora inkingo muri Afurika kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiriye kwiga uko inkingo zikorerwa muri Afurika ziyongera kugira ngo zifashe mu kwita ku buzima.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko ntawe Camera izongera kwandikira atarengeje umuvuduko wa Kilometero 60 ku isaha. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abatwara ibinyabiziga batishimiye uburyo bandikirwaga umuvuduko naza camera zari zashyizwe henshi mu mihanda harimo n’ahari ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, ariko (…)
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yongeye kwibutsa no gukangurira abatwara ibinyabiziga kurushaho kubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda kuko kutabyubahiriza bihanwa n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu babiri bakurikiranyweho ubujura bukoresheje ingufu bakoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Urubyiruko rw’abafite ubumuga ni bamwe mu cyiciro bagifite ibibazo bikomeye byo gukorerwa ihohorerwa rishingiye ku gitsina ahanini bigaterwa n’uko nta bumenyi baba bafite ku buzima bw’imyororokere.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko atari bwo bwa mbere mu mateka y’inkingo batanze urukingo rwa gatatu rushimangira izindi ebyiri za mbere kuko byagiye bibaho no ku zindi nkingo.
U Rwanda rwakiriye muri Pariki y’Akagera inkura30 z’umweru ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, zikaba zitezweho kongera amadovize ava mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rurasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo bitandukanye, kuko umuryango wa FPR Inkotanyi nka moteri y’iterambere ry’Igihugu imbaraga zawo ari urubyiruko ruwushamikiyeho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19, buzwi nka Omicron, guhera kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, abagenzi binjiye mu Rwanda baturutse muri bimwe mu bihugu biri muri Afurika y’Aamajyepfo bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi (7).
Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Mujyi wa Kigali barishimira ko ‘cameras’ zagabanyijwe mu mihanda ndetse bakaba batacyandikirwa amakosa bitaga ay’akarengane.
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uyu muryango utangira utari ugamije kwishimagiza ahubwo byari inshingano, mu rwego rwo kurushaho gufasha abari babikeneye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatanze ibihembo ku bitabiriye ibikorwa by’imurikabikorwa mu cyumweru cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda, ariko runasaba abashoramari bo mu rwego rw’ubukerarugendo kugira uruhare runini mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira Abaturarwanda gukomeza gukaza no kutadohoka ku ngamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19, kuko hadutse virusi ifite umwihariko wo gufata ku turemangingo ishaka kwinjiramo.
Uruganda rw’amarangi rwa Iyaga Plus rukorera mu cyanya cy’inganda i Masoro, mu karere Ka Gasabo, mu ijoro rishyira tariki 26 Ugushyingo 2021 ahagana saa sita z’ijoro rwafashwe n’inkongi y’umuriro, byinshi mu byarimo birakongoka.
Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) iratangaza ko muri gahunda yo gukingira abangavu n’ingimbi yatangirijwe muri Kigali ku wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, abasaga ibihumbi 900 ari bo bagomba gukingirwa mu gihugu hose.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali baranenga abiba ibyapa ndetse bakangiza n’ibindi bikorwa remezo ku muhanda kuko bibasubiza inyuma mu iterambere. Bimwe mu byo bavuga bikunze kwibwa ni ibyapa biba biranga imihanda hamwe n’intsinga cyangwa ibindi bikoresho by’amashanyarazi bishyirwa ku muhanda mu rwego rwo kugira ngo abawugendamo (…)