Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’igisirikare, Gen James Kabarebe, yavuze ko umutwe wa FLN wateraga u Rwanda ’uturutse i Burundi’ uri mu bihe bya nyuma byo kubaho (mu marembera).
Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, abayobozi bakuru b’Igihugu bakiriye Urubyiruko rw’Abanyarwanda rurenga 60 abenshi baturutse ku mugabane w’i Burayi, rukaba rwaje kwiga amateka yo kubohora u Rwanda n’ibyo rwagezeho muri iyi myaka 27 ishize.
Ministiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko u Rwanda rurimo kwakira inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Pfizer-Biontech zitangira guhabwa abaturage guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nyakanga 2021.
Kuri uyu wa Kane tariki 08 Nyakanga 2021, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwafunze ibyumba 22 by’inzu y’ubucuruzi izwi nka Downtown ikorera ahari Gare yo mu Mujyi wa Kigali.
Urubanza rw’uwahoze ari umwarimu w’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Aimable Karasira rwongeye gusubikwa nyuma y’uko we n’umwunganira babwiye urukiko ko bagitegereje inyandiko ya muganga yemeza cyangwa ihakana niba adafite uburwayi bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi ku mibereho y’Abaturage bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2019-2020, buvuga ko abagore bangana na 51% batifuza kongera kubyara ndetse bakaba barimo abifungishije burundu, 34% bagenda biha igihe, 10% ntibifuza kubyara mu gihe cya vuba, 3% ni ingumba, 2% bakaba ari bo batarafata umwanzuro.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete waje amuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Lourenço.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko umwenda u Rwanda rwafashe mu mwaka ushize wa 2020-2021 ndetse n’uwo ruteganya gufata muri uyu wa 2021-2022 utaremerereye igihugu, ku buryo nta mpungenge rufite zo kwishyura, nk’uko yabitangarije Abadepite ubwo yabasobanurirrana Ingengo y’Imari ya 2021-2022 (...)
Ministiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yaburiye Abaturarwanda ko barimo kugana kuri “Guma mu Rugo” ya kabiri mu gihe baba badahinduye imyitwarire.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 abantu benshi bazindutse bafata ingendo zitandukanye mu rwego rwo kwitegura gahunda yo kuguma mu Karere no kuguma muri Kigali yaraye ishyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.
Leta y’u Rwanda ivuga ko Banki y’Isi hamwe na bimwe mu bigega mpuzamahanga byayihaye inguzanyo n’inkunga byo gutunganya ibishanga by’i Kigali ndetse no gukomeza kuvugurura imijyi itandatu yunganira uyu murwa mukuru.
Paruwasi ya ADEPR Muganza ihuza imirenge ya Kigali, Nyamirambo na Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021 yibutse Abatutsi bari abadiyakoni, abaririmbyi n’abakirisito basanzwe bishwe mu 1994.
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwavuze ko abari abanyeshuri batahawe impamyabumenyi muri KIM (Kigali Institute of Management) mbere y’uko ifunga imiryango mu mwaka ushize, barimo abaguze amanota.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC kivuga ko ikibazo cyo kubura amazi mu duce tumwe na tumwe twa Kigali na Bugesera cyane cyane mu gihe cy’impeshyi cyarangiye, kuko uruganda rwa Kanzenze rwatangiye gukora.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko Ikoranabuhanga ririmo gukoreshwa mu guteza cyamunara rigiye gutuma abagurishirizwa imitungo batumva ko barenganye. Mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize wa 2020, MINIJUST hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere(RDB) byatangaje amategeko mashya agenga uburyo cyamunara zizajya zikorwa (...)
Banki ya Kigali yinjiye mu bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga mu kwishyura, Virtual Pay International, mu rwego rwo gufasha abacuruzi bo mu Rwanda no mu Karere kugeza ibicuruzwa byabo hirya no hino ku Isi hifashishijwe ikoranabuhanga bakishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Limited (SBL) ku bufatanyije n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere (GIZ), bitewemo inkunga na MasterCard Foundation, rutangaza ko rurimo guhugura abacuruza ibinyobwa byarwo kugira ngo bamenye gufata neza abakiriya.
Akarere ka Nyarugenge kizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, gasaba buri Sibo ikagize kugira urugo mbonezamikurire rwiriranwa abana, mu gihe ababyeyi bagiye mu mirimo itandukanye.
Imwe mu miryango itari iya Leta (Sosiyete Sivile) yavuze ko abahungu cyangwa abakobwa babana mu nzu imwe badakwiye kwitwa urugo nk’uko biteganywa mu byiciro bishya by’Ubudehe, bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Uburengenzira bwa Muntu (NCHR), ivuga ko yasuye Paul Rusesabagina aho afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere), akayibwira ko yifuza amafunguro yihariye gereza imuguriye, ubuyobozi bwa gereza bwo bukavuga ko ibyo bidashoboka kuko afatwa nk’abandi.
Umushinga NELSAP ukurikirana imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo wijeje Abamanisitiri bashinzwe ingufu mu Rwanda, Burundi na Tanzaniya ko ruzaba rwatangiye gutanga umuriro w’amashanyarazi mu kwezi k’Ukuboza 2021.
Umushinga ’Green Gicumbi’ w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA), wubakiye abaturage b’Umudugudu wa Rurembo, Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Mukarange, ibigega bifata amazi y’imvura bifite agaciro ka miliyoni 189 z’Amafaranga y’u Rwanda, ayo mazi akaba yatangiye kwifashishwa mu kuhira imirima mu gihe yasenyeraga abaturage.
Umushinga w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA)ushinzwe kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Muvumba (Green Gicumbi), uvuga ko ikawa n’icyayi bidatanga amadevize gusa.
Abayobozi b’umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Muvumba mu Karere ka Gicumbi “Green Gicumbi”, bavuze ko amaterasi bakoreye abaturage azatanga umusaruro w’ibishyimbo wikubye inshuro zirenga eshatu uwo babonaga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi hamwe n’Umushinga wa Leta y’u Rwanda ugamije kubungabunga icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba (Green Gicumbi), berekanye amahegitari y’ubutaka bw’abaturage bemeye ko hashyirwa amaterasi n’ibiti, mu rwego rwo kurengera ibidukikije mu gice cy’Amajyaruguru y’igihugu, kandi na bo bakahabonera inyungu (...)
Ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kamena 2021, hagaragaye amashusho (videwo) y’aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yarimo asuhuza abaturage umwe agahita amukubita urushyi.
Abanyeshuri 64 barangije kwiga mu Ishuri rya Green Hills Academy bahawe impamyabumenyi ku wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021, bakaba bagiye kwiga muri kaminuza zikomeye zo hirya no hino ku isi. Uyu muhango witabiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, akaba yabasabye kuzagarukana ubumenyi buteza (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko ingamba bwafashe zo kurwanya imirire mibi zirimo kugabanya imibare yo kugwingira kw’abana, abagifite icyo kibazo bakaba ari ababyawe n’abakobwa bakiri bato.
Mu gitabo cy’umuhanuzi Amosi muri Bibiliya (Amosi 4:9) havuga ko ’gikongoro’ ari inzara iterwa no kurumbya imyaka cyangwa konerwa n’uburima. Akarere ka Nyamagabe kahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, na ko kagiye kavugwamo inzara, bitewe n’ubutaka burumba kubera guhora butembanwa n’isuri.