Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruvuga ko ruzafatanya n’inzego mu kurwanya abakomisiyoneri b’abakarasi, bashinjwa kurangura amatike yose muri za gare bakayagurisha ku bagenzi ku giciro gihanitse.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 imodoka y’ivatiri y’umuntu utahise amenyekana ikongokeye mu Mujyi rwagati wa Kigali hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya Kigali Investment Company (yahoze yitwa UTC).
Hari mu mwaka wa 1921 ubwo Ishyaka rya gikomunisite ry’u Bushinwa (The Communist Party of China - CPC) ryashingwaga mu bihe by’ubukene no mu bimeze nk’ubukoroni bw’abitwaga Kuomintang.
Yavuye mu Rwanda muri 2012 arangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR), yerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), agira ngo agiye muri Paradizo cyangwa mu Ijuru, ariko ngo yasanze ubuzima butandukanye n’uko yabyibwiraga.
Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, abantu bakomeje kutavuga rumwe kuri gahunda ya Polisi n’Umujyi wa Kigali, igamije kubuza abantu kujya mu ruhame bambaye imyenda migufi cyangwa ibonerana.
Impuzamashyaka (Azimio) iyobowe na Raila Odinga, wari Umukandida-Perezida mu matora yabaye muri Kenya ku ya 09 Kanama 2022, ishobora kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga kubera kutemera gutsindwa.
Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bamaganye imyambaro migufi cyangwa ibonerana mu ruhame, bavuga ko abayambara bazajya bakumirwa. Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera hamwe n’Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Martine Urujeni babitangarije kuri (…)
Si ngombwa kuba ufite konti muri Banki kugira ngo ubashe gutunga ikarita ya BK Arena iguhesha kwitabira imikino n’imyidagaduro bibera muri BK Arena, ntibikiri ngombwa guhaha witwaje amafaranga mu ntoki ku bacuruzi bafite imashini za POS ndetse no guhaha ‘online’ niba ufite ikarita ya ‘BK Arena Prepaid Card’.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida wa Repubulika ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo gutanga ipeti rya gisirikare ku barimo umwana wabo, Ian Kagame.
Ikigo gishinzwe guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze LODA ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, kigiye guha abacururiza mu muhanda inguzanyo bazajya bishyura mu gihe cy’imyaka ibiri bongeyeho inyungu ya 2% by’ayo bahawe.
Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), burisegura ku baturage b’ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ko batazabona amazi kuva tariki 10-12 Kanama 2022, bitewe n’umuyoboro uzaba urimo gusanwa.
Uwitwa Eric Iyamuremye w’imyaka 20, ni umwe mu batangabuhamya muri iyi nkuru ivuga ku ba mbere begukanye sheki z’amafaranga batigeze batunga mu buzima bwabo, bayaheshejwe na tombola yiswe IGITEGO LOTTO, ikorwa buri munsi saa kumi n’imwe (17h00) z’umugoroba.
Minisiteri zitandukanye ku bufatanye n’izindi nzego byateguriye abana n’urubyiruko bari mu biruhuko gahunda y’ibikorwa, amasomo n’imikino bazaba bahugiyemo, binasaba ubuyobozi bwa buri kagari kumenyesha abaturage aho izo gahunda zizajya zikorerwa, bikaba biteganyijwe ko iyo gahunda itangira kuri uyu wa Kabiri tariki 09 (…)
Abaregeraga indishyi mu rubanza rwa Paul Rusesabagina bandikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, bamusaba kuzabonana na we ubwo azaba ageze mu Rwanda mu cyumweru gitaha.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko mu munsi Mukuru ngarukamwaka w’Umuganura, hazajya habaho gusangira n’abantu batabashije kweza, ariko bitewe n’izindi mpamvu zitarimo ubunebwe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asobanura ko Demokarasi ari imiyoborere ndetse ikaba amahitamo y’abaturage ba buri gihugu, kubera iyo mpamvu Abanyarwanda bakaba ari bo bagomba kwihitiramo batagendeye kuri Demokarasi y’ahandi.
Nyuma y’uruzinduko rw’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu kirwa cya Taiwan, Leta y’u Bushinwa yabaye igifatiye ibihano by’ubukungu inategura kukigabaho ibitero.
Izina ‘Bihemu’ rimenyerewe cyane ku bantu bahawe umwenda muri Banki bagatinda kuwishyura, ariko kugeza ubu ibigo byakwita umuntu ‘Bihemu’ ntabwo ari banki gusa.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kivuga ko uku kwezi kwa Kanama 2022 guteganyijwemo ubushyuhe bwinshi ku manywa ugereranyije n’ubw’ukwezi kurangiye kwa Nyakanga.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burashakisha bitarenze ibyumweru bibiri, abantu bafite imodoka nini za bisi zishobora kunganira izitwara abagenzi muri uyu mujyi, mu rwego rwo kugabanya imirongo miremire y’abantu muri gare.
Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro, RP/IPRC-Kigali, ryajyanye abanyeshuri baryo biga iby’imihanda, kwigira ku migenderano (feeder roads) irimo gukorwa mu Karere ka Nyabihu, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rigaragaza impinduka muri Guverinoma zakozwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho Eric Rwigamba yagizwe Minisitiri w’Ishoramari rya Leta, ikaba ari Minisiteri nshya.
Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, arateganya gusura u Rwanda ku itariki 10 -11 Kanama 2022.
Uwari umwami akaba n’Intwari y’Imena y’u Rwanda, Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa, yatanze (yapfuye) ku itariki 25 Nyakanga 1959 aguye i Bujumbura (Usumbura) mu Burundi, atabarizwa (ashyingurwa) i Mwima mu Karere ka Nyanza ku wa 28 Nyakanga 1959.
Umuryango urwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina(AHF) ufatanyije n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC), bari kongera ahatangirwa udukingirizo hirya no hino mu Gihugu, harimo n’imihanda yitwa ‘Car Free Zones’ iberamo imyidagaduro.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abaturage kwitabira gufata urukingo rwa Covid-19 rushimangira, kuko ngo ari ko kwikingiza icyo cyorezo mu buryo bwuzuye.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangiye gusaba abakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, kujya bitwaza indangamuntu kugira ngo bigabanye amakosa yo kudahuza imyirondoro iba ku ndangamuntu n’impamyabumenyi zabo (diplome/certificate).
Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rurizeza abanyamuryango ba ‘Mituelle de Santé’ ko batazongera kwandikirwa imiti myinshi ngo bajye kuyigurira hanze y’ibitaro, nyuma y’ivugururwa ry’urutonde rw’igomba gutangirwa kwa muganga.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), ryemeje ko indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox cyangwa Variole du Singe), ifatirwa ingamba zihutirwa, kuko ngo ari ikibazo kibangamiye ubuzima rusange bw’abatuye Isi.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), cyatangaje ko Uturere tugize Umujyi wa Kigali tutazabona amazi kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, bitewe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku ruganda rw’amazi rwa Nzove no mu bice bihakikije by’imirenge itandukanye.