Aya ni amagambo atangira ikiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, asobanura iby’umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utifashe neza biturutse ahanini ku mutwe wa M23.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubumenyi bw’Isanzure (NASA), kivuga ko cyabonye ishusho idasanzwe ku mubumbe wa Mars, imeze nk’uko umuntu yashushanya inyamaswa y’ikirura (bear).
Ihuriro ry’agize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira no kurwanya Ruswa (APNAC-RWANDA), rivuga ko abantu bafite imitungo ariko batayiyandikishaho barimo gushakirwa ibihano.
Umuryango ’Ripple Effect’ (wahoze witwa Send a Cow) wemereye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ko uzavana mu bukene abarenga 750,000 bo mu turere 16 kugeza mu mwaka wa 2030.
BK Group yatangije Umuryango witwa BK Foundation uteza imbere imibereho myiza, ukaba ugiye kongerera imbaraga gahunda zari zisanzwe zunganira Leta mu bijyanye n’Uburezi, Guhanga udushya no Kubungabunga ibidukikije.
U Rwanda rwatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 (saa kumi n’imwe n’iminota itatu), indege y’intambara ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yongeye kuvogera ikirere cyarwo, hanyuma iraraswa.
Arikiyepisikopi w’Umujyi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda hamwe n’inshuti n’abavandimwe ba Prof Kalisa Mbanda, watabarutse ku itariki 13 Mutarama 2023, bamushimira kuba agiye Kiliziya yubakaga y’i Mugote i Rutongo muri Rulindo, imaze gusakarwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana, asigiye abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) umurage wo kumenya ibyatsi byose bibaho ku Isi, ndetse no kubibyaza umusaruro.
Umushinga Green Gicumbi w’Ikigega cya Leta cy’Ibidukikije (FONERWA), uratanga icyizere ko mu myaka icyenda iri imbere, muri ako Karere hazaba hamaze kuboneka ibiti byavamo imbaho n’amapoto y’amashanyarazi, nyuma yo gusazura hegitare zirenga 1700 z’amashyamba (...)
Ntabwo bikunze kugaragara ko muri korari z’iki gihe haboneka ibicurangisho bya gakondo birimo ibyitwa ipendo n’igondera, ariko muri korali yitwa Impanda y’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda barabikoresha.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na bamwe mu baturage bawo, bavuga ko indabo zikwiye gusimbuzwa imboga n’imbuto mu ngo, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Umushinga ’Green Gicumbi’ w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA) werekanye imidugudu ifite imisarani itanga ifumbire, hamwe n’ibigega byo mu butaka bifatirwamo amazi y’imvura yose akavomwa nk’ava mu isoko.
Umushinga ’Green Gicumbi’ ukorera muri ako Karere uvuga ko Leta n’abaturage batakomeza guhomba icyayi cyahingwaga mu kibaya cya Mulindi kubera imyuzure, ukaba urimo gufasha abagihinga ku misozi.
Amakoperative afashwa n’Umushinga ’Green Gicumbi’ ategereje umusaruro uhagije w’ibirayi, ibishyimbo n’ingano, ushobora kuziba icyuho cy’uwaturukaga ahandi mu Gihugu no hanze yacyo muri Uganda.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bafite imishinga myiza yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bagiye guhabwa Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 700 bitarenze Werurwe 2023.
Abantu umunani bafashwe n’inzego z’Umutekano mu Karere ka Kicukiro ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, zibahora kwambukiranya imihanda ahatemewe mu busitani. Bakaba berekaniwe muri Gare ya Nyanza bahita barekurwa, ariko baburirwa ko ubutaha bazahanwa.
Ababyeyi bafite amikoro bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, batangiye kurwanya igwingira n’imirire mibi mu ban abo mu miryango itishoboye.
Abanyeshuri biga mu bigo byose by’Akarere Kicukiro bakarabye intoki mbere yo kwinjira mu Ishuri kuri uyu wa Gatanu, mu bukangurambaga buzahoraho bwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.
Prof Kalisa Mbanda wayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, aguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiraburira utubari, amarestora na za butiki byo muri karitsiye, ko abazafatwa badatanga inyemezabuguzi (fagitire) za EBM kuri buri kintu cyose kugurishijwe, n’ubwo yaba irobo y’umunyu, bagomba kubihanirwa nta (...)
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) hamwe n’abakenera Oraquick ifasha umuntu kwipima virusi itera SIDA, bavuga ko guhenda kw’aka gakoresho bigiteje imbogamizi kuri benshi bifuza kumenya uko ubuzima bwabo bwifashe, kuko kugeza ubu kagura 5,000Frw.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2023, muri Gare ya Nyabugogo i Kigali hakomeje kugaragara umubyigano w’abagenzi benshi, watewe n’abanyeshuri bakererewe kujya ku ishuri.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ijambo yavuze amaze kwakira indahiro y’Umukuru mushya wa Sena, Dr François Xavier Kalinda kuri uyu wa Mbere, yongeye gusaba imiryango mpuzamahanga gufatanya na Congo (DRC), gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda.
Umukambwe utuye i Cyanika mu Karere ka Burera, Philippe Furere w’imyaka 85 y’amavuko, avuga ko yambaye ipantaro bwa mbere mu 1958, ariko ubusanzwe Abanyarwanda ngo bambaraga imikenyero n’imyitero, abasirikare bakambara amakabutura.
Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda (National Land Authority/NLA) ku bufatanye n’inzego zitandukanye, cyatangije itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title), bikaba byitezweho kuruhura abaturage mu ngendo bakoraga bajya kubishakira ku Murenge cyangwa ku (...)
Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Jean Paulin Uwitonze, avuga ko bashobora kwandika moto kuri ba nyirazo baziguze muri cyamunara ya Polisi(gukora mutation), aho gutinzwa no gusaba izo serivisi kuri Polisi y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge burasaba abantu kwirinda uwiyita umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere (District Education Officer/ DEO), akaba arimo kubahamagara ngo “bajye gufata amabaruwa y’akazi k’ubwarimu”.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko imvura y’Umuhindo yatangiye kugwa muri Nzeri umwaka ushize, ubu yacitse (yarangiye) henshi mu Gihugu usibye mu gice cy’Amajyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda.
Urubyiruko n’abandi bayobozi bo muri Afurika bifuza kwigira ku Iterambere u Bushinwa bugezeho, ubu bashobora kureba filime z’uruhererekane zivuga kuri icyo gihugu, bakoresheje Application (App) ya StarTimes ON muri Telefone zabo.
Umwarimu witwa Christine Kayirangwa avuga ko muri Kanama 2022 yafashe inguzanyo ya miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500Frw muri banki, ayashora mu bworozi bw’inkoko zitanga inyama.