Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mata 2021, hasuzumwa raporo u Rwanda rwakorewe n’impuguke zitandukanye ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitaro bivura abarwayi bo mu mutwe bya Caraes Ndera byibutse Abatutsi babarirwa mu bihumbi bahiciwe mu 1994, barimo abari bahahungiye ndetse n’abarwayi bari bahacumbikiwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo (6:00) cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021 kuzagera mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 19 Mata 2021 (saa sita z’igicuku), mu turere tumwe tw’u Rwanda hateganijwe umuyaga ushobora kwangiza imitungo y’abantu.
Akarere ka Kicukiro kabifashijwemo n’abashakashakatsi Prof Mbonyinkebe Deogratias na Frank Cyiza, kamuritse ibyavuye mu buhamya bw’abantu batandukanye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko kuba ahantu h’imfungane (mu nzu no mu modoka) mu gihe abantu baba bahunga ubukonje n’imvura, ngo bishobora kongera ibyago byo kwanduzanya Covid-19.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rumaze kubona ibyaha 83 by’ingengabitekerezo ya Jenoside byakozwe mu cyumweru cy’icyunamo (tariki 07-13 Mata 2021), ababikurikiranyweho 66 bakaba bamaze gufatwa.
Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro wahurije hamwe abakoze Jenoside bawutuyemo, bakaba barimo gufatanya n’urubyiruko gusana inzu z’abarokotse, mu muganda ugamije ubumwe n’ubwiyunge.
Abayobozi mu Karere ka Nyarugenge hamwe n’Umuryango Ibuka mu Murenge wa Mageragere, biyamye Ingabire Victoire ukorera politiki mu Rwanda banasaba ko umubyeyi we Dusabe Thérèse afatwa agashyikirizwa inkiko z’u Rwanda.
Abahinzi hirya no hino mu gihugu bavuga ko umusaruro w’ibigori babonye mu gihembwe cy’ihinga gishize, ushobora kwangirikira muri za hangari kuko utarimo kubona abaguzi.
Uwitwa Mukakayumba Marie Goreth w’imyaka 49 wavukiye mu Mujyi wa Kibuye, akaba ari na ho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamusanze, ahamya ko iyaba ikiyaga cya Kivu cyashoboraga kuvuga cyagaragaza byinshi cyabonye.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko mu bintu bitatu bigiye gukorerwa muri icyo gihugu ku bufatanye na Ibuka ndetse na Leta y’u Buholandi, harimo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri no mu yandi mahuriro y’abantu.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG) yatangaje uburyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda (ADEPR) ryatangije impinduka mu gihugu hose, bivugwa ko zishobora kuvana mu kazi abashumba n’abandi bakozi barenga 6,000 nyuma yo kugabanya paruwasi zari zirigize zirenga 400 hagasigara 143.
Senateri Ntidendereza William ni umwe mu bagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro, akaba yifatanyije n’abayobozi hamwe n’abahagarariye urubyiruko muri ako karere mu gikorwa cyo gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.
Bibiliya igaragaza ko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo imuha no gutegeka ibiri mu isi byose, ariko amaze gusuzugura itegeko yamuhaye akarya urubuto yabujijwe, yahise atakaza ya shusho y’Imana.
Ikigega ITERAMBERE FUND cyatangijwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, kikaba gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT).
Ku wa Gatatu tariki 31 Werurwe 2021, imwe mu miryango itari iya Leta(Sosiyete Sivile) iharanira uburenganzira bw’umugore yakoze inama isuzuma aho u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore, ikaba yarafashe imyanzuro yamagana ababuza abahohotewe kuvuga ihohoterwa bakorewe kera.
BK Group Plc ikubiyemo ibigo bya Banki ya Kigali, BK Insurance, BKTechouse na BK Capital yamenyesheje abakiriya bayo ko yungutse miliyari 38.4 Frw mu mwaka wa 2020.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, FDA-Rwanda, gifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda n’Urugaga rw’Abikorera(PSF), bakomeje ubufatanye mu kuvana ku isoko ry’u Rwanda ibiribwa n’ibinyobwa bivugwaho kutuzuza ubuziranenge.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021 mu masaha ya saa moya, ikamyo yari ipakiye isima (amakontineri abiri akururana) iva mu Karere ka Musanze igana i Kigali, yabirindutse igarama mu muhanda irawufunga.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr Sabin Nsanzimana avuga ko barimo gukurikiranira hafi ikibazo cy’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Ntara y’Amajyepfo, ariko anasaba abatwara imodoka kurushaho kwirinda no kurinda abagenzi.
Gahunda ya Leta yo guhanga imirimo irenga ibihumbi 200 buri mwaka irakomeje nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ariko ngo hakenewe abafatanyabikorwa batuma iyo mirimo ikomeza kubaho.
Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) hamwe n’Ikigo cyigenga cyita ku buzima Health Sector Collective Outreach (HESCO), byashoje ubukangurambaga bw’iminsi itanu bwo gufatanya n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) gutanga amaraso.
Abamenyereye kwambuka umugezi wa Yanze hagati ya Kanyinya muri Nyarugenge na Jali muri Gasabo, ntibazongera guhagarika ingendo mu gihe haguye imvura nyinshi kuko bahawe ikiraro kigezweho.
Komisiyo y’abashakashatsi b’Abafaransa yashyikirije Perezida Emmanuel Macron raporo y’amapaji arenga 1200, igaragaza uruhare rukomeye cyane rw’icyo gihugu mu gushyigikira Leta ya Habyarimana ishinjwa gutegura no gukorera Jenoside Abatutsi mu 1994.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukorera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ruhanishije igifungo cy’imyaka 25 Maj Habib Mudathiru n’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda ari bo Pte Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco (utarafatwa).
Isomwa ry’urubanza rwa Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31 rirakomeje mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare(i Kanombe), aho ategereje icyemezo cyo gukatirwa igifungo cyangwa kurekurwa mu gihe yaba nta byaha bimuhamye.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021 rurafata umwanzuro ku rubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31, nyuma y’umwaka urenga rwari rumaze ruburanishwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti FDA-Rwanda, cyatangaje ko hari ubundi buki bugiye kuvanwa ku isoko nyuma yo guhagarika ubwitwa ’Honey Hive’ mu cyumweru gishize.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yabwiye Itangazamakuru ko umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Christopher Kayumba uherutse gushinga ishyaka ’Rwandese Platform for Democracy’ (RPD) yahamagajwe muri RIB.