Ihuriro ry’imiryango iharanira ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ku isi (MenEngage Global Alliance) ririmo gufata ingamba zo guhindurira abagabo n’abahungu kuzuzanya n’abagore n’abakobwa, hagamijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Paul Rusesabagina uregwa gushinga no gutera inkunga umutwe wa FLN wigambye ibitero byahitanye abaturage i Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018, ntabwo yaburanye ku bijyanye n’igifungo cy’agateganyo yari yongerewe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu kwezi gushize.
Kugeza ubu ntabwo ari ngombwa ko umubyeyi ajya kuri banki kwishyurira umwana amafaranga y’ishuri n’ibindi asabwa, ndetse nta n’ubwo ari ngombwa kujya ku ishuri kumenya imyitwarire y’uwo munyeshuri n’amanota yabonye cyangwa amatangazo y’iryo shuri.
Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuzima rusange kuri bose (University of Global Health Equity-UGHE), yateguye iserukiramuco ngarukamwaka ryiswe ‘Hamwe Festival’ (ibitaramo bivanze n’ibiganiro), rizamara iminsi itanu rikurikiranwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatanze imodoka 21 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe ku bitaro bishya n’ibifite akazi kenshi kandi biri ahantu hagoye, kugira ngo zifashe gukwirakwiza inkingo no kugenzura ko iyo gahunda yubahirizwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), cyatangije gahunda yo kongera ubwiza n’ubwinshi bw’amabuye y’ubwubatsi, ndetse n’ibikomoka ku nkoko n’ingurube hamwe n’ibiribwa by’ayo matungo.
Nyuma y’uko Kaminuza yigishaga ibyerekeranye n’icungamutungo, Kigali Institute of Management (KIM) itangarije ko ifunze imiryango, bamwe mu bayigagamo batangaje ko bari mu gihirahiro cyo kutamenya aho bazerekera n’uko bazishyurwa.
Perezida Kagame watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda mu mwaka wa 2002, aramutse asuye abapfakazi n’abandi batari bishoboye bo mu Karere ka Gicumbi bahawe inka, bamwereka ingengo y’imari irenga miliyari zirindwi bakoresha buri mwaka.
Amashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu yatangiye isubiramo ry’amasomo ritegura abanyeshuri kuzakora ibizamini bisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020/2021, nk’uko biteganywa n’ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC).
Abatuye mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kamashashi i Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro babonye video kuri Kigali Today (KT TV), igaragaza uwitwa Mariane Mamashenge warokokeye mu mirambo i Ntarama mu Karere ka Bugesera, biyemeza kumugabira inka.
Kuva aho Inama y’Abaminisitiri yemereje Iteka rya Perezida rishyiraho ikigo gishinzwe guteza imbere inguzu z’amashanyarazi zitwa atomike, Depite Habineza w’ishyaka Democratic Green Party yabyamaganye avuga ko izo ngufu ari kirimbuzi.
Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020 yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho Urwego rwitwa RAEB ruzaba rushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’ingufu za Atomike (Atomic Energy) no kuzibyaza umusaruro.
Kuba imibare y’abangavu baterwa inda mu Rwanda yiyongera buri mwaka, ndetse 20,5% bakaba ari abana batarengeje imyaka 11 y’ubukure, ikosa rirashyirwa ahanini ku babyeyi bashinjwa kutabaganiriza.
Ibihugu bya Koreya y’Epfo, Oman na Vietnam byoherereje ababihagararira mu Rwanda, bakaba bagejeje inyandiko z’ubutumwa bwabo (credential letters) kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira 2020.
Hirya no hino mu gihugu abaturage batangiye gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe, aho abagize umuryango bagomba kuba basangira inkono imwe kugira ngo bashyirwe mu cyiciro kimwe.
Rutare, ni kamwe mu dusantere Akarere ka Gicumbi kavuga ko kazagira umujyi wunganira umurwa mukuru wako, hakaba hitaruye cyane umuhanda wa kaburimbo werekeza i Byumba, aho umuntu uva i Kigali akatira mu kuboko kw’iburyo yerekeza ku kiyaga cya Muhazi.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Paul Rusesabagina uregwa kurema no gutera inkunga umutwe wa MRCD-FLN akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30.
Ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), cyohereje abakozi mu turere twose gutangira igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020.
Niba utuye i Kigali byagutangaza kumva ko umuceri n’ibishyimbo (cyangwa irindi funguro) bisigara ku isahani iyo urangije gufungura, bikusanyirizwa i Nduba buri munsi bikarenga toni 200, ni ukuvuga ibiro ibihumbi magana abiri (200,000kg).
Paul Rusesabagina ushinjwa gushinga no gutera inkunga umutwe uregwa iterabwoba MRCD-FLN yasubiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuburana ibijyanye no kongera iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo.
Paul Rusesabagina uregwa kurema no gutera inkunga umutwe wa MRCD-FLN yasubiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) igiye gushyikiriza Umuryango w’Abibumbye (UN), raporo y’ibyakozwe kuva muri 2015 bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, nk’uko u Rwanda rwabisabwe.
Yari yicaye mu biro by’umuryango yashinze w’abagore baharanira ubumwe (WOPU) mu Gakiriro ka Gisozi ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, yumva umuntu w’inshuti ye aramuhamagaye ati “Félicitation Epiphanie, ubaye Senateri”!
Amategeko yashyizweho mu gihe cyo gukoloniza u Rwanda na nyuma yaho gato, yatumye abaturage b’icyo gihe bahabwa ibyangombwa muri iki gihe umuntu yafata nk’ibisekeje cyangwa bitangaje.
Banki y’Abaturage (BPR Atlasmara) yatangije ubufatanye n’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, aho abayoboke b’iryo torero bose bazajya batanga amaturo na kimwe mu icumi(1/10) babinyujije mu ikoranabuhanga rya Mo-Pay.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ko ibiciro by’ibiribwa ari byo bishobora kugabanuka mu mpera z’uyu mwaka, ariko ko ibicuruzwa bituruka hanze byo bishobora gukomeza guhenda.
Inama y’abaministiri yateranye ku wa mbere tariki 12 yafashe imyanzuro irimo uwo guhinga mu Rwanda ikimera cyitwa ‘cannabis’ mu ndimi z’amahanga (kikaba ari urumogi mu Kinyarwanda).
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’Ibanze(LODA) cyatangiye kwegeranya amakuru agifasha gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, ni igikorwa kizarangira mu kwezi kwa Mutarama 2021.
Madame Jeannette Kagame arasaba ingamba zatuma icyaha cyo gusambanya abana gicika burundu, aho kugira ngo gikomeze kugaragara mu gihugu.