MENYA UMWANDITSI

  • Minisitiri Dr Bizimana asanga abica bakoresheje ikaramu n

    Abica bakoresheje ikaramu n’ibiganiro ni bo bicanyi babi - Minisitiri Dr Bizimana

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye imiryango Aegis Trust, Interpeace na Never Again ubufatanye mu kwamagana Abanyamakuru n’Abanyapolitiki "bica bakoresheje ikaramu (kwandika) hamwe n’ibiganiro bakora."



  • Imanza mpuzamahanga z’ubucuruzi zigiye guharirwa abakemurampaka

    Abahanga mu gukemura impaka mpuzamahanga zishingiye ku bucuruzi baturutse mu bihugu 38 byo hirya no hino ku isi, bahuriye i Kigali ku wa 6 Kamena baganira n’inkiko ku buryo baharirwa imanza z’Ubucuruzi z’abashoramari b’abanyamahanga.



  • Shaka umuntu wese utagira mituelle akande *195# - Umuyobozi wa RSSB

    Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) rurasaba abafite Ubwisungane mu Kwivuza (Mituelle de Santé) gukangurira abatarayishyura kugira ngo batazabura uko bahita bivuza guhera ku itariki ya 01 Nyakanga 2025, ubwo umwaka mushya wa Mituelle 2025-2026 uzaba utangiye.



  • Minisiteri y’Ubuzima yagaye umubyeyi wa Ingabire Victoire

    Abakozi b’inzego z’ubuzima mu Rwanda bibukiye i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge (hahoze ari muri Komine Butamwa), bunamira imibiri 1200 y’abazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwaho, ndetse bagaya umubyeyi wa Victoire Ingabire kuko ngo ari we wabicishije.



  • Minisitiri Cyubahiro Bagabe avuga ko u Rwanda rugiye kongera umukamo rufatiye urugero kuri Brazil

    U Rwanda rugiye kongera umukamo rufatiye urugero kuri Brazil

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko u Rwanda rugiye kuvugurura icyororo cy’inka zitanga umukamo, rushingiye ku buryo bukoreshwa muri Brazil, kugira ngo rukube gatatu ingano y’amata aboneka ku munsi, kugeza ubu angana na litiro Miliyoni eshatu.



  • Agakiriro ka Gisozi kongeye gushya

    Agakiriro ka Gisozi kongeye gushya

    Kuva saa munani z’igicuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, igice cy’agakiriro ka Gisozi gikorerwamo intebe, ameza n’ibitanda cy’ahitwa muri ADARWA, cyafashwe n’inkongi y’umuriro, aho Polisi ikomeje kuzimya kugeza muri iki gitondo.



  • Inkuru y’urukundo hagati y’abavumvu na pariki ya Gishwati-Mukura

    Mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe inzuki tariki 20 Gicurasi 2025, abagore bakora ubuvumvu mu Karere ka Rutsiro, ubu ni bwo bamenye akamaro ko kubungabunga ishyamba cyimeza rya gishwati-Mukura, ryari rigiye gucika kubera ibikorwa bya muntu, ariko ubu rikaba ryaranhindutse urwuri rw’inzuki zabo.



  • Abanyarwanda n

    U Rwanda rugiye kwerekanira muri Zimbabwe ibyo rugezeho mu by’Imari

    Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda, AMIR, ku bufatanye na rigenzi ryaryo ryo muri Zimbabwe, ZAMFI, rigiye kwagurira ibikorwa by’Inama z’ibigo by’Imari muri icyo gihugu, mu rwego rwo gukurura abashoramari no kwerekanira muri Zimbabwe ibyo u Rwanda rukora.



  • Bibutse Abatutsi baguye mu iseminari nto ya Ndera

    Uruyuzi rwarokoye umuntu mu iseminari y’i Ndera - Ubuhamya

    Murebwayire Josephine warokokeye mu Iseminari nto y’i Ndera yaragijwe Mutagatifu Visenti (PSSV), yasobanuye uburyo uruyuzi rwamuhishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko Padiri wahayoboraga, ubu akaba ari Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru, na we aharasiwe kubera kwanga gutandukanya Abahutu n’Abatutsi.



  • Abana baratozwa gukina Golf

    NCBA na Rwanda Ultimate Golf batangije ubufatanye bwo kwinjiza abana muri Golf

    Banki nyafurika yitwa NCBA hamwe n’Ikigo gishinzwe imicungire y’icyanya cy’imikino ya Golf, Rwanda Ultimate Golf Course Ltd, byagiranye amasezerano afite agaciro ka Miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika (arenga Miliyari imwe na miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda), hagamijwe kwinjiza abakiri bato mu mukino wa Golf no gutera (…)



  • Abanyeshuri basobanuriwe uko abantu bakwiye kugenda mu muhanda

    Abanyeshuri basobanuriwe ibiteza impanuka abanyamaguru n’abagenda ku magare

    Polisi y’Igihugu hamwe n’Umuryango urengera ubuzima witwa ’Healthy People Rwanda/HPR’, basobanuriye abanyeshuri imigendere iteza impanuka abanyamaguru n’abagenda ku magare, bagira n’icyo basaba abayobozi b’ibinyabiziga muri rusange.



  • Ubuhinzi bubungabunga ubutaka butanga umusaruro mwiza, aho ikijumba gishobora kuruta ubunini umwumbati

    Abanyakanada bagiye gufasha Abanyarwanda mu buhinzi burengera ubutaka

    Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga 15 ya gikirisitu yitwa Canadian Foodgrains Bank(CFGB), imyinshi muri yo ikaba ifite inkomoko muri Canada, igiye gufasha ibihugu bya Afurika yo hagati n’iy’iburengerazuba harimo n’u Rwanda, kwihaza mu biribwa bahinga mu buryo bubungabunga ubutaka.



  • Abakekwaho kwiba izo nka batawe muri yombi

    Inka zibwe i Rwanda zabonetse, abakekwaho kuziba barafatwa

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gufata zimwe mu nka ziherutse kwibwa ahitwa i Rwanda mu karere ka Gasabo, hamwe n’abakekwaho kuziba.



  • Gasabo: Abatuye i Rwanda barataka abajura b’inka

    Abatuye n’abaturanye agace kitwa i Rwanda kari hagati y’utugari twa Gasagara na Kinyana, Umurenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo, barasaba inzego zibishinzwe gukaza umutekano no kubafasha kumenya irengero ry’amatungo yabo yibwe, cyane cyane inka.



  • Ingengo y’Imari ya 2025/2026 izubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), imbanziriza mushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026 irenga miliyari 7032.5Frw, ikaba izavamo ayo kurangiza kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri mu Bugesera.



  • Hari inzu nyinshi zubatswe hadakurikijwe igishushanyo mbonera

    Kigali: Hari abubatse mu bibanza 6,242 bashobora guhomba inzu zabo

    Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG), buvuga ko ba nyiri inzu zubatswe mu bibanza bigera kuri 6,242 byagenewe ibindi bikorwa, nk’uko bigaragazwa n’Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, bashobora kuzihomba.



  • Kurwanya ihumana ry’umwuka: moto na zo zizajya muri Contrôle Technique

    Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije(REMA) kivuga ko uburyo bwo gupima imyotsi iva mu binyabiziga igahumanya umwuka bugiye kuvugururwa, kandi ko moto na zo zizajya zinyuzwa mu kigo kireba ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyitwa ‘Contrôle Technique’.



  • Amazi y’imvura amanuka ku misozi y’i Kigali yabyara amashanyarazi aho gusenya

    Birashoboka ko amazi y’imvura amanuka ku misozi ikikije Umujyi wa Kigali yabyazwa amashanyarazi cyangwa agakoreshwa ibindi, aho kuyabona buri gihe nk’impamvu iteza ibiza mu baturage, nk’uko impuguke mu bijyanye n’Ibidukikije zibisobanura.



  • Abayobozi batandukanye muri PSF bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside

    PSF yibutse abikorera bazize Jenoside, iremera abayirokotse

    Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, PSF, rwibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abikorera bishwe na bagenzi babo, runatanga ubufasha bwo gusana inzu z’abarokotse batishoboye.



  • Antony Twahirwa aganira n

    N’ubwo imvura yatinze kugwa imyaka izera - Meteo

    Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko imvura y’itumba izarangiza ukwezi kwa Gicurasi 2025 ikirimo kugwa, bitandukanye n’uko iteganyagihe ry’Itumba ryagaragazaga ko ahenshi mu Gihugu imvura izacika mbere ya tariki 20 Gicurasi muri uyu mwaka, bityo ko imyaka izera.



  • Abagore n’abakobwa bo mu cyaro baracyagorwa no kubona Cotex

    Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana, umugore n’urubyiruko ’Save Generations Organization’ uvuga ko n’ubwo cotex zakuriweho umusoro wa TVA, abagore n’abakobwa cyane cyane abo mu cyaro batabona ibyo bikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango, bitewe n’uko bigihenze.



  • Bishimiye inka bahawe

    RWVCA yahaye inka abarokotse Jenoside b’i Ntarama

    Ihuriro ry’Uruhererekane rw’abakora ibikomoka ku biti ‘Rwanda Wood Value Chain Association (RWVCA)’, ryaremeye abarokotse Jenoside b’i Ntarama mu Bugesera inka 4, mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka no kongera ibiti muri ako karere gakunze kwibasirwa n’amapfa.



  • Minisitiri w

    Dore aho Guverinoma ishingira ivuga ko abarenga Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirete, yameje kuri uyu wa 16 Mata 2025, Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo(EICV7), bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) ku nshuro ya karindwi muri 2023/2024, bukaba bwerekana ko abaturage barenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 500 bavuye munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka 7 ishize, ni (…)



  • CSP Thérèse Kubwimana avuga ku kamaro ka Halfway Homes

    ‘Halfway homes’ zitezweho kugabanya ihungabana ku barokotse Jenoside

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) hamwe n’abafatanyabikorwa barwo, bavuga ko ibigo birimo kubakwa byiswe ‘Halfway Homes’, bagenekereza ngo ‘Hafi kugera mu rugo’, binyurwamo mu gihe gito n’abarangije igifungo mbere y’uko imiryango yabo ibakira, bizagabanya ihungabana ku barokotse Jenoside.



  • Minisitiri w

    Ubumwe bw’Abanyarwanda burahari n’ubwo hakiri abatema inka n’urutoki by’abarokotse Jenoside - Minisitiri w’Intebe

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, avuga ko n’ubwo Ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze ku kigero cyo hejuru cyane, hakiri abagizi ba nabi batari benshi babubangamira bangiza imyaka n’amatungo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.



  • ‘Ntugipfuye’, ijambo rya mbere inkotanyi zabwiye Mutanguha Freddy

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ‘Aegis Trust’, ushinzwe kwita ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Freddy Mutanguha, yatanze ubuhamya bw’agahinda yanyuzemo kuva ku guhunga kw’ababyeyi be muri 1973 kugera muri 1994 aho yisanze asigaranye na mushiki we umwe, abandi bashiki be bane n’ababyeyi bamaze kwicwa.



  • Abanyeshuri ba Well Spring Academy baha abana bari muri ECD amata

    Abanyeshuri ba Well Spring Academy bafashije abangavu babyaye imburagihe

    Amafaranga bahabwa n’ababyeyi babo ngo bajye mu birori cyangwa kwifata neza ku ishuri, bo biyemeje kuyakoresha bunganira Leta muri gahunda yo kugaburira abana mu marerero(ECD) yo hirya no hino mu Gihugu, bahereye ku babyarwa n’abangavu.



  • Guhinga mu mirima isasiye ni kimwe mu buryo bwo guhangana n

    Ubuhinzi mu Rwanda bugiye kujya bukorwa hatabayeho kurima

    Ishuri rikuru ry’u Rwanda ryigisha Ubuhinzi butangiza Ubutaka (Rwanda Institute for Conservation Agriculture - RICA), na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), bahurije hamwe abafatanyabikorwa, bashyiraho uburyo bw’imihingire ibungabunga ubutaka, aho bushobora gutanga umusaruro hatabayeho kubuhindura intabire.



  • Abakomisiyoneri basabwa gukora kinyamwuga birinda kubeshya ababagana

    Abakomisiyoneri barasabwa kugana ishuri ribafasha kunoza serivisi batanga

    Urugaga Nyarwanda rw’Abahuza (abakomisiyoneri b’umwuga) ’Rwanda Association of Real Estates Brokers(RWAREB)’, rufite ishuri ribatoza gukora kinyamwuga, rigatanga ibyangombwa bibatandukanya n’ababeshya abaturage, bityo bakanoza serivisi baha ababagana, bakareka gukomeza kwitwa ababeshyi.



Izindi nkuru: