Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatanze ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye kuri iyi sabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 29, harimo n’uburyo abantu bashobora kurwanya guhangayika (stress mu ndimi z’amahanga).
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, araburira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutishora mu nzoga, kuko ngo ziri mu bishobora gusiba amateka yo kwibohora, yizihizwa buri mwaka tariki 4 Nyakanga.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko Guverinoma yafashe gahunda yo kubaka muri buri Karere site yo gucumbira by’igihe gito abaturage bahuye n’ibiza, mu gihe baba bakirimo gushakirwa aho bazatuzwa.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kigaragaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Nyakanga 2023 (kuva tariki ya 1 ku ya 10), henshi mu Gihugu nta mvura izaboneka, ndetse n’ibice izagwamo ikaba itazarenga milimetero 20.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye Inteko ko Leta y’u Rwanda ikeneye Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 400 yo gusana ibyangijwe n’ibiza, byibasiye cyane cyane Intara y’Iburengerazuba mu ntango za Gicurasi 2023.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, Banki ya Kigali yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Umushinga witwa Hinga Wunguke w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere (USAID), hagamijwe gutanga igishoro n’ubumenyi ku bahinzi n’abongerera agaciro umusaruro.
Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha Ubukungu n’Icungamutungo (CBE), yatangije gahunda ngarukamwaka yo guhuza abanyeshuri bayo n’ibigo bitanga imirimo, kugira ngo biyifashe kujyanisha amasomo n’igihe.
Polisi y’ u Rwanda ifatanyije n’Umujyi wa Kigali hamwe n’Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku kwemera (Rwanda Interfaith Council/RIC), ku wa Kabiri tariki 27 Kamena 2023, bafunze zimwe mu nsengero zisakuriza abaturanyi bazo.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko atemeranya n’umwanzuro w’Urukiko rw’ubujurire rw’i Londres, witambitse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko ifite ikibazo ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza, uvuga ko u Rwanda atari igihugu gitekanye gishobora kwakira abasaba ubuhungiro.
Kompanyi y’Indege z’u Rwanda (RwandAir) yashimiwe n’abantu b’ingeri zitandukanye nyuma yo kohereza indege yayo ku mugabane w’u Burayi, ikazajya ikora ingendo hagati ya Kigali mu Rwanda na Paris mu Bufaransa, inshuro eshatu mu cyumweru.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko abahanzi n’abakinnyi Jenoside yatwaye bari abahanga, ku buryo ngo bakwiye guhora bizihizwa nk’uko Kiliziya yizihiza Abatagatifu.
Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), uvuga ko amatsinda y’abo ufasha agiye kungukira mu kwibukira hamwe k’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, abakozi b’Ibitaro bya Kibagabaga bagiye kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Ntarama mu Bugesera, kugira ngo bunguke uburyo bazajya bakira abahura n’ihungabana.
Leta y’u Rwanda yasohoye Itangazo rinenga Raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (ONU). Ibikubiye muri iryo tangazo biri muri iyi nyandiko yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ku wa Kane tariki 22 Kamena 2023.
Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), uvuga ko imyaka 29 ishize Abanyarwanda bamaze babana mu mahoro, imaze kubaka mu rubyiruko indangagaciro nzima, ziruhesha ubushobozi bwo guhagarara mu mwanya w’abitanze babohora u Rwanda.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko adakunda ko abagore biyumva nk’abashyitsi ahateraniye abagabo, akanga ko bisuzugura mu mikorere, ndetse adakunda ko imiterere y’umubiri na yo ibateza kwiyumvamo ubwo bushobozi buke.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, wagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi ibiri, yasobanuye ko ibyo yabonye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (ku Gisozi) ari agahinda n’igisebo ku bantu, bikaba bikwiye kwibukwa mu gihugu cye, kugira ngo akumire ubugome hakiri hare.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko amavuta yagenewe kurinda abafite ubumuga bw’uruhu ategereje abayakeneye, ariko bakaba bagomba kubanza kubimenyesha Ikigo Nderabuzima, kugira ngo kiyatumize mu bubiko bw’imiti i Kigali.
Ubuyobozi bwa Zion Temple Celebration Center mu Karere ka Bugesera bwatangije ivugabutumwa ngarukamwaka rizajya ryifashisha siporo mu gushyigikira gahunda za Leta zirimo iyo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.
Leta y’u Rwanda irateganya gukoresha ingengo y’imari irenga miliyari 173 na miliyoni 600Frw mu mishinga ahanini iteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere ishobora kwigaragaza mu mwaka wa 2023-2024.
Abarokokeye mu Kigo Saint Paul (hepfo ya Sainte Famille ku Muhima) bibutse uko batabawe n’Inkotanyi ndetse n’uburyo Musenyeri Hakizimana Celestin wa Diyoseze ya Gikongoro yabitayeho abashakira ibyo bafungura. Iki gikorwa cyabayemo n’ubusabane bwo guhoberana no gusangira amandazi n’icyayi nk’ibiribwa byabatunze igihe bari (...)
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) y’umwaka wa 2021-2022 ivuga ko Ishuri rya Ntare School mu Rwanda ryatinze kuko ngo ryari kuba ryaratangiye kwigisha mu mwaka wa 2019.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2023-2024 irenga miliyari 5,030 na miliyoni 100Frw, ikaba yariyongereho miliyari 265 na miliyoni 300Frw ugereranyije n’uyu mwaka wa 2022-2023 urimo kurangira.
Umuryango mpuzamahanga wita ku bafite ubumuga (Humanity&Inclusion/HI), uvuga ko imyumvire no kutagira ubumenyi kw’abatanga serivisi bikomeje gutuma abafite ubumuga bahezwa mu burezi, mu buzima no mu mirimo yabateza imbere.
Inama Njyanama y’Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro imaze umwaka itoye umwanzuro wo gutera igiti no kubaka iriba cyangwa se ivomo, byombi byitiriwe amahoro, aho kizira ko umuntu yahabwirira mugenzi we nabi.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko ibihe by’izuba (Impeshyi) byatangiye, n’ubwo muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kamena 2023 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20) hari aho imvura irimo kugwa.
Kuva i Nyamirambo ahitwa kuri ERP werekeza i Mageragere, mu rugendo rwa kilometero nk’ebyiri mbere yo kugera ahitwa Rwarutabura, ibinyabiziga bibanza gucurika mu ikorosi riri ku mucyamo w’agasozi gahanamye, ahitwa Kubibati.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ku wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, yatangaje ko yakiriye ku nshuro ya 14 itsinda rigizwe n’abantu 134, bifuza ubuhungiro bavuye ahanini mu Ihembe rya Afurika.
Hari igihe umuntu aba yifuza serivisi zijyanye n’ubutaka, ubuzima, gusora, kureba niba hari ibihano afite muri Polisi n’ibindi, agakora ingendo ndende agana inzego zibishinzwe, nyamara hari uburyo yakanda kuri telefone bigakemuka atavuye aho ari.