Icyorezo COVID-19 kimaze kumenyekana hose ku isi mu gihe cy’amezi arenga atatu gusa, ndetse n’ingamba ibihugu bishyiraho mu kucyirinda zikubahirizwa, byose bitewe n’uko itangazamakuru riba ryabimenyekanishije.
Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye agereranya kwirinda Coronavirus n’ibihe by’intambara, aho nta muntu uba afite umwanya wo gukora ubukwe cyangwa indi mirimo ikorwa mu bihe by’amahoro.
Imiryango y’abasore n’abakobwa bari bateguye ubukwe muri iki gihe cyo kuguma mu rugo hirindwa COVID-19, iravuga ko itazi amaherezo, ndetse hari n’abavuga ko babonye ababana badasezeranye.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko abaguzi b’ibiribwa babaye bake muri iki gihe, bitewe n’uko gahunda ya #GumaMuRugo yatumye abantu bamwe bahunika mbere y’igihe abandi babura ubushobozi bwo kubigura.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana no guteza imbere abakobwa, Plan International, wijeje ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo Covid-19, ukaba watanze ibiribwa, ibikoresho ku bakobwa ndetse n’ibizifashishwa mu bukangurambaga.
Amabwiriza ya Guverinoma agamije kwirinda icyorezo COVID-19, asaba abantu bapfushije umuntu kwitabira ibikorwa byo kumusezerano, kumuherekeza no kumushyingura batarenga 10 kandi nta wegerana n’undi.
Mu gusoza icyunamo kuri uyu wa mbere tariki 13 Mata 2020, Abanyapolitiki bakiriho bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babavugaho ubutwari kuko bemeye guhara ubuzima bwabo banga kwifatanya na Leta ishinjwa kwica Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda, (RISA), burashishikariza Abanyarwanda kuguma mu rugo, kuko ari bwo bazashobora guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda iravuga ko kugeza ubu, umuntu wese ufite telefone nta rwitwazo yabona rwo kwanga kugura no kugurisha serivisi n’ibintu hakoreshejwe Mobile Money, kuko gutanga cyangwa guhabwa amafaranga mu ntoki bishobora gukwirakwiza Coronavirus.
Komisiyo yo Kurwanya Jenoside(CNLG) ivuga ko abasirikare b’Ababiligi bari bakuriwe na Gen Romeo Dallaire (w’Umunya-Canada) ari bo bakwiye kubazwa iby’iyicwa ry’Abatutsi muri ETO Kicukiro.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko yibasiwe n’ibikangisho by’uko ashobora kwicwa, biturutse ku mibare myinshi y’abakomeje kwandura ndetse n’abahitanwa na Covid-19 biganje muri Amerika (USA).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Jean Damascene Bizimana, yatanze ibihamya by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyizwe mu bikorwa na Guverinoma yari iyobowe na Jean Kambanda ufungiwe muri Mali.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki wanditse igitabo Mitingi Jenosideri, aravuga ko ipfunwe ry’ababyawe n’abajenosideri ngo rituma badashaka kugaragaza amazina y’ababyeyi babo.
Mu gihe kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihuriranye no kwirinda icyorezo COVID-19 cyugarije isi, Leta iragira inama abantu gufatana mu mugongo no guhumurizanya hifashishijwe itumanaho, itangazamakuru n’ikoranabuhanga.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje abandi bantu 17 barimo umugore umwe, bakaba bagize umutwe ‘w’abagizi ba nabi’ witwa ‘abameni’ (men) wiba abantu amafaranga babitse kuri ’Mobile Money’ cyangwa ukabapfunyikira igitaka ubabeshya ko ari amabuye y’agaciro.
Leta ya Sudani y’Epfo yatangaje ko hari umurwayi muri icyo gihugu wijyanye ku ivuriro ry’abakozi b’Umuryango w’abibumbye (UN) afite ibimenyetso bya Coronavirus, nyuma yo gupimwa bakayimusangamo.
Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko inguzanyo ingana na miliyoni 109.4 z’amadolari ya Amerika (arenga miliyari 105 z’amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), izakoreshwa mu kurinda no kuvura abaturage Coronavirus.
Mu duce tumwe na tumwe tw’Akarere ka Nyaruguru hari abaturage n’abacuruzi b’ibiribwa bavuga ko bategetswe kugura ibyo bakeneye mbere ya saa cyenda z’amanywa, binyuranyije n’amabwiriza ya Leta.
Kandagira ukarabe n’agasabune ku ruhande ngo ntibishobora kuva ku muryango w’iduka rya Musabyemariya Jacqueline, ucururiza ibiribwa mu gasantere ka Byimana mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, kabone n’ubwo Covid-19 yazaba itakivugwa ku isi.
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) yasabye amabanki n’ibigo by’itumanaho kurinda abantu guhanahana amafaranga mu ntoki, kuko na byo ngo biri mu buryo butuma banduzanya icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi.
‘Coalition Umwana ku Isonga’ na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, baravuga ko batewe impungenge n’umubare munini w’abana udafite ibiribwa n’ibyo kwambara bihagije, ndetse ko abenshi ngo batanditswe mu irangamimerere.
Amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) arasaba abantu batarwaye kwambara agapfukamunwa (mask) mu gihe barimo kwita ku bantu bakekwaho kwandura Coronavirus (COVID-19).
Mu mezi abiri n’igice icyorezo cya Coronavirus kimaze cyadutse, cyibasiye abatuye isi barenga ibihumbi 122 kugeza kuri uyu wa gatatu, barimo n’abayobozi bakomeye mu bihugu by’u Bufaransa, Iran, u Bwongereza, u Butaliyani na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye Isi kidasize n’igihugu cya Isirayeli, Leta y’iki gihugu yafashe icyemezo cy’uko abantu bose bajyayo bagomba kubanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.
Nyuma y’amabwiriza ya Ministiri w’Intebe asaba Abaturarwanda kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye isi, ibikoresho by’isuku byabonye isoko mu buryo budasanzwe.
Ushobora kuba uhaha imboga, ibijumba, ibirayi, ibitoki n’ibindi muri rimwe mu masoko y’i Kigali, ariko utazi ko biba byazanywe n’abantu barara amajoro bajya kubishakisha mu ntara, ndetse n’ababivana i Nyabugogo babigeza kuri iryo soko wahahiyemo.
Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye isi, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje amabwiriza Abaturarwanda basabwa kubahiriza, harimo kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana.
Kuva kuri Prof Ilunga Pierre washyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku itariki 28 Ukwakira 2011 kugera kuri Prince Charles Kwizera wahashyinguwe nimugoroba tariki 05 Werurwe 2020, iri rimbi rimaze gushyingurwamo imirambo y’abantu 6,530.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kiravuga ko imvura irimo kugwa muri iki gihe ari itumba ryatangiye, kandi ko izacika mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka wa 2020.