Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) yatangaje ko yongereye inguzanyo zidasabirwa ingwate iha abantu ku giti cyabo (Personal Loan), kuva ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 itarenzaga kugera kuri miliyoni 30.
Umujyi wa Kigali watangaje ko umaze kugira serivisi zirenga 100 zitangwa hakoreshejewe ikoranabuhanga, kandi ko ukomeje kongeraho n’irindi uzamenyera mu Ihuriro ubarizwamo ry’Imijyi 11 ya Afurika.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwijeje Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), ko bufite gahunda yo kwigisha abaturage barenga 600,000 bakora imirimo iciriritse, kuzigamira izabukuru muri gahunda ya Ejo Heza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu bashobora kuba batekereza gucurisha ibyemezo by’uko bikingije cyangwa bipimishije Covid-19, ko uzafatwa azahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itanu n’ihazabu ishobora kugera ku mafaranga miliyoni eshatu.
Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera yatangarije RBA ko u Bubiligi bwasubije u Rwanda indirimbo n’imbyino zirenga 4,000 zaririmbwe n’Abanyarwanda guhera mbere y’Ubukoloni kugera mu mwaka wa 2000.
Impanuka yo gucika kw’imiyoboro y’amaraso ijya mu bwonko (icyo bita Stroke) yageze ku mwanya wa gatatu mu ndwara zica abantu benshi mu Rwanda, yarahoze ari iya karindwi mu mwaka wa 2009 (nk’uko bigaragazwa n’imbonerahamwe y’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC).
Banki ya Kigali (BK Plc) yahembye abacuruzi 10 b’inyongeramusaruro bahize abandi mu guhererekanya amafaranga menshi hagati yabo n’abahinzi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya IKOFI, muri Poromosiyo izamara amezi atatu guhera muri uku k’Ukwakira 2021.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA) kivuga ko abatarava munsi y’umurongo w’ubukene (bakigenerwa inkunga y’ingoboka na VUP) basigaye ari 16%, ubu bashyiriweho uburyo bushya bwo gufashwa kugira ngo batazaraga abana ubukene.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), hamwe na Kaminuza yigisha iby’Ubukerarugendo, Amahoteli n’Ikoranabuhanga(UTB), bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kwigisha ikoranabuhanga abakozi ba Leta ibihumbi 75 bari hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, hamwe n’abayobozi ba Banki y’u Burayi ishinzwe Ishoramari (EIB) ndetse n’Uruganda rukora inkingo rwa BionTech, bashyize umukono ku masezerano agamije gutangira kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti i Kigali (mu cyanya cyahariwe inganda) mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2022.
Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB) yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 55 z’Amayero (ararenga Amafaranga y’u Rwanda miliyari 55), mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19. Aya mafaranga azacungwa na Banki ya Kigali (BK Plc) hamwe na KCB-Rwanda.
Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) hamwe n’iy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), zemeranyijwe ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’iyi migabane yombi, baza i Kigali kwigira hamwe icyakorwa ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, amahoro ku isi, ishoramari n’ikibazo cy’abimukira.
Ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, hatowe Komite Nyobozi z’imidugudu yose igize u Rwanda nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda y’Amatora y’inzego z’ibanze irimo gukorwa muri aya mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo 2021.
Abayobozi b’amashyirahamwe manini y’abahinzi bo muri Afurika ahuriye mu muryango witwa ‘Pan African Farmers Organization - PAFO’, baje i Kigali kungurana ibitekerezo ku buryo bakongera umusaruro w’ibiribwa no kuwufata neza, mu rwego rwo guca inzara kuri uyu mugabane.
Banki ya Kigali yiyemeje gufasha abanyeshuri b’impfubyi biga mu Kigo ‘Agahozo Shalom Youth Village (ASYV)’, aho izajya ibagenera inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 300 buri mwaka mu myaka itanu iri imbere.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyagiranye amasezerano n’icy’u Buyapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (JICA), hagamijwe ahanini gushyiraho ingamba zatuma igihombo cy’amazi muri Kigali kigabanuka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini (NESA), cyatangaje ko abatsindiye kujya mu mashuri yisumbuye bamaze gusaba guhindurirwa ibigo bagera ku bihumbi 10, ariko bose ngo ntibazahabwa ibisubizo bibanogeye kuko Leta ifite amashuri make afite uburaro (boarding).
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo abantu 36 bari abarwanyi b’imitwe ya P5 na RUD-Urunana, kugira ngo rubanze kumva mugenzi wabo uheruka gufatirwa muri Uganda witwa Mbarushimana Aimé Ernest.
Ikigo Rwanda Polytechnic (RP) gishinzwe Amashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC), kivuga ko Leta yacyemereye gushinga inganda mu mashuri yacyo, mu rwego rwo kwishakira ibikenerwa by’ibanze no gufasha abanyeshuri kwigira ku murimo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) buvuga ko imigezi yisuka muri Nyabarongo/Akagera hamwe n’ikirere cyo muri icyo cyogogo cy’Uruzi rwa Nil bihumanye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kivuga ko Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, RP/IPRC-Kigali, bazafatanya na cyo gushyira kaburimbo mu mihanda y’imigenderano hirya no hino mu gihugu.
Abagore batuye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, ari bo ba Mutima w’urugo, bavuga ko biyemeje gufasha Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 mu ngo n’ahandi hahurira abantu benshi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwijeje abatujwe mu midugudu y’icyitegererezo yo mu turere dutatu tuwugize, ko buzabafasha kubona igishoro mu mabanki kugira ngo bihangire imishinga, banateze imbere iyadindiye.
Kuri uyu wa Mbere wo gutangira k’Umwaka w’Ishuri 2021-2022, bimwe mu bigo byatangiye kugaburirira abana bose ku ishuri, guhera ku b’incuke kugeza ku bakuru biga mu mashuri yisumbuye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyamenyesheje aborozi b’ingurube (bagize ishyirahamwe ryiswe RPFA), ko hamwe na bagenzi babo borora inkoko, bagiye guhabwa igishoro cyabakura mu gihombo batejwe na Covid-19.
Mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2021 hateganyijwe amatora y’Abajyanama b’uturere, bakaba ari na bo batorwamo Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi(Mayor) hamwe n’abamwungirije babiri.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) ryatoranyije abanyeshuri bane bazahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro azabera muri Namibia mu mwaka utaha wa 2022.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021(ahagana saa kumi), inyubako y’Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyari birimo birangirika.
Abayobora amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), barimo gusuzuma uko urujya n’uruza rw’abaturage rwakongera kubaho nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19.
Banki ya Kigali yatangije poromosiyo izamara amezi atatu yo guhemba buri cyumweru abahinzi 10 bahize abandi mu gukoresha ikoranabuhanga rya IKOFI, aho buri wese azajya ahabwa 50,000Frw yamufasha gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwe.