Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani, ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, ahandi hasigaye hose bakaba na bo bakomeza gahunda ya Guma mu Karere.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, wari umunsi wa nyuma ubanziriza Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani. Ni umunsi waranzwe n’urujya n’uruza rw’abakora ingendo hirya no hino, abahaha, abashaka amafaranga mu mabanki, ariko by’umwihariko benshi bakaba bagerageje gukora ingendo berekeza aho bashaka ko (…)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko n’ubwo uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo guhera tariki ya 17 Nyakanga ndetse ibikorwa by’ubucuruzi bikazaba bifunze, ngo hari inganda zizakomeza gukora.
Minisiteri y’Ubutegetsi (MINALOC) bw’igihugu iravuga ko muri gahunda ya Guma mu Rugo izatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 17 Nyakanga 2021 mu bice bimwe by’igihugu, habaruwe imiryango ibihumbi 211 izitabwaho mu rwego rwo kubafasha kubahiriza ingamba nshya zo kwirinda Covid-19.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yiteguye gukora ibishoboka mu buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo ingamba nshya zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri zijyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zubahirizwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko nyuma y’ingamba nshya zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021 zijyanye no kwirinda Covid-19, hagiye gushirwaho gahunda yo gupima icyo cyorezo mu tugari, iyo gahunda ikazatangira ku ya 17 Nyakanga 2021.
Abarwariye Covid-19 mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali, barishimira uruhare rw’abajyanama b’ubuzima babakurikirana umunsi ku wundi bikabafasha koroherwa bakanakira vuba.
Abasore batatu bakurikiranywe bakekwaho icyaha cy’ubujura bw’ibikoresho bitandukanye bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 19.
Hakizimana Eric w’imyaka 13 y’amavuko yifitemo impano yo kubaka inzu z’ubwoko butandukanye akoresheje ibikarito ku buryo byamufashije kwiyishyurira umwaka wose w’amashuri hamwe n’ibikenerwa ku ishuri byose.
Imwe mu miryango ituye mu Mujyi wa Kigali iratangaza ko kutihanganirana ari impamvu ikomeye ituma mu miryango hakomeje kurangwamo amakimbirane ndetse no kwiyongera kwa za gatanya gusigaye kugaragara hagati y’abashakanye, hakaba abavuga ko biterwa n’uko nta muranga ukibaho.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bari mu byishimo baterwa n’uko ubuyobozi bw’Umujyi wabo bwabatekerejeho bukabazanira amagare bazajya bifashisha mu gihe bakeneye kugira aho berekeza mu bice bitandukanye bigize Kigali, ubuyobozi bukemeza ko mu byumweru bibiri azaba yatangiye gukora.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu batanu rufunze, bakaba bakurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’impapuro mpimbano, aho bagurishaga ibibanza n’inzu z’abandi.
Abatuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu kagari ka Biryogo, barishimira ko kuri ubu ntaho bazongera guhurira n’ivumbi cyangwa ibyondo.
Abacururiza mu Mujyi wa Kigali mu gace kazwi nka Car free zone baravuga ko bafite icyizere cy’uko ibikorwa byabo by’ubucuruzi bizarushaho kugenda neza, bitewe n’uko igice cy’aho bakoreramo kirimo kuvugururwa.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana yeretse itangazamakuru abashoferi bane batwara abagenzi mu modoka ntoya, bafashwe barimo kuvana abagenzi mu Mujyi wa Kigali baberekeza mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Bamwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kigali baravuga ko zimwe mu mbogamizi zituma batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 harimo no kuba rimwe na rimwe bagira intege nke zo gusubiza inyuma abakiriya mu gihe babaye benshi, bityo bigatuma akenshi bisanga baguye mu mutego wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda (…)
Mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari) tariki ya 06 Nyakanga 2021 hatangijwe amahugurwa y’Abapolisi 30 baturutse mu ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, abo mu ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro (VIP) ndetse n’abo mu ishami rishinzwe imyitwarire (…)
Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyarugenge barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baravuga ko bishimira ko itariki ya 04 Nyakanga ikomeje kubabera amateka kandi meza kuko hari byinshi igenda ihindura mu buzima bwabo yaba mu gihe Jenoside yahagarikagwa cyangwa nyuma yayo.
Mu gihe mu Rwanda harimo kwizihizwa ku nshuro ya 27 umunsi wo Kwibohora, bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali baravuga ko bishimira iterambere bamaze kugeraho, bakarikesha kuba uwo mujyi umaze kuba mugari ugereranyije n’uko wanganaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abahuraga n’ibibazo byo kurwara bakabura uko bagera kwa muganga byihuse kuri ubu babonye igisubizo babikesha ikoranabuhanga rikoresha terefone.
Abagenzi n’abakorera muri Gare ya Kacyiru ntibazongera kujya gutira ubwiherero mu ngo z’abaturage kuko muri iyo Gare hagiye kuzura ubwiherero bugezweho.
Polisi y’igihugu iravuga ko Inkongi nyinshi z’umuriro zikunda kugaragara mu Rwanda zituruka ku mashanyarazi nubwo hari n’ibindi byaba imbarutso.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko mu minsi mikuru y’ubunani nta bibazo bidasanzwe byabaye uretse impanuka 20 z’ibinyabiziga zanaguyemo umwana w’umusore.
Polisi y’u Rwanda yerekanye ibicuruzwa bitujujwe ubuziranenge n’ibyarengeje igihe bifite agaciro ka miriyoni 33 byafashwe mu gihe cy’iminsi ibiri gusa.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko kuva ku mupaka wa Kagitumba hari inzira zisaga 80 zitemewe zinyuzwamo ibiyobyabwenge byinjizwa mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru.
Polisi y’igihugu itangaza ko nta bibazo bikomeye byahungabanyije umutekano ku munsi mukuru wa Noheli no mu ijoro rishyira Noheli.
Umuryango Rwanda women Network uravuga ko mu minsi 16 bamaze bakora ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina,isize bunze imiryango 16.
Bamwe mu batunze imbwa mu Mujyi wa Kigali baravuga ko iyo zishaje hari abajya kuzijugunya mu nkengero z’uwo mujyi.
Abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, ntibiyumvisha impamvu bishyuzwa amafaranga 50Frw bya mubazi bahawe kandi mu masezerano bagiranye bitarimo.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakora mu kigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, bagejeje amazi meza ku kigo cy’amashuri abanza cya Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo.