Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, hamenyekane inkuru y’undi muvandimwe muri batatu bashaje kandi bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, André Buhigiro witabye Imana, hakaba hasigaye umwe kuko undi aheruka kwitaba Imana mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iherutse gusohora agatabo gasobanurira abaturage ibijyanye n’Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2023/2024, harimo igice kigaragaza ibicuruzwa byakuriweho amahoro ya gasutamo, byiganjemo ibifasha mu kurengera ibidukikije.
Minisiteri y’Uburezi (MNEDUC) ihamagarira abakuze batazi gusoma no kwandika, kwihutira kwiyandikisha ku biro by’akagari batuyemo kugira ngo na bo bazatangire kwiga kuva tariki 25 Nzeri 2023.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside (GAERG), urifuza abafatanyabikorwa bawufasha kubonera akazi urubyiruko rugera ku bihumbi 32 rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri mu bushomeri.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangarije abafite ubumuga bwo kutabona ko wababoneye Bibiliya zanditse mu rurimi rwitwa ‘Braille’, zizajya zibafasha kwisomera aho kumva gusa ababasomera Bibiliya zisanzwe.
Iteganyagihe ry’igice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri 2023 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20), ryerekana ko hari imvura nyinshi kurusha isanzwe muri iki gihe, ubushyuhe bwinshi ndetse n’umuvuduko ukabije w’umuyaga.
Mu muhango wo gusoza umwaka w’ubucamanza, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Aimable Havugiyaremye, yatangaje ko ubujura, gukubita no gukomeretsa (kurwana), ari byo byaha byiganje mu Rwanda.
Umunyamerika witwa Greg Stone wahimbwe Mabuye, yahawe igikombe cy’ishimwe nyuma yo gufasha abagore barenga 5,000 guhindura imibereho, binyuze mu kuboha uduseke n’ibindi bikoresho.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda cyatangarije Abaturarwanda bose ko guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2023, hateganyijwe imvura nyinshi cyane cyane mu bice bimwe by’Igihugu.
Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), kivuga ko umwuka mu Rwanda urimo guhumana, biturutse ahanini ku bwikorezi bukoresha ibikomoka kuri peteroli hamwe no gucana inkwi n’amakara, mu gihe abantu bategura amafunguro.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kiraburira abatita ku isuku yo mu kanwa ko bafite ibyago bikomeye byo kwibasirwa n’indwara zitandura, zirimo iyo gucukuka kw’amenyo, bikanatera diyabete.
Ntawabura kwibaza icyo u Rwanda ruri gukora kugira ngo ibiribwa nk’umuceri, ibigori, ingano, amavuta n’ibindi bikomeze kuboneka mu gihe ibitumizwa hanze byaba bitabonetse, bitewe n’intambara hamwe n’imihindagurikire y’ikirere yibasiye ubuhinzi ku Isi.
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) ruvuga ko rwafunze uwitwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza.
Urugaga rw’Abavoka rwasabye Inama Nkuru y’Ubucamanza na Guverinoma kudafunga abakirimo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bitewe n’uko izo manza ngo zimara imyaka nyamara hari bitaringombwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiramara impungenge aborozi b’inkoko nyuma y’uko hatangiye gutangwa imishwi yakingiriwe mu ituragiro.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahuye n’Abajenerali hamwe n’abandi basirikare bakuru baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, abashimira serivisi batanze mu gihe bamaze mu mirimo yo kurinda Igihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023 i Rusororo ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi, habereye inama ya Komite Nyobozi y’uyu muryango(NEC), ikaba yafashe imyanzuro ku mibereho n’ubukungu by’Igihugu.
Ibigo bigize BK Group byishimira imikorere myiza yabyo, hamwe n’abakiriya bagize uruhare mu kuzamuka kw’inyungu mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023, yageze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na miliyoni 900Frw.
Iteganyagihe ry’Ukwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka, rirerekana ko hazagwa imvura nke ugereranyije n’isanzwe igwa mu mezi ya Nzeri y’imyaka myinshi yarangiye, nk’uko bitangazwa na Meteo-Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemereye abasirikare b’u Rwanda barimo Abajenerali 12 kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Ububanyi n’Amahanga mu Bumwe bw’u Burayi (EU), Josep Borrell, yatangaje ko Abaminisitiri bashinzwe Ingabo kuri uyu mugabane, barimo kwiga kuri za Coup d’Etat zirimo kubera muri Afurika, kuko ngo ziteje impungenge.
Perezida wa Gabon yahiritswe ku butegetsi akimara gutsinda amatora. Igisirikare cya Gabon cyatangaje ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wari watangajwe ko yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ya gatatu.
Mu rwego rwo gufasha abaturage bishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kutazongera gutegereza ubufasha bwa Leta, Umuryango w’Abayisilamu wishyuriye abaturage 700 b’i Jabana ubaha n’amatungo (ihene).
Hari abana bavuye ku muhanda bazanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, kwiga gukira ibikomere by’amateka no kugarukira ababyeyi babo, ubu bahamya ko babakunda ndetse babafasha mu mibereho y’ingo.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yafashe umwanzuro wo kwirukana Umuyobozi w’Akarere, Appolonie Mukamasabo, mu nshingano ze zo kuyobora Akarere biturutse ku myitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi by’Igihugu (MINALOC), Marie Solange Kayisire, asaba abatarishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kubyihutisha, kugira ngo batamera nk’abigometse kuri gahunda za Leta.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Kayisire Marie Solange, yakoreye umuganda mu rugabano rw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Rwamagana, aho isuri yaciye umukoki (ruhurura) ushobora kwangiza umuhanda, abaturage bakavuga ko unabateye impungenge kuko ushobora guteza impanuka.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo-Rwanda cyatangaje iteganyagihe ry’umuhindo wa 2023, rigaragaza ko hazagwa imvura nyinshi guhera ku matariki ya 03-10 Nzeri 2023 i Rubavu n’i Rutsiro, henshi mu turere twa Musanze na Nyabihu ndetse n’iburengerazuba bwa Ngororero.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaburiye urubyiruko ruhugira mu masengesho aho gukora ngo bivane mu bukene. Yabasabye gukora bakagira uruhare mu iterambere ryabo badategereje ubibakorera cyangwa ngo bumve ko hari izindi mbaraga bakwiye kwizera zizabibakorera.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), ishima amarushanwa yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ubukene n’inzara (Heifer International), kuko arimo gutuma udushya mu buhinzi duhangwa n’urubyiruko tumenyekana.