Umuryango utabara imbabare, Croix-Rouge y’u Rwanda, wifuje gukuraho urujijo mu baturage badafite amakuru ahagije kuri Covid-19 na Ebola, ukaba washyizeho umurongo utishyurwa wa telefone bajya babarizaho ibijyanye n’ibyo byorezo.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yemerera ibigo by’amashuri kwimura abana biga mu mashuri y’incuke(gardienne/nursery) n’ubwo batize neza mu mwaka ushize biturutse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yafunze uwitwa Habanabashaka Emmanuel ukekwaho kwiyita umwe muri ’Youth Volunteers’ (Urubyiruko rw’abakorerabushake), watijwe umwenda warugenewe n’uwitwa Ayubu, ashaka gafungisha amaduka n’amaresitora ku Cyivugiza mu Murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.
Ingingo ya gatatu y’Iteka rya Perezida wa Repubulika N° 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’Ikiruhuko rusange, igaragaza iminsi itarenga 15 mu mwaka abantu bafatiraho akaruhuko utabariyemo impera za buri cyumweru.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021, yatangaje ko amashuri yose (harimo n’ay’i Kigali yari amaze umwaka wose afunzwe), azatangira amasomo ku wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021.
Uwitwa Egide Murindababisha agira ati "Sinzi neza uburyo waba wahinze ibishyimbo cyangwa amasaka mu murima ungana na hegitare imwe, wabigurisha hakavamo amafaranga arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 480 ku mwaka, ariko ikawa yo irayarenza".
Uwiyita Sir. Urikibwa ku rubuga rwa twitter, yabajije Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) niba ari ngombwa ko abantu bamaze guterwa urukingo rwa Covid-19 bazakomeza kwambara agapfukamunwa, icyo kigo kimusubiza cyemeza ko ari ngombwa.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika(Perezidansi) bikimara gutangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hari ibyifuzo abantu batandukanye bagaragaje ku rubuga rwa Twitter.
Umubyeyi w’umwana witwa Manzi utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo avuga ko atajya asinzira iyo uwo mwana w’imyaka itanu amaze gufatisha ibitotsi, kuko ngo ahita atangira kugona ahirita cyane.
Aborozi ni bo babisobanura neza kuko bajya babona ikimasa (inka y’ingabo) cyangwa isekurume y’ihene n’intama, byihumuriza ku nda y’amaganga (igitsina cy’ingore). Iki gikorwa ni cyo abantu bita ’kumosa’.
Paul Rusesabagina wayoboye impuzamashyaka MRCD irwanya u Rwanda ifite umutwe witwa FLN, yatangiye kuburana kuri uyu wa gatatu mu rubanza rumwe na bamwe mu bari abarwanyi 17 b’uwo mutwe, abari abavugizi ba FLN babiri, abaturage 84 baregera indishyi bahagarariwe n’abanyamategeko batatu, ndetse n’itsinda ry’abashinjacyaha batatu.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwamaze guhuzwa n’urwa Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana n’abandi barwanyi 17 bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN, rukaba rutangira kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021.
Uwitwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho ibyaha by’Ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imvururu muri rubanda, yavuze ko Umunyamabanga wa Leta(Minisitiri) muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yamusuye mu rugo inshuro ebyiri ari ku wa Kane no ku wa Gatandatu mbere y’uko atabwa muri yombi.
Nyuma y’itabwa muri yombi rya Idamange Iryamugwiza Yvonne kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2021, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana yasobanuye ibyo amategeko ateganyiriza uwo mugore w’imyaka 42.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa(PAM/WFP) riherutse gutangariza impunzi z’Abanyekongo n’Abarundi ziri mu Rwanda, ko kuva mu kwezi gutaha kwa Werurwe amafaranga yagenewe kubatunga (iposho) azagabanuka ku rugero rungana na 60%.
Muri serivisi za Leta zitangirwa ku rubuga Irembo harimo n’icyemezo cy’uko umuntu ariho, kabone n’ubwo umusaba icyo cyemezo aba amubona ko ariho, kabone n’iyo baba babana mu nzu imwe.
Kuba abantu badaheruka amateraniro mu nsengero zabo kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, byateye bamwe kwitabira inyigisho z’andi madini n’amatorero, ndetse bakavuga ko bashobora kwimuka bakava aho basengeraga.
Uwitwa Kavumbi Ildephonse utuye mu Karere ka Kicukiro amaze amezi arenga atatu afitanye ibibazo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwamubujije gucururiza mu nzu yo kubamo no kubaka uruzitiro mu muhanda.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yasabye Inteko gutora Ingengo y’Imari ivuguruye ya 2020-2021, hakiyongeraho nibura amafaranga y’u Rwanda miliyari 219.1 ku yari yaremejwe muri Kamena 2020 yanganaga na miliyari 3,245.7 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) hamwe na Leta y’u Buyapani bahaye u Rwanda inkunga y’imashini eshatu zo mu bwoko bwa ‘Robot’ zikoresha imirasire mu kwica virusi, zikaba zizakoreshwa mu bitaro byakira abarwayi ba Covid-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, bavuze ko n’ubwo ‘kuguma mu rugo’ i Kigali birangiye, insengero n’amashuri bisabwa gutegereza igabanuka ry’icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifatanyije n’Umuryango w’Abahinzi-borozi bo mu Buholandi witwa Agriterra, batangiye kugeragereza imbuto z’inkeri mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, kugira ngo Leta iruhuke gutumiza izo mbuto hanze y’igihugu.
Nyuma y’amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri yo kwirinda Covid-19, yabaye ahagaritse imihango yo gusezerana no gushyingiranwa mu murenge no mu rusengero, hari abantu bavuga ko benshi barimo kwishyingira bakabana nk’umugore n’umugabo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2021 yemeje Iteka rya Perezida rigena Imyitwarire Mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, mu rwego rwo kubafasha kubahiriza inshingano no kubakurikirana cyangwa kubahana mu gihe batitwaye neza.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari urutonde rw’ibiribwa byiganjemo imbuto z’amoko menshi ndetse n’imiti, rukomeje gukwirakwizwa n’abantu bavuga ko bitangirwa ahavurirwa Covid-19.
Mu myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa kabiri tariki 02 Gashyantare 2021, harimo uwo gukomeza kugumisha mu rugo abatuye Umujyi wa Kigali kugeza ku itariki ya 07 Gashyantare 2021.
Ku wa mbere tariki 01 Gashyantare 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gutanga ibiribwa ku baturage bahagaritse imirimo kubera amabwiriza ya ’Guma mu Rugo’ yo kwirinda Covid-19, kandi bukaba bukomeje kubitanga muri iki cyumweru.
Ministiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko mu gihe yari ambasaderi mu Burusiya (2013-2019), yabonye abaturage b’icyo gihugu bafite uburyo bukonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi ukamara igihe kinini utarangirika.
Inyandiko yo mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakozwe mu mwaka wa 1999 ivuga ku bumwe bw’Abanyarwanda, igaragaza ibikorwa by’agahato byakozwe cyane cyane mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababiligi, ku buryo na n’ubu byibukwa na benshi.
Ku wa 27 Mutarama 2021, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yasabye abakozi mu biro bye gutegura inyandiko izashyikirizwa Sena y’icyo gihugu, kugira ngo itange inama yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali (Rwanda), yo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya yitwa Hydrofluorocarbons (HFCs).