Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe kwita ku muco mu mashuri, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022, Minisiteri y’Uburezi yongeye kwibutsa ko gutoza umuco abana ari inshingano z’abarezi n’abayobozi.
Mu gihe hasigaye igiye cy’amezi atarenze atatu kugira ngo umwaka wa 2021-2022 w’ubwisungane mu kwivuza urangire, uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali nitwo twa nyuma mu gutanga mituweli.
Ku wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022, mu Mujyi wa Kigali muri Car Free zone (Imbuga City Walk), habereye imurika ry’inkuru zishushanyije hagamijwe gukundisha abantu umuco wo gusoma, ndetse abafite impano barimo n’abana bashishikarizwa kwandika inkuru zishushanyije, kuko zitambutsa ubutumwa neza kandi zitarambira abasomyi.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, aratangaza ko ikigo cy’imari abereye umuyobozi, kizahemba umushinga uzagaragaza agashya, w’umukobwa uri mu bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), zivuga ko indwara y’igicuri itandura ngo ive ku muntu ijye ku wundi nk’uko benshi babivuga, kuko ari indwara nk’izindi zose z’umutwe.
Ubwo ku Isi hose hizihizwaga ku nshuro ya 47 Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bifatanyije n’abatuye mu Karere ka Bugesera kwizihiza uwo munsi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iratangaza ko u Rwanda rumaze iminsi mu biganiro n’igihugu cya Repabulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku ikoreshwa rya jeto ku bantu bambuka umupaka bahaturiye.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko hari abagiye bazamura ibiciro bishakira inyungu nta mpamvu, kuko hari ibicuruzwa byazamuriwe ibiciro kandi bidafite aho bihuriye n’intambara irimo kubera muri Ukraine.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko nta muntu ugejeje igihe cyo guhabwa doze ya Covid-19 yo gushimangira akaba atarayifata, uzahabwa serivisi zihuza abantu benshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko burajwe inshinga no kwesa imihigo yari yaradindijwe n’icyorezo cya Covid-19, yiganjemo iyasabaga guhuza abantu benshi.
Ihuriro ry’abagabo biyemeje gutezimbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), barishimira ko ijwi ryabo ryo gushyira abagabo muri politiki y’uburinganire ryumvikanye, bakaba biyemeje gukangurira bagenzi babo kwitabira gukora imirimo itishyurwa yo mu rugo, bityo ntiharirwe abagore.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu Gihugu baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro by’ibiribwa, kuko birimo kuzamuka cyane bikaba birenze ubushobozi bwabo.
Mu gitondo cyo ku wa 01 Werurwe 2022, Polisi yafatanye uwitwa Jean Pierre Ndayambaje ibikoresho byifashishwa mu gupima Covid-19 mu buryo bwihuse (Rapid test), kandi nta burenganzira abifitiye.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri mu mashuri makuru na Kaminuza, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), uratangaza ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abarokotse Jenoside 35% bafite ikibazo cy’agahinda gakabije.
Ubuyobozi bw’Umuryango Pan-African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, uharanira gukorera hamwe kw’Abanyafurika bagamije kuva mu bukene no guharanira imibereho n’imiyoborere myiza, buratangaza ko u Rwanda rufite umukoro wo gutuma icyerekezo 2063 cya Afurika kigerwaho.
Nyuma y’iminsi itatu ikiraro cya Kanyonyomba gicitse hakagwamo abantu batatu babiri bakarokoka, undi akaburirwa irengero, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Gashyantare 2022, umurambo we wabonetse.
Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zifite aho zihuriye n’abamotari zafashe umwanzuro wo gusesa koperative zose z’abamotari zari zisanzwe muri Kigali, zivanwa kuri 41 zigirwa 5.
Itsinda ry’Abasenateri bari muri komisiyo ishinzwe amahoro n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe, ryashimye uko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitabwaho mu Rwanda, igihe bagannye Isange One Stop Centre.
Ku wa 23 Gashyantare 2022, niho mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, ikiraro kiri mu gishyanga cya Kanyonyomba cyacitse kijyana n’abantu batatu, babiri bararokoka, undi aburirwa irengero.
Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, barahamagarira Abanyarwanda bose ndetse n’abatuye u Rwanda bagejeje igihe, kwikiginza Covid-19 byuzuye kugira ngo barusheho kugira ubudahangarwa bw’umubiri, buhangana n’icyo cyorezo.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahazwi nko kwa Gisimba mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, baramagana igitabo cyanditswe na Jean François Gisimba uzwi ku izina rya ‘Sukuma’ kivuga ku byahabereye.
Dieudonné Niyodushima na Alexis Musabirema, ni abanyamakuru b’umwuga, ariko muri iyi minsi biyeguriye ubuhinzi kuva mu mwaka wa 2018. Bavuga ko babitangiye ari ukugerageza amahirwe none kuri ubu bageze ku rwego rwo kohereza toni zisaga ebyiri z’imiteja mu mahanga buri cyumweru.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika kugira ngo birinde impanuka muri ibi bihe by’imvura, kuko imihanda iba inyerera, ndetse hari n’ibihu bishobora kugora abatwara.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irashishikariza abarezi, ababyeyi n’abandi bose bafite inshingano ku bana, kubarerera mu Kinyarwanda, no mu muco w’Abanyarwanda bakabikurana.
Itsinda ry’abayobozi 41 mu nzego z’ibanze, n’abandi bakora muri Minisiteri y’Umutekano n’Ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Somalia, bari mu Rwanda, bashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, bakemeza ko bizabafasha kwiyubakira igihugu cyabo.
Umuhanda Kigali-Rulindo-Musanze wari wafunzwe n’inkangu bigatuma utagendwa, ubu wabaye nyabagendwa, nyuma y’aho inzego zibishinzwe ziwutunganyirije.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko abantu babarirwa muri 40 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza mu gihugu hose guhera muri Mutarama muri uyu mwaka wa 2022.
Ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, Ikigo gikora ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije cyitwa SAFIRUN cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa SAFIRUN Super App buzajya bufasha ababukoresha kubona inyungu ya 10% igihe babukoresheje.
Abagana Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), barishimira ko abakozi barwo bahawe impuzankano zibaranga, ku buryo nta wabitiranya n’ubonetse uwo ari we wese, nk’uko hari abajyaga biyitirira urwo rwego bagashuka abaturage bakabambura.
Abayobozi mu turere n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Somalia, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, aho bitabiriye ibiganiro bigamije gusangira ubunararibonye mu miyoborere.