Ikigo Carousel Ltd giteza imbere Tombola ya Inzozi Lotto cyatangaje ko Umukino wa Jackpot Lotto wasimbujwe uwa Impamo Jackpot hagamijwe ko Inzozi zo gutsindira igihembo nyamukuru "Jackpot" zihinduka “Impamo” buri gihe uko icyo gihembo kigeze ku mubare washyizweho.
Abakozi muri Minisiteri y’Amahoro n’ab’Umuryango uharanira Amahoro ku Isi Interpeace muri Ethiopia, bumvise ubuhamya bw’abaturage b’Akarere ka Bugesera bagize amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ahuje abakoze Jenoside n’abayikorewe.
Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), kiributsa ko kumenya amanota y’abarangije amashuri abanza, imyuga, icyiciro rusange cy’ayisumbuye ndetse n’umwaka wa gatandatu, kuri ubu nta rujijo rurimo.
Ubuyobozi bw’amashuri n’ibigo by’Imari (amabanki) birashinja ababyeyi gukererwa kwandikisha abana bajya gutangira ishuri, cyane cyane abo mu mwaka wa mbere w’Amashuri y’incuke n’abanza.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda(Traffic Police), rivuga ko ryafashe ibinyabiziga 2,753 mu byumweru bibiri bishize, isanga bidafite uruhushya rugaragaza ko bifite ubuziranenge mu bya tekinike (Contole Technique).
Akarere ka Gasabo n’Ikigo gikora ubwikorezi mu mahanga cyitwa Multilines International batangije ibikorwa byo gukumira isuri baca amaterasi ku musozi wa Bumbogo utembaho isuri ikica abaturage.
Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko agiye gukoresha uburyo bwose bw’intwaro afite mu gihe Amerika n’u Burayi bakomeza gusagarira igihugu cye cyangwa ibice bya Ukraine birimo komekwa ku Burusiya.
Ibi MINALOC ibitangaje mu rwego rwo korohereza abanyeshuri kujya gutangira igihembwe cya mbere cy’Umwaka w’Amashuri 2022/2023.
Banki ya Kigali (BK Plc) yamaze ababyeyi impungenge z’aho bakura ibikoresho n’amafaranga y’ishuri ibashishikariza kugana ishami ryayo riberegeye bagahabwa avansi ku mushahara cyangwa ku mafaranga abitswa kuri konti zabo buri gihe.
Abahanga mu by’imiti hamwe n’abaganga bose mu Gihugu bahawe amabwiriza ababuza gucuruza no gukoresha umuti wa Broncalène, bitewe n’uko umuntu wawuhawe iyo atewe ikinya ngo ashobora kubyimba imiyoboro itwara amaraso mu mubiri bikaba byamuviramo urupfu.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye na bagenzi be, Emmanuel Macron w’u Bufarana na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bakaba bahuriye aho bitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), ko ’umukino wo gushinjanya’ utakemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko igiye guha amashuri amafishi yuzuzwa n’ababyeyi, kugira ngo abana bari mu kigero cy’imyaka 5 kugera kuri 11, na bo bazahabwe urukingo rwa Covid-19.
Tombola yiswe ‘Inzozi Lotto’ ikorwa binyuze ku gukanda *240# kuri telefone irakomeje, aho agace kayo kitwa IGITEGO Lotto gatsindirwa buri munsi kegukanywe n’uwitwa Florentine Harerimana ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko burimo gukorera inyigo ibishanga biri ku buso bwa hegitare 470, kugira ngo hatunganywe mu buryo bwubahiriza ibidukikije, ari na ko hafasha abantu kuruhuka no kwidagadura.
Umuryamuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, wishimiye kunguka abanyamuryango bashya 273, hamwe n’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza urenga amafaranga miliyoni enye, yabonetse kuri iki Cyumweru.
Inama y’Abaperezida ba Komisiyo zigize Sena y’u Rwanda yateranye ku wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022, yashimiye Guverinoma kuba irimo gutuza neza abavuye muri Kangondo na Kibiraro, isaba ko iyo gahunda yakomeza.
Grace Umugwaneza na Wenceslas Rutagarama bo mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, barushije bagenzi babo amajwi mu matora y’Abunzi bitewe n’uko bita ku buzima bw’abaturanyi babo.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), byatangaje impamvu y’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, bivuga ko guhenda kwabyo biterwa n’uko nta bihari, ariko ko ibyahinzwe nibyera ibiciro bizagabanuka.
Yvette Nyirantwari utuye i Busanza muri Kicukiro, yasezeye isuka ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, nyuma yo kugura udutike dutatu twa Inzozi Lotto tw’amafaranga 600Frw, muri tombora yiswe IGITEGO ikorwa buri munsi.
Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, igiye gutangira gutera imigano igera ku 2,500 muri za ruhurura zo muri uyu mujyi guhera mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2022, kugera muri Mutarama mu mwaka utaha wa 2023.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yakoreye uruzinduko rw’iminsi itatu i Stockholm mu gihugu cya Suède, aho yasuye ibikorwa bitandukanye akanitabira n’inama ziirimo kuhabera, kuva tariki 13-16 Nzeri 2022.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), yatangije kuri uyu wa Kabiri ibiganiro n’imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikoresho by’ubwubatsi, iby’amazi n’amashanyarazi, rikaba ririmo kubera muri Serena rikazamara iminsi itatu.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) hamwe n’icyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ’Solid Minds’, birasobanura ibimenyetso biranga umuntu ufite gahunda yo kwiyahura.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko bitarenze iki cyumweru cyatangiye tariki 12 Nzeri 2022, abaturage bose basigaye muri Kangondo (hakunze kwitwa Bannyahe) bagomba kuba bimutse bagasanga abandi i Busanza muri Kicukiro.
Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza (Buckingham Palace) bimaze gutangaza ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze nyuma y’imyaka 70 yari amaze ku ngoma y’ubuyobozi bw’Ubwami bw’u Bwongereza.
Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza ’Buckingham Palace’ bitangaza ko abaganga bacungiye hafi ubuzima bw’uyu mubyeyi uyoboye Umuryango w’ibihugu 54 byo ku Isi bikoresha Icyongereza birimo n’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abitabiriye Inama y’Ihuriro nyafurika riteza imbere ubuhinzi (AGRF), gushyira hamwe bagashaka uburyo uyu mugabane wakwihaza mu biribwa, aho gutegereza ibiva ahandi bitakirimo kuboneka neza.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye abahanga gushakira ibisubizo Umugabane wa Afurika wugarijwe no kubura kw’ibiribwa(igwingira) ku ruhande rumwe, ariko ku rundi hakabaho gutaka kw’abafite umubyibuho ukabije uterwa no kubona ibiribwa byinshi cyane.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakuyeho Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe amusimbuza Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Intwaro yo (Minisitiri w’Umutekano) hagati mu Gihugu.