Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bwiyemeje kurandura bimwe mu bibazo bikihagaragara bibangamira uburengazira bw’abana bikabavutsa amahirwe y’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko yamaze kwesa umuhigo wa 2021 wo gukingira 30% by’abaturage mbere y’uko Ukuboza kurangira nk’uko byari biteganyijwe.
Manizabayo w’imyaka 27 y’amavuko akurikiranyweho gushaka gutanga ruswa nyuma y’uko yari amaze gutsindwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Yafashwe tariki 04 Ukuboza 2021 afatirwa mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi ahakorerwaga ibizamini, ubwo we yakoreraga uruhushya rwa burundu rumwemerera gutwara (…)
Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu baravuga ko baremerewe n’amafaranga yishyurwa kuri ba nyiri amarimbi ku buryo hari abahitamo gushyingura mu masambu yabo n’ubwo bitemewe.
Ubwo yitabiraga Inama y’ubufatanye mu gukora inkingo muri Afurika kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiriye kwiga uko inkingo zikorerwa muri Afurika ziyongera kugira ngo zifashe mu kwita ku buzima.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko ntawe Camera izongera kwandikira atarengeje umuvuduko wa Kilometero 60 ku isaha. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abatwara ibinyabiziga batishimiye uburyo bandikirwaga umuvuduko naza camera zari zashyizwe henshi mu mihanda harimo n’ahari ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, ariko (…)
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yongeye kwibutsa no gukangurira abatwara ibinyabiziga kurushaho kubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda kuko kutabyubahiriza bihanwa n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu babiri bakurikiranyweho ubujura bukoresheje ingufu bakoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Urubyiruko rw’abafite ubumuga ni bamwe mu cyiciro bagifite ibibazo bikomeye byo gukorerwa ihohorerwa rishingiye ku gitsina ahanini bigaterwa n’uko nta bumenyi baba bafite ku buzima bw’imyororokere.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko atari bwo bwa mbere mu mateka y’inkingo batanze urukingo rwa gatatu rushimangira izindi ebyiri za mbere kuko byagiye bibaho no ku zindi nkingo.
U Rwanda rwakiriye muri Pariki y’Akagera inkura30 z’umweru ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, zikaba zitezweho kongera amadovize ava mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rurasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo bitandukanye, kuko umuryango wa FPR Inkotanyi nka moteri y’iterambere ry’Igihugu imbaraga zawo ari urubyiruko ruwushamikiyeho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19, buzwi nka Omicron, guhera kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, abagenzi binjiye mu Rwanda baturutse muri bimwe mu bihugu biri muri Afurika y’Aamajyepfo bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi (7).
Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Mujyi wa Kigali barishimira ko ‘cameras’ zagabanyijwe mu mihanda ndetse bakaba batacyandikirwa amakosa bitaga ay’akarengane.
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uyu muryango utangira utari ugamije kwishimagiza ahubwo byari inshingano, mu rwego rwo kurushaho gufasha abari babikeneye.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatanze ibihembo ku bitabiriye ibikorwa by’imurikabikorwa mu cyumweru cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda, ariko runasaba abashoramari bo mu rwego rw’ubukerarugendo kugira uruhare runini mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira Abaturarwanda gukomeza gukaza no kutadohoka ku ngamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19, kuko hadutse virusi ifite umwihariko wo gufata ku turemangingo ishaka kwinjiramo.
Uruganda rw’amarangi rwa Iyaga Plus rukorera mu cyanya cy’inganda i Masoro, mu karere Ka Gasabo, mu ijoro rishyira tariki 26 Ugushyingo 2021 ahagana saa sita z’ijoro rwafashwe n’inkongi y’umuriro, byinshi mu byarimo birakongoka.
Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) iratangaza ko muri gahunda yo gukingira abangavu n’ingimbi yatangirijwe muri Kigali ku wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, abasaga ibihumbi 900 ari bo bagomba gukingirwa mu gihugu hose.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali baranenga abiba ibyapa ndetse bakangiza n’ibindi bikorwa remezo ku muhanda kuko bibasubiza inyuma mu iterambere. Bimwe mu byo bavuga bikunze kwibwa ni ibyapa biba biranga imihanda hamwe n’intsinga cyangwa ibindi bikoresho by’amashanyarazi bishyirwa ku muhanda mu rwego rwo kugira ngo abawugendamo (…)
Abangavu n’ingimbi bo mu Mujyi wa Kigali batangiye gukingirwa Covid-19 kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021 basanzwe ku mashuri mu rwego rwo kurushaho guhangana no gukumira icyorezo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, arasaba abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi kutaba ba mutarambirwa mu kurwanya ubwoko bwose bw’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa.
Abantu 20 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ntawakwibagirwa ko imiryango myinshi igize umuryango wa FPR-Inkotanyi yarezwe n’Inkotanyi, igakundisha abato u Rwanda bityo bibwiriza gutabarira u Rwanda nta gahato kandi baranarubohora, n’ubu imihigo yabo ikaba igikomeje. Na nyuma yo kubohora u Rwanda, Inkotanyi zasubije umuryango umutekano (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda rumaze kwakira doze miliyoni 1.6 z’urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Moderna, zatanzwe n’igihugu cya Canada binyuze muri gahunda ya Covax.
Abagabo babiri b’abacuruzi mu Mujyi wa Kigali bafatanywe amavuta atemewe bakekwaho gucuruza nyuma yo kuyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu. Abakurikiranywe ni Jean Damascene Nizeyimana na Jackson Twiyongere bafatiwe mu Murenge Kimisagara mu Karere Nyarugenge aho bacururizaga amoko atandukanye y’amavuta atemewe harimo (…)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka (RLMUA), ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, cyatangije ku mugaragaro urubuga ruzajya rufasha mu gutanga amakuru atandukanye ku bijyanye n’ubumenyi bw’isi.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iratangaza ko amatora y’abajyanama rusange ku rwego rw’akarere yagenze neza kuko amajwi bamaze kubara yerekana ko biri ku kigero kiri hejuru ya 94%.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ibikorwa byo gukingira bizakomereza no ku bafite imyaka 12 kuzamura uko inkingo zizagenda ziboneka, nk’uko byagiye bikorwa ku bindi byiciro.
Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, yagezaga ijambo ku bitabiriye ihuriro rya kane ku bufatanye bw’inzego z’ibanze hagati y’u Bushinwa na Afurika, hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edourd Ngirente, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwagize uruhare rukomeye mu bikorwa (…)