Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukorera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ruhanishije igifungo cy’imyaka 25 Maj Habib Mudathiru n’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda ari bo Pte Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco (utarafatwa).
Isomwa ry’urubanza rwa Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31 rirakomeje mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare(i Kanombe), aho ategereje icyemezo cyo gukatirwa igifungo cyangwa kurekurwa mu gihe yaba nta byaha bimuhamye.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021 rurafata umwanzuro ku rubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31, nyuma y’umwaka urenga rwari rumaze ruburanishwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti FDA-Rwanda, cyatangaje ko hari ubundi buki bugiye kuvanwa ku isoko nyuma yo guhagarika ubwitwa ’Honey Hive’ mu cyumweru gishize.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yabwiye Itangazamakuru ko umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Christopher Kayumba uherutse gushinga ishyaka ’Rwandese Platform for Democracy’ (RPD) yahamagajwe muri RIB.
Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ku bufatanye n’Ikigo cyigenga cyita ku buzima cya Health Sector Collective Outreach (HESCO), byiyemeje gufasha Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC) gushakira abarwayi amaraso.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyita ku buzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko abantu bakwiye gushira impungenge ku bijyanye n’inkingo za Covid-19 kuko ngo ari nk’izindi zose zagiye zibaho mu myaka irenga 200 ishize.
Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze y’inyamaswa n’abantu, bagaragaza ko hari ibisimba umuntu arusha kureba neza no kwitegereza amabara y’ibiboneka, ariko hakaba n’ibindi na we bimurusha kumenya neza ibyo atabasha kubona.
Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo bashoje amarushanwa yiswe Innovation Accelerator (iAccelerator) kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, aho urubyiruko rwahize urundi mu rwahataniye kugaragaza ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere rwahawe Amadolari ya America 40,000.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 Sena y’u Rwanda yemeje abayobozi bashya baherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa mbere tariki 15 Werurwe 2021.
Nyuma yo kubyemererwa n’Inama y’Abaministiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryafunguye Ishuri Rikuru (kaminuza) ryitwa East African Christian College (EACC).
Nyuma y’uko Inama y’Abaministiri yemeje ko ingendo zijya mu Ntara zisubukurwa, bamwe mu baturage bashimishijwe n’uko bihuriranye na gahunda yo gukingira Covid-19.
Banki ya Kigali(BK) yari imaze amezi atatu ihamagarira abantu kugura ibintu bitandukanye hakoreshejwe ikarita ya ’MasterCard’, kuri uyu wa mbere yahaye uwitwa Godfrey Gaga imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT.
Guhera kuri "Rond Point" nini y’Umujyi wa Kigali ukanyura ku nyubako za MIC na CHIC, haruguru hakaba iyo kwa Rubangura, Tropcial Plazza, T2000, hirya hakaba Gare na ’Downtown’, ugaterera kuri La Galette ukanyura ku Isoko ry’Umujyi wa Kigali no muri Karitsiye Mateus na ’Commercial’, aho ni mu Mudugudu witwa Inyarurembo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko gukingira Covid-19 bikomeje gukorwa kuva byatangira mu minsi 10 ishize, aho kuri iki cyumweru hakingiwe abarenga 4,000 bafite aho bahurira n’abantu benshi.
Muri gahunda ikomeje yo gukingira Covid-19 mu gihugu hose, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021 hakingiwe abanyenganda n’abakozi bazo mu gice cyahariwe inganda i Kigali cyitwa Special Economic Zone(SEZ) barenga 1,278.
Gahunda yo gukingira Covid-19 yakomereje mu nyubako y’isoko rya Nyarugenge izwi nka Kigali City Market kuri uyu wa gatanu, aho abakozi n’abacuruzi barenga 240 bakingiwe, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Muhima, Dr Nkubito Pascal.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Werurwe 2021, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), bazindukiye mu gikorwa cyo gukingira Covid-19 abari muri gereza ya Nyarugenge (i Mageragere).
Banki ya Kigali(BK) yatanze umusanzu w’ubwinshingizi bw’ubuvuzi(Mutuelle) hamwe n’ibiribwa ku miryango 100 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba baragezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abavoka b’Abagore (RIFAV) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA), rirasaba abagore batishoboye bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuryitabaza kugira ngo ribunganire mu mategeko ku buntu.
Kuri iki cyumweru Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo hamwe na Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(UE), Charles Michel, bakaba baje gushyigikira u Rwanda ku bijyanye no gukingira Covid-19.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francisco uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Iraq muri izi mpera z’icyumweru, yasuye umujyi witwa Uri uherereye ku birometero 300 mu majyepfo y’umurwa mukuru Bagdad.
Hari muri Werurwe umwaka wa 1911 ubwo abagore b’i Burayi na Amerika barenga miliyoni imwe bagiye mu mihanda basaba uburenganzira nk’ubw’abagabo, bwo kujya bakora imirimo yo hanze y’urugo, kwemererwa kwitabira amatora, kwiga no gukurirwaho ivangura ryabakorerwaga.
Nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwanze gukuraho icyemezo gifunga Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, we yakomeje avuga ko yashimuswe akazanwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangiye kwakira inkingo za Covid-19 kuri uyu wa Gatatu, aho biteganyijwe ko hakirwa izirenga ibihumbi 300, muri gahunda yiswe Covax y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), igamije gusaranganya inkingo ku batuye isi bo mu bihugu byose.
Paul Rusesabagina umaze amezi arenga atanu abwira inkiko ko atari Umunyarwanda kuko ngo yahunze igihugu muri 1996 agatanga n’ibimuranga by’u Rwanda agafata iby’u Bubiligi, arimo kuvuguruzwa n’inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru.
Inteko isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, yasimbuje ubuyobozi bw’uyu muryango, bukaba bwahawe igihugu cya Kenya.
Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) yamaganye amakuru yatangajwe na televiziyo y’Abarabu (Al Jazeera) ajyanye n’ikiganiro Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagiranye n’abajyanama be ku ifatwa rya Paul Rusesabagina.
Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC), batangiye umushinga witwa LAISDAR ugamije gukusanya imibare n’amakuru kuri Covid-19 hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa 2007 abarimu n’abandi bakozi bagera kuri 200 ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti (INILAK), bishyize hamwe basaba ubuyobozi bw’iyo kaminuza kujya bubakata amafaranga make make ku mishahara, kugira ngo buri munyamuryango w’icyo kimina ajye afatamo inguzanyo yamuteza imbere uko abishaka.