Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hari ingamba zigiye kuvugururwa mu gukomeza guhangana na Marburg imaze ibyumweru birenga bibiri igaragaye mu Rwanda.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) rwatangaje ko ruzatera inkunga gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) igamije gukuba kane umubare w’abaforomo n’ababyaza hamwe no guhugura abaganga babaga.
Igihano cyahawe umwana witwa Habumugisha Fabrice wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri GS Rukaragata, i Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, cyatumye Umuyobozi w’ishuri n’abo bafatanyaga batabwa muri yombi.
Umuforomokazi (utifuje ko amazina ye atangazwa) ukorera ikigo cy’ishuri i Kigali, ntashobora gusohoka na rimwe ngo ajye kure y’ikigo, kuko umunyeshuri wafatwa n’uburwayi cyangwa wahura n’impanuka, adashobora kubona undi muntu hafi wahita amuvura.
Ihuriro ry’Abayobozi b’lbigo by’Amashuri mu Rwanda, Heads of Schools Organisation in Rwanda (HOSO), ryatangaje ko rizafasha kwiga ku buntu kugeza barangije ayisumbuye, abana bagaragaje ubutwari bwo kwemera kunyagirwa bakarinda ibendera nk’ikirango cy’Igihugu, kugira ngo ridatwarwa n’umuyaga.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yatangaje ko guhera kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 yatangiye gukingira abantu indwara ya Marburg, ikaba yahereye ku bakozi bo kwa muganga n’abagiye bahura n’abarwayi.
Indwara ya Marburg imaze icyumweru yadutse mu Rwanda, iteye impungenge abagenda mu modoka rusange bahagaze, bafashe ku byuma byo muri izo modoka, kandi nta n’uburyo bwo gusukura intoki no kwirinda gukoranaho bwashyizwemo.
Mu borozi b’inkoko bitabiriye imurika ryiswe ‘VIV Africa’ ryaberaga i Kigali ku itariki 2-3 Ukwakira 2024, muri bo hari uwitwaje imishwi ibihumbi bitanu ivuye mu Bubiligi, yo koroza abatuye imidudugu y’icyitegererezo ya Karama muri Nyarugenge na Gikomero muri Gasabo.
Ku itariki 24 Nzeri 2024, urusengero rwitwa ‘Light of Jesus Church’ rwari mu Mudugudu wa Cyurusagara, Akagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, rwakuweho(rwarasenywe) burundu, kubera kutuzuza ibisabwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashyizeho amabwiriza yo kwirinda indwara ya Marburg, arimo kubuza Abaturarwanda gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu rugo, mu rusengero cyangwa mu musigiti.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko imaze kubona abantu bagera hafi kuri 300 bahuye n’abarwayi b’icyorezo cya Marburg kimaze iminsi micye kigaragaye mu Rwanda, ariko ngo bashobora kwiyongera kuko gushakisha bikomeje.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yasabye abakozi bayo gutangira gukorera mu rugo kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, nyuma y’uko indwara ya Marburg igeze mu Rwanda, ikaba imaze guhitana batandatu.
Abahinzi bari hirya no hino mu Gihugu barataka igihombo cy’imbuto n’ifumbire bashyize mu mirima bagategereza imvura bagaheba, bakaba batangiye kugira impungenge z’uko igihembwe cy’ihinga 2025A, gishobora kutazatanga umusaruro wifuzwa.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibarurishamibare(NISR) hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD/AfDB), barimo kwiga uko batangira kwegeranya no gusesengura amakuru atari asanzwe akoreshwa mu igenamigambi ry’Igihugu, harimo ubutumwa bw’amafaranga anyuzwa kuri Mobile Money, ibitangazwa ku mbuga (…)
Inama ya kabiri y’u Rwanda yiga ku Bumenyi, Ikoranabuhanga n’Udushya(STI2) yagaragaje uburyo ubuhinzi bwakorerwa ku buso buto cyane, kandi bugatanga umusaruro mwinshi kabone n’ubwo imvura yaba itaguye.
Igiraneza Sabato w’imyaka 6 y’amavuko, ni umwe mu bana bagize ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakiri bato, ariko ubu ashobora kwandika neza ibyo yumva ndetse yabonye naho yiga mu mwaka wa kabiri w’incuke, nyuma yo kwambikwa utwuma dusimbura amatwi ye yapfuye.
Umwe mu bagenzi bari ku cyapa aho bategera imodoka(bisi) ku Gisozi ahitwa ku Kibanza, saa munani z’amanywa, yaganiriye na Kigali Today amaze isaha irenga ategereje imodoka imujyana mu Mujyi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye umuherwe Howard Buffet, wazanye ishuri ryigisha ubuhinzi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA), agaragaza ko ryitezweho gufasha ubuhinzi bw’u Rwanda gutanga umusaruro rwifuza muri gahunda ya NST2 no mu cyerekezo 2050.
Abarimu bigisha mu rwunge rw’Amashuri rwa Shango ruri i Nduba mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bagorwa no guha abana amasomo kuko ibitabo bifashishaga byibwe mu buryo budasobanutse.
Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubumenyi bw’Isanzure (NASA), cyatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 17-18 Nzeri 2024, hazaba ubwirakabiri bw’ukwezi.
Donald Trump, wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahungishijwe igitaraganya, avanwa ku kibuga cye akoreraho siporo, cyitwa Trump National Golf Club, kiri muri West Palm Beach muri Leta ya Florida, nyuma y’urufaya rw’amasasu rwahumvikaniye.
Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, yaburiye Umuryango wo gutabarana wa OTAN/NATO, ko nuhirahira ukemerera Ukraine gukoresha misile ziterwa ku ntera ndende, zikagera hagati mu Burusiya, intambara iri buhindure isura yerekera ku bihugu by’u Burayi na Amerika.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko hari icyizere cyo kugera ku ntego ziyemejwe gishingiye ku batanga umusanzu wo kugaburira abana ku ishuri, nyuma y’uko ubukangurambaga bwiswe ‘Dusangire Lunch’ bumaze gukusanya arenga miliyoni 143Frw muri miliyoni zirenga 315Frw iyi Minisiteri yemerewe.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itegereje kumva uko Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) izarwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo ibone gufata umwanzuro w’icyakorwa mu kurinda umutekano.
Ku munsi w’itangira ry’umwaka w’amashuri tariki 09 Nzeri 2024, ku mashuri n’ahakorera Ikigo cy’Imari cya Umwalimu SACCO, hiriwe umubyigano w’ababyeyi bavuga ko babuze uko bishyurira abana ishuri, cyane cyane abajya gutangira umwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye.
Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wemeje igishushanyo mbonera cy’imiturire igereranywa na paradizo kandi ibana neza n’ibidukikije (Green City Kigali) muri Kinyinya, abahatuye baribaza byinshi kuri uwo mushinga uzahindura uburyo batuyemo.
Polisi y’Igihugu n’abagenda ku magare (abanyonzi n’abo bayatwaraho), bagaragaza ko bimwe mu biteza impanuka zihitana ndetse zigakomeretsa benshi harimo iziterwa n’ubwinshi bw’ibinyabiziga babisikana mu mihanda no kugenda nabi kw’abakora akazi ko gutwara abantu ku igare.
Hashize igihe kitari gito, umujyi wa Kigali utangije gahunda yo kwimura abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni muri urwo rwego ingo zirenga 7,000 zimaze kwimurwa mu bice binyuranye by’umujyi wa Kigali kuva mu mwaka wa 2023. Ariko se abo bimuwe bari he? babayeho bate?
Banki ya Kigali (BK Plc) yakoze ibirori byo gushimira abana bazigamirwa kuri konti yitwa ‘Kira Kibondo’, imwe mu biteza imbere gahunda yiswe ‘Nanjye ni BK’ ifasha abantu b’ingeri zose kugerwaho na serivisi z’imari.
Ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangizaga umushinga wiswe RDDP2 ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, aborozi bahagarariye abandi batanze ibyifuzo bigera muri birindwi, basaba ko byazitabwaho kugira ngo umusaruro basabwa uboneke.