Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, ubwo yaganirizaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena tariki 25 Nyakanga 2023, yijeje ko umuhanda uhuza uturere twa Karongi na Muhanga uzaba wamaze gukorwa wose bitarenze umwaka wa 2024.
Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuzamura igiciro cya lisansi kuva ku mafaranga 1,517Frw kugera ku 1,639Frw guhera ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023, kuva saa moya za mu gitondo.
Iteganyagihe ry’iminsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Kanama 2023 (kuva tariki 1-10), ryerekana ko hari ibice bimwe by’Igihugu cyane cyane mu Kiyaga cya Kivu no mu Ntara y’Uburasirazuba, bizagaragaramo umuyaga mwinshi ushobora kwangiriza abaturage.
Abagore bagera ku 5,000 bavuye mu mahanga no mu Rwanda, bagiye guhurira i Kigali bahane ubuhamya bw’uko bava mu gutsikamirwa bakiteza imbere, hakazaba kandi hari Apôtre Mignone Kabera washinze umuryango ’Women Foundation Ministries’ wanateguye iki gikorwa, hamwe n’abaramyi n’abapasiteri bo hirya no hino ku Isi.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), buvuga ko burimo gushinga Forumu ziyobora Amakoperative muri buri Karere, kugira ngo hamenyekane ayenda gusenyuka (ari mu mutuku) hamwe n’akora neza.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, avuga ko mu rwego rwo kwirinda impanuka zibera ahahurira abantu benshi mu Mujyi wa Kigali, Leta izubaka amateme(ibiraro) yitwa ’pedestrian bridge’ hejuru y’imihanda.
Abatuye mu midugudu ya Gatare na Mubuga mu Kagari ka Rweru, Umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuze umutekano kubera uwitwa Hakizimana Jean de Dieu urwaye gutwika no kubangiriza imitungo.
Abayobozi b’amwe mu madini n’amatorero baganiriye na Kigali Today bavuga ko hari benshi mu bayoboke babo baguye mu bihe bya Covid-19, bakaba bakomeje gutegura ibiterane byo kubagarura (kubabyutsa).
Impuguke mu bijyanye n’ubukungu irasanga intambara zirimo ihanganishije u Burusiya na Ukraine, ndetse n’imihindagurikire y’ikirere byagombye gutuma Abanyarwanda bahindura imikorere n’imirire, bagahinga ibishobora guhangara izuba n’imyuzure nk’amasaka, ibijumba n’imyumbati.
Umunyarwanda Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango w’ibihugu 88 bikoresha ururimi rw’Igifaransa ku Isi (Francophonie/OIF), ntabwo azajya gutangiza imikino yawo izakorerwa i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo (DRC), n’ubwo Leta y’icyo gihugu yari yamuhaye ikaze.
Abaganiriye na Kigali Today kuri iyi ngingo ntabwo bashobora kumenya ahakomotse imvugo igira iti ’impyisi yarongoye’, iyo babonye imvura igwa izuba riva.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(Rwanda Revenue Authority) kirizeza abasora bataramenya Amategeko mashya arebana n’imisoro, ko bagiye kubona amahugurwa nta kiguzi batanze.
Iyahoze yitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (ubu ni BPR Bank Rwanda) irahamagarira abantu bose bigeze kuyibitsamo amafaranga mbere ya tariki 31 Nyakanga 2007, kujya kuzuza amakuru basabwa kugira ngo bagire uburenganzira ku migabane yabo muri iyo banki.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko hari abana babiri bakoreye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu nzu y’ababyeyi iherereye mu bitaro bya Nyamata nyuma yo kubyara imfura zabo.
Ikigo Carousel Ltd gishinzwe gukoresha tombola yiswe Inzozi Lotto, cyongereye ibihembo mu mukino w’amahirwe wa Igitego Lotto, aho abantu barimo gutsindira moto, amafaranga cyangwa telefone yo mu bwoko bwa iPhone 14 Pro.
Abashinzwe uburinganire mu Ngabo, Polisi n’Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS), barashishikariza abakobwa kwinjira muri serivisi zikorwa n’izo nzego, kugira ngo buzuze byibuze 30% by’abantu b’igitsina gore mu myaka itanu iri imbere.
Uwitwa Nyandwi Evariste w’imyaka 66 y’amavuko, wari umaze igihe yihisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside, yatawe muri yombi ku Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, akaba afungiye muri kasho y’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yakiriye mugenzi we wa Uganda, Robinah Nabbanja, bumvikana uko amashanyarazi avayo yakongerwa hamwe no kwiga uko gariyamoshi yakubakirwa umuhanda uva i Kampala ukagera i Kigali.
Mu mabanga y’imisozi ya Bumbogo mu Mudugudu wa Kiriza mu Kagari ka Nyabikenke mu Karere ka Gasabo, ni ho Mutiganda Jean de La Croix yubatse Ishuri, ariko rihereye ku Irerero ry’abana yari yashyize mu nzu (muri salon) iwe.
Umunyamerika Dana Morey uyobora Umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa witwa ’A Light to the Nations’, yavuze ko abitabira igiterane kibera i Nyamata mu Bugesera muri izi mpera z’icyumweru bazatombora inka, amateleviziyo, moto, amagare amatelefone n’imigati yo kurya.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye Urubyiruko ruba mu mahanga ko Leta ya Congo Kinshasa iramutse ibyifuza, RDF yakwihutira kuyifasha kugarukana umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye n’Uruganda rw’Abafaransa rukora inkingo ’Ceva Santé Animale’, batangiye gahunda yiswe ‘Prevent’ yo gukingirira imishwi y’inkoko mu maturagiro, kugira ngo zitazongera gupfira ku borozi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ribinyujije kuri Komisiyo y’u Rwanda ikorana na ryo (CNRU), rigiye gutanga ibyuma bipima ihumana ry’umwuka(sensors) kuri amwe mu mashuri y’i Kigali, nyuma yo guhugura abarimu n’abanyeshuri bayo.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) cyatangaje Iteganyagihe ry’iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nyakanga 2023, rigaragaza ko imvura izagwa ku matariki ya 11 na 12 henshi mu Burengerazuba n’Amajyaruguru, ahandi ntayo.
Abakorera mu Gakiriro k’i Masoro mu Murenge wa Ndera, aho ugabanira n’uwa Kimironko mu Izindiro, bavuga ko kahiye hafi ya kose kuko mu mitungo y’abagakoreragamo bagera muri 15 hasigaye iya babiri gusa.
Koperative y’Abatwara Amakamyo (United Heavy Truck Drivers of Rwanda/UHTDRC), yasobanuriye Polisi ko guhangayika (stress) guterwa n’uko abakoresha babahemba nabi, ari impamvu ikomeye iteza amakamyo gukora imanuka za hato na hato, maze bikaviramo bamwe urupfu cg ubumuga.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police) iraburira abatwara ibinyabiziga, abana n’ababyeyi, isaba ko habaho imyitwarire idasanzwe ijyanye no kwirinda impanuka mu gihe cy’ibiruhuko.
Nyuma y’ubushakashatsi bwatangajwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), ku wa 30 Kamena 2023, abakozi b’icyo kigo bakomeje kwamagana imwe mu mirire n’imyifatire iteza indwara zitandura kwiyongera mu Banyarwanda.
Mu kiganiro cyo ku wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, cyanyuze kuri RBA, Perezida Kagame yabajijwe ku bijyanye na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva 2017-2024, avuga ko hari byinshi bitaragerwaho, biri mu masezerano we n’abandi bayobozi bagiranye n’Abanyarwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatanze ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye kuri iyi sabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 29, harimo n’uburyo abantu bashobora kurwanya guhangayika (stress mu ndimi z’amahanga).