Imishinga ine yahize indi muri Innovation Accelerator (iAccelerator) ni yo yahembwe, bikaba byabereye mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.
Ababyeyi basanga gutangira kwigisha abana bo mu mashuri abanza Igifaransa, byahera mu mwaka wa mbere, kuko aribwo byatanga umusaruro uzatuma barushaho kumenya no gukoresha neza urwo rurimi.
Ikibazo cy’ibikoresho bike by’ikoranabuhanga mu mashuri by’umwihariko aya Leta, gihangayikishije cyane abanyeshuri kuko badashobora kwiga neza isomo ry’ikoranabuhanga nk’uko bikwiye, bagasaba ko byakongerwa mu mashuri yose.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurahamagarira abanyeshuri n’urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke muri rusange, kudahishira abasambanya abana no kwitandukanya n’ababashora mu biyobyabwenge.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB), rutangaza ko mu gihe cy’imyaka itanu ishize rwakoze dosiye 865 ku byaha by’ivangura no gukurura amacakubiri.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) iratangaza ko n’ubwo ikibazo cy’ihungabana kiri mu byiciro byose by’urubyiruko, ariko abatazi inkomoko bugarijwe ku kigero cya 99%.
U Rwanda rwatorewe kuyobora mu gihe cy’umwaka Ihuriro rishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu 18 bya Afurika bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko umubare w’abana bapfa bataramara ukwezi bavutse, mu myaka irenga icumi ishize wagabanutse bava kuri 44 bagera kuri 19. Raporo y’ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuzima (Demographic and Health Survey) yo mu mwaka wa 2021, yerekana ko mu bana 1000 bavutse mu mwaka wa 2000, abapfaga batarageza (…)
Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuvuzi, ruratangaza ko mu Rwanda hatewe intambwe ya mbere mu rugendo rurerure bafite mu kuziba icyuho cy’abajyaga gushaka serivisi z’ubuvuzi mu mahanga.
Imiryango y’abari abakozi ba Caisse Sociale bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irasaba ko abahoze ari abakozi bayo batahigwaga, bajya batumirwa mu gihe cyo kwibuka bakifatanya n’abandi bakora mu kigo cyayisimbuye cya RSSB.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 12, y’inzengo z’ubuyobozi zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika, yavuze ko ruswa igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye isi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi hose bizihije umunsi Mukuru wa Eid Al Fitr, usoza igisibo cya Ramadhan, bakaba bishimiye kwizihiza uyu munsi bateraniye hamwe nyuma y’imyaka ibiri batabikora.
Ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, mu Karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Ntarama, hibutswe Abatutsi batazwi umubare bapfuye bamizwe n’isayo mu rufunzo ruzwi nka CND.
Ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Urwego rw’Igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB), rwibutse ku nshuro ya 28 abari abakoze ba Caisse Sociale, yaje guhinduka RSSB, bishwe urupfu rw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazira ubwoko bwabo.
Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyamuritse umunshinga wo gukoresha imirasire y’izuba, uzagifasha gukomeza kurushaho kurengera ibidukikije, birinda ingaruka zituruka ku guhumanya ikirere, ukaba ari umushinga washimwe cyane na Minisiteri y’Ibidukikije.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), yamuritse ku mugaragaro intego yihaye y’uko mu mwaka wa 2030, ababoneza urubyaro bakoresheje uburyo bugezweho bagomba kuba bageze kuri 65% bavuye kuri 58%.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira urubyiruko kudashidukira ababizeza ibitangaza byo kubajyana mu bihugu byo hanze kuko abenshi baba bagamije kubacuruza (Human Trafficking) kugira ngo bazakoreshwe imirimo y’ubucakara.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), irahamagarira urubyiruko gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi, kubera ko bwunguka kandi nta wabugiyemo wicuza, ahubwo bakurikira inyungu ibubamo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu gihe cy’imyaka itatu rwakoze dosiye 12,840 z’abana bikekwa ko basambanyijwe, bakabikorerwa n’abantu bari mu byiciro byose.
Imibare ya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iragaragaza ko imvura ikaze yaguye mu ijoro rya tariki 23 na 24 Mata 2022, yahitanye ubuzima bw’abaturage 11, ikomeretsa 13.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu myaka itatu ishize rwakoze dosiye 21, ku bantu baregwa gushaka kugurisha ibinyabiziga bitari ibyabo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko tariki 21 Mata 2022, rwafashe abantu babiri mu Mujyi wa Kigali bari bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo.
Ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Banki ya Kigali ya Kigali (BK), yibutse ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa BK ruherereye ku cyicaro gikuru cyayo mu Mujyi wa Kigali, hibukwa abahoze ari abakozi bayo 15 bishwe (…)
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko impamvu umuganda rusange wigijwe imbere ukaba ugiye gukorwa igihe udasanzwe ukorerwaho, ari ukugira ngo hatabarwe ibintu byinshi birimo kwangirika.
Ku bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri kigizwe n’abarimu 45, baje kwigisha Igifaransa.
Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge no kurengera umuguzi (RICA), kivuga ko abacuruzi bafite inshingano zo gukora neza batanga amakuru ku byo bacuruza, kugira ngo abaguzi babagana bagure ibifite ubuziranenge.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, cyerekanye imodoka y’uruganda rwa NBG Ltd yafatiwemo amakarito 500 y’imiheha ya pulasitiki.
Abanyeshuri bo ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu baravuga ko babangamirwa no kutagira aho bidagadurira hahagije. Ubusanzwe abana iyo bari ku ishuri uretse amasomo bakurikirana ariko bagira n’umwanya wo kuruhuka, akenshi bakawukoresha bakina imikino itandukanye, ituma barushaho (…)
Abagera kuri 66% by’abarangiza mu mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), bashobora kubona imirimo cyangwa bakayihangira mu mezi atandatu ya nyuma yo kurangiza amasomo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kivuga ko nta muntu n’umwe wemerewe kwamamaza imuti n’inyunganiramirire atabiherewe uburenganzira, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.