Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye Umujyi wa Kigali kunoza ubukerarugendo, harimo kugaragaza gahunda y’ingendo mu modoka z’amagorofa zishinzwe gutembereza abantu.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko ingendo Abadepite batangiye mu mpera z’Ukwezi gushize kwa Gicurasi, zikomereza mu Mujyi wa Kigali kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2023.
Imiriro y’Impeshyi yibasiye amashyamba mu Ntara ya Quebec muri Canada yateje imyotsi myinshi yijimisha ikirere cya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), binateza abantu guhumeka umwuka mubi.
Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), kivuga ko uruganda rw’i Nyabihu rwoza, rutonora ndetse rugakata ifiriti mu birayi, rugitegereje abaruhaye imashini kugira ngo babanze baze mu Rwanda kwerekana uko ikora.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, basuye uruganda rw’amazi rwa Nzove nyuma yo guhabwa imiyoboro minini izatanga amazi aho yaburaga muri Kigali, guhera ku wa Kane tariki 08 Kamena 2023.
Hari abayoboke ba Kiliziya Gatolika bavuga ko gahunda yo kwishyuza ubwiherero rusange iri henshi muri za Kiliziya zo mu Mujyi wa Kigali. Kiliziya Gatolika ya Kagugu muri Paruwasi ya Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ni imwe mu zeguriye abikorera ubwiherero rusange, aho ujyamo wese agomba kwishyura amafaranga 100 Frw.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura(WASAC Ltd) cyatangaje ko hari ibice by’Umujyi wa Kigali na Kamonyi bitazabona amazi nk’uko bisanzwe, bitewe n’imirimo yo gusana umuyoboro wa Nzove - Ntora kuva tariki 8 kugeza tariki 22 Kamena 2023.
Abayoboke b’Itorero ADEPR muri Paruwasi ya Gasave ku Gisozi mu Karere ka Gasabo bahuriye mu rusengero bamwe barokokeyemo, bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yatangije mu Rwanda Ishami ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abakemurampaka cyitwa Ciarb (gifite icyicaro mu Bwongereza), cyitezweho kwihutisha imanza z’ubucuruzi bitabaye ngombwa kujya mu nkiko.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali n’ahandi henshi mu Majyepfo, hateganyijwe imvura nke iri munsi ya milimetero 10 muri uku kwezi kwa Kamena 2023.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yibutsa aborozi b’inkoko ko hari gahunda ya Leta yitwa PSTA4 ibasaba kuzamura umusaruro w’amagi, ukikuba inshuro zirenze ebyiri bitarenze umwaka utaha wa 2024, n’ubwo bataka ko bahendwa n’ibiryo byazo.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), batanze impamyabumenyi ku barangije kwiga muri za IPRCs (amakoleji agize RP), barimo uwatangiye umushinga wo gukora imbaho mu bisigazwa bya pulasitiki n’ibarizo.
Itsinda ry’ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK TechHouse, BK Insurance na BK Capital ryatangarije abanyamigabane n’abakiriya muri rusange ko rikomeje kubungukira, nyuma yo kubona inyungu irenga miliyari 17 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023.
Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa PIRAN Rwanda Ltd, ikorera mu Karere ka Rwamagana izajya yibukirwamo Abatutsi biciwe muri Kiliziya y’i Musha, bitewe n’uko bavanywemo bagatabwa mu birombe byayo.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Ernest Nsabimana yizeza abagenzi babuze imodoka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ko hari bisi u Rwanda rwatumije hanze ariko inganda zikaba zikirimo kuzikora.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) isaba inganda zitunganya ibikomoka ku mpu zikeneye aho gukorera, kwihangana bitarenze umwaka utaha(2024) hakabanza kuboneka ikaniro (tanerie) ry’impu mbisi ritangiza ibidukikije.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasabye aborozi b’ingurube kongera umusaruro kugira ngo abana ku ishuri batangire gufungura inyama zazo, mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kurwanya imirire mibi.
Ikigo TECNO gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga hirya no hino ku Isi, ku wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023 cyamuritse telefone zikoresha Internet igezweho ya 5G. TECNO kandi yanerekanye umuhanzi Bruce Melodie uzazibera Ambasaderi akazajya azamamaza.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe Ibidukikije (REMA), Kaminuza y’u Rwanda hamwe n’imiryango mpuzamahanga, batangije imishinga y’Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo (Africa Center of Exellence for Sustainable Cooling and Cold Chain/ACES), ijyanye no gukonjesha ibiribwa byangirika vuba, imiti n’inkingo.
Urwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) hamwe n’abafatanyabikorwa, bizihije Umunsi mpuzamahanga w’Umugore mu Mibare ku wa 12 Gicurasi 2023, bakoresha abana ikizamini cy’iryo somo mu mashuri 15 yo mu turere tugize Umujyi wa Kigali.
Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) yizihije Umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomo, yamagana abo ivuga ko bakinira ku buzima bw’abantu, nyuma yo gufatanwa ibyangombwa byo gukora by’ibihimbano.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatangaje ko inyugu fatizo igurizaho amabanki y’Ubucuruzi yagumye kuri 7% muri iki gihembwe cya kabiri cya 2023, kuko ngo ibona ko ibiciro bizakomeza kugabanuka muri uyu mwaka ndetse no mu wutaha.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje ko mu minsi 10 yo hagati muri uku kwezi (kuva tariki 11-20 Gicurasi 2023), imvura izagabanuka ugereranyije n’ubushize kandi ikazagwa iminsi mike.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), isaba abakozi b’ibigo biyishamikiyeho birimo Iposita, kwifashisha ikoranabuhanga bakarwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwishimiye kuza ku mwanya wa mbere mu Gihugu, mu kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) muri 2022/2023, ndetse no kuzigamira izabukuru muri gahunda ya EjoHeza.
U Rwanda rwakiriye Inama y’abahagarariye ibihugu 28 bya Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bakaba barimo gusuzuma uburyo bakumira kwinjira muri buri gihugu kw’ibyuma bikonjesha (frigo), byohereza mu kirere imyuka yangiza akayunguruzo k’Izuba.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki tariki 7 Gicurasi 2023, mu Karere ka Karongi habereye impanuka y’imodoka ya Toyota Minibus, ifite ’plaque’ nimero RAB 381Z, ikaba yari irimo abagenzi 24, muri bo hapfuye 6, abandi barakomereka. Iyo modoka yakoze impanuka igeze mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Nyarusazi, ikaba yavaga i (...)
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’Igishushanyo-mbobera cy’Umujyi wa Kigali kuva muri 2020-2050, Ubuyobozi bw’uyu Mujyi buvuga ko abantu bazashakirwa amacumbi rwagati muri Nyarugenge na Nyabugogo, bikazatuma bakora amasaha yose y’umunsi 24/24.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma yo kubyemeranywaho n’ababuriye ababo mu kirombe cyacukurwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kubashakisha bihagaritswe.
Umwami mushya w’u Bwongereza Charles III, uherutse gusimbura umubyeyi we Elisabeth II, yimikanywe n’Umugore we Camilla kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2023.