Umusaza w’imyaka 77 y’ubukure utuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, kuri ubu aricuza kuko ab’urungano rwe bakiriho ngo bamerewe neza, mu gihe we yifuza uwamuha n’ikirahure kimwe cy’amata akamubura.
Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, batoranyije imishinga 10 y’urubyiruko, igomba kuvamo ifasha Leta kurinda abangavu gutwita no kwandura indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragarije Urugaga rw’abagore bashamikiye kuri FPR-Inkotanyi muri Nyarugenge, ko umuryango Nyarwanda utorohewe n’amakimbirane.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga nk’uko ryavuguruwe muri 2015, none ku wa 04 Ugushyingo 2019 yashyize abayobozi bakuru bashya mu myanya itandukanye.
Hashize imyaka 12 abari batuye ahitwaga mu Kiyovu cy’abakene muri Nyarugenge bimukiye i Batsinda mu mudugudu wa Kagarama w’i Kagugu mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.
Abahagarariye imfungwa n’abagororwa muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, batumye Minisitiri Johnston Busingye kubavuganira bakarekurwa ku bw’imbabazi rusange cyangwa gufungirwa hanze ya gereza (hakoreshejwe ibikomo).
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu(ahagana saa moya zuzuye) tariki 02 Ugushyingo, ikamyo itwara ibishingwe bivugwa ko yacitse feri, yishe umushibwa umwe n’Abamotari babiri mu Gakiriro ka Gisozi.
Umuryango Love with Actions ukorera mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo uravuga ko ukomeje kubona abana bahishwe n’imiryango yabo kubera ipfunwe ryo kuba barabyaye abafite ubumuga.
Ku nshuro ya gatatu kuri uyu wa gatanu tariki 01 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwashyize mu byiciro andi mahoteli, za resitora n’amacumbi 40 byo hirya no hino mu Rwanda, hagendewe ku buziranenge bwa serivisi ibyo bigo bitanga.
Gereza ya Nyarugenge(Mageragere) iravuga ko abayifungiwemo batanze amakuru ko hari ibyobo 126 bikirimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abaturage 450 batahaniwe Jenoside bakirimo kwidegembya mu gihugu.
Kigali Today yigeze gusura imirima y’imboga y’uwitwa Randy Long ku gishanga cyitwa Ingwiti mu mudugudu wa Nyiramatuntu uri i Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho bahunika umusaruro ukamara icyumweru kirenga utarangirika.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine, avuga ko ibyavuzwe muri gereza ya Mageragere na Rubavu by’uko imfungwa zikubitwa, ngo nta shingiro bifite.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) hamwe n’Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, bavuga ko gukiza urwango n’amacakubiri mu mitima y’Abanyarwanda ari umurimo w’abasenga kurusha uwa Leta.
Umuryango urengera abana n’urubyiruko bafite ubumuga ’Uwezo Youth Empowerment’, usabira ibihano abayobozi n’ibigo batubahiriza amategeko Inteko yatoye hagamijwe kurengera abafite ubumuga.
Uruganda Azam Bakhresa Grain Milling rukora ifu y’ingano n’ibinyobwa bidasembuye, ruvuga ko gufasha Abanyarwanda no gutera inkunga Ikigega Agaciro Development Fund rwabigize umuco.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC), Fidele Ndayisaba yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guhumuriza Abanyarwanda, ariko ayimenyesha ko igifite umurimo ukomeye.
Tuyiringire Elias w’imyaka 24 y’amavuko, avuga ko aruhutse gukubitwa, kurya nabi n’imirimo y’uburetwa yakoreshwaga muri gereza y’i Kisoro muri Uganda, aho yari amaze hafi imyaka ibiri.
Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse urubanza rwa Leon Mugesera mu gihe kitazwi nyuma yo kwihana uwayoboye Inteko yamukatiye igifungo cya burundu muri 2016.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) hamwe n’imiryango ifatanya na cyo, baravuga ko inkomoko y’indwara zo mu mutwe ahanini ngo ari amakimbirane abera mu miryango.
Nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida Kagame kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, Umuyobozi mushya wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko badashaje ku buryo byabananira kujyana n’urubyiruko mu iterambere.
Nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, abasenateri bashya batoreye Iyamuremye Augustin gusimbura Bernard Makuza ku mwanya wa Perezida wa Sena.
Nzisabira Massu w’imyaka 40, avuga ko ubwo yari akiri i Burundi mu mwaka wa 2008 ngo yagiye mu kazi, umugore na we ajya guhaha ku isoko hafi aho, bagarutse basanga umukobwa wabo w’imfura witwaga Nzisabira Aline atari mu rugo.
Banki ya Kigali(BK) yateguye uburyo bwo gushimisha abana igamije guha ubutumwa abayeyi, ko bakwiriye gutangira kuzigamira abana hakiri kare.
Itsinda ry’abagore baturutse mu turere dutanu two mu ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba riravuga ko amapfa mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera akwiye kubigisha kumenya kubaho neza mu bihe bigoye.
Abanyafurika bashinze imiryango ifasha abakene n’imbabare, barimo Madame Jeannette Kagame, batumye urubyiruko rwitabiriye Inama nyafurika yiswe ’Youth Connekt Africa’ kujya gukora nk’abo mu bihugu rukomokamo.
U Rwanda rwakiriye impunzi 123 z’Abanyafurika bari babayeho nabi mu gihugu cya Libya.
Umusore w’imyaka 23 arasaba abagiraneza kumufasha kwishyura servisi yo kuyungurura impyiko, kuko uwamufashaga kwivuza avuga ko ubushobozi bwamushiranye.
Abofisiye b’abapolisi 58 baturuka mu bihugu icyenda bya Afurika y’Iburasirazuba (EASF), barimo gutozwa gutabara igihugu cyahura n’umutekano muke mu bigize aka karere.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa(FAO) rikorera mu Rwanda, ryiyemeje ko gahunda nshya y’imyaka itanu kuva 2019-2023, izaca ikibazo cy’imirire mibi mu bana.
Kayirere Julienne, Umunyarwanda wagiye muri Uganda mu mwaka wa 2017 afite umwana w’ukwezi kumwe, ariko yagarutse wenyine kuko ngo atazi aho uwo mwana aherereye.