Abahagariye amashuri yigenga mu Rwanda bavuze ko batazapfa kwihutira gufatira abarimu babo inguzanyo igomba kubatunga muri ibi bihe, bitewe no kutizera ko aba barimu bazakomeza kubakorera mu gihe amashuri azaba yongeye gutangira.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Nyirarukundo Ignatienne avuga ko nta muturage ugomba kwitwaza ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Covid-19, ngo areke kwishyura ubwisungane mu kwivuza ‘mituelle de santé’.
Nyuma y’amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri avuga ko ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali zisubukuwe kuri uyu wa 03 Kamena 2020, bamwe mu bari barahejejwe i Kigali na Covid-19 bishimiye gusubira mu ngo zabo.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe iharanira iterambere ry’umugore, ivuga ko abanyamuryango bayo barimo AVEGA Agahozo batazasubira inyuma n’ubwo haba mu bihe bikomeye nk’ibi by’icyorezo cya Covid-19.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali zitagisubukuwe kuri uyu wa mbere nk’uko byari biteganyijwe, ryasanze hari abaturage bamwe bamaze kwitegura no gusezera aho bari bacumbitse i Kigali.
Kuri uyu wa mbere tariki 01 Kamena 2020, Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) kirakira ikigo cy’ishoramari mu by’ubuvuzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Ltd.
Uruganda rukora sima mu Rwanda (CIMERWA), ruravuga ko rurimo kurwana no kuziba icyuho cyo kubura sima mu gihugu, nyuma y’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yari yarahagaritse ikorwa n’icuruzwa ryayo.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isaba Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, gukora ubuvugizi kugira ngo ingengo y’imari yagenewe kuzamura abagore no kwita ku bana yongerwe.
Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020, Urukiko rw’Ubujurire rwa Gisirikare rwahaye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 abasirikare babiri muri batanu baregwaga kwiba, gukubita no gusambanya abagore ku gahato muri Kangondo i Nyarutarama.
Ikigo cy’Umunyamerika ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ‘Daniel Trust Foundation’ giteza imbere impano z’abantu muri Amerika no mu Rwanda, cyashyizeho amarushanwa azavamo ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 35 kugera kuri 250.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe François yavuze ko Bosenibamwe Aimé azibukirwa ku mirimo yakoranye n’abagize uwo muryango ndetse n’abaturage muri rusange, iyo mirimo ikaba yarabateje imbere.
Nyuma y’aho byemerejwe ko amashuri azafungura mu kwezi kwa Nzeri 2020 kugira ngo hirindwe icyorezo cya Covid-19, abarimu bigishaga mu mashuri yigenga basabye Leta igisimbura imishahara bahembwaga.
Kuba nta muntu ku isi kugeza ubu wigenera igitsina cy’umwana azabyara, bituma bamwe batishimira kubyara abahungu gusa cyangwa abakobwa gusa. Ibarurishamibare ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko kugeza ubu isi ituwe n’abaturage bakabakaba miliyari zirindwi na miliyoni 800, harimo abagabo cyangwa abahungu bangana na 50.4%, (...)
Abantu 20 barimo abagore umunani bari mu maboko ya Polisi mu Mujyi wa Kigali, bazira kuba baragiye kota umwotsi w’ibyatsi bishyushye (igikorwa cyitwa Sawuna), nyamara amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atabyemera.
Ku itariki ya 21 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, ku buryo buri muntu mu Rwanda, aho yari ari hose, urugo yari arimo yahise arugumamo.
Komisiyo y’u Rwanda ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco(UNESCO), iyi komisiyo ikaba yitwa CNRU(mu mpine), irasaba urubyiruko rw’abanyeshuri kubungabunga ibyanya bikomye bya Gishwati-Mukura n’ishyamba ry’Ibirunga.
Abasirikare batanu b’u Rwanda baregwa ibyaha birimo gusambanya abantu ku gahato muri Kangondo i Nyarutarama, bagaragarije urukiko uburyo ibirego bashinjwa ngo ari amagambo y’ibinyoma adafite gihamya, basaba kuburana badafunzwe.
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) ivuga ko n’ubwo kwishyurana nta muntu ukoze ku mafaranga bitaraba itegeko, iyi gahunda ngo irimo gushyirwa mu bikorwa ku buryo bwihuse hifashishijwe telefone zigendanwa.
Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rw’Abasirikare baregwa ibyaha birimo gusambanya ku gahato abagore i Nyarutarama muri Kangondo, rwari kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020 rwasubitswe nyuma yo kubura ubabunganira mu mategeko.
Abacuruzi b’amavuta yo kwisiga n’ibijyana na yo baravuga ko abakiriya babo batakirimo kwitabira kugura ibyo bicuruzwa, kuko ngo babisimbuje agapfukamunwa.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafashe imyanzuro irimo uwo kuzakomorera abamotari n’ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ku itariki ya mbere Kamena 2020.
Kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga hari indangamuntu ziriho amazina nka Sanduwice, Quatre Moteurs, Niboneyimbwa Munzuyarwo, Bikundaguhena, Umwarutarakurikiyamaraha, Ntawutaramaniryundimugabo, Gudubayi, Gumawitume, Turaburaye, Ntawuhorabyibushye n’andi, gusa ntawakwemeza niba koko izo ndangamuntu ari umwimerere, cyangwa ngo (...)
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha Kabuga Felicien wafatiwe mu Bufaransa kuri uyu wa 16 Gicurasi 2020.
Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) kigiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga gifite ibihangano by’abari n’abategarugori 35, bakaba barashushanyije uburyo imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda yifashe.
Polisi y’u Rwanda ifungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro abantu icyenda bakora ubushoferi, bazira kubyiganira mu modoka muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19, aho bisaba ko abantu birinda kwegerana.
Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere(RDB), basobanuye uburyo kurangiza imanza no guteza cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga bizakumira amakosa y’abahesha b’Inkiko n’abakomisiyoneri bateshaga agaciro imitungo y’abantu.
Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (National Council of Nurses and Midwives/NCNM), yabashimye ubwitange bagira mu kwirinda icyahungabanya ubuzima bw’abaturage giturutse ku mikorere mibi yabo, cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka mu isi, hari amateka kimaze kwandika mu mitwe y’abantu, arimo n’ayo bazajya bacyibukiraho mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu.
Nyuma y’icyumweru kimwe gishize abakozi mu nzego zitandukanye basubiye mu mirimo, hari abavuga ko batorohewe no kubahiriza neza amabwiriza yo kugera mu rugo bitarenze saa mbili z’umugoroba.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko Leta igiye gushora arenga miliyari ijana z’amafaranga y’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bumaze kudindizwa na Covid-19.