Abagize Koperative Uburumbuke ikorera i Kirehe basanga kuba babungabunga ibidukikije nta gihembo bihaye umwanya wo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Abasore batatu bafunze bashinjwa kwambura ibihumbi 200 Dusingizimana Petero wo mu kagari ka Kamombo umurenge wa Mahama bizeza umwana we ishuri muri Amerika.
Inzego z’umutekano zirashakisha umugabo witwa Hakuzimana Jean Baptiste wo mu Murenge wa Kigina ukurikiranyweho kwica umugore we.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari barasaba ubufasha nyuma yo gusenyerwa n’imvura yaguye tariki 7 na 8 Gashyantare 2016 ikangiza imyaka y’abaturage, igasenya n’inzu 21.
Abaturage bo mu murenge wa Kirehe basanga gutora umuyobozi ushoboye bifitanye isano n’iterambere,bakizera ko abayobozi bihitiyemo bazabageza kuri byinshi kuko babatoye babizeye.
Mazimpaka Patrick wo mu kagari ka Nasho Umurenge wa Mpanga aremera ko nyuma yo kutumvikana n’umugore we wa kabiri kurera umwana bahisemo kumwica.
Muri gahunda y’Akarere yo kwegera abaturage babigisha ububi bw’ibiyobyabwenge, abaturage bo mu murenge wa Gahara batunze agatoki abayobozi mu babikwirakwiza.
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama zisanga imibereho ari myiza ariko ngo ikibazo gikomeye ni ukubaho abashakanye batabonana kubera inzu nto.
Imirambo ibiri muri itatu yari yabuze, nyuma y’uko batanu barohama mu Kagera babiri bagashobora kurokoka, yabonetse kuri uyu wa 4 Gashyantare 2016.
Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi mu Karere ka Kirehe, zangize ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na kanyanga bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 150Frw.
Ntawera Alphonse wo mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kirehe ukekwaho kwica umugore we, Mukamudenge Emeliana, yasabiwe gufungwa burundu.
Mu kagari ka Kirehe mu murenge wa kirehe ku wa 03/02/2016 imodoka yavaga Ngoma yarenze umuhanda igonga umunyeshuri apfira mu bitaro bya CHUK I Kigali.
Mu gitondo cyo ku wa 01 Gashyantare 2016 mu Ruzi rw’Akagera, ubwato bwaroshye abagabo batanu, batatu muri bo baburirwa irengero babiri bararokoka.
Ku Munsi w’Intwari, abaturage b’i Kirehe bibukijwe ko u Rwanda rutajya rutsindwa basabwa guharanira iryo shema bitoza umuco wo gutsinda.
Akarere ka Kirehe gakomeje ubuvugizi ku bafite ubumuga bw’ingingo aho 53 bamaze kugezwaho amagare yo kubafasha kwitabira gahunda za Leta baniteza imbere.
Mu nteko rusange y’Inama yIgihugu y’Abagore b’i Kirehe yateranye ku wa 27 Mutarama 2016, ba “Mutima w’Urugo” biyemeje kurandura burundu umwanda n’indwara ziterwa n’imirire mibi.
Basoza uruzinduko rw’iminsi 10 bari bamaze mu Karere ka Kirehe, abadepite bashimye isuku igaragara mu bigo bya Leta, banenga umwanda basanganye abaturage.
Abadepite bari bamaze iminsi 10 mu ruzinduko mu Karere ka Kirehe barusoje kuri uyu wa 26 Mutarama 2016 biyama abarimu bagifite ingeso y’ubusinzi.
Uwizeyimana Alexandre wo mu Karere ka Kirehe yafashwe n’abaturage nyuma yo kubaka amafaranga yiyita maneko wa Polisi yitwaje kubakemurira ibibazo.
Mu nama yo kwemeza ingengo y’imari ivuguruye 2015/2016 y’Akarere ka Kirehe yateranye ku wa 22 Mutarama 2015 hiyongereyeho amafaranga miliyoni 385 n’ibihumbi 625 na 091 angana na 4%.
Mu ruzinduko abadepite bagiriye mu nkambi ya Mahama ku wa 23/01/2016, bishimiye isuku basanganye impunzi, basaba ko bimwe byakosorwa kugira ngo irusheho kwiyongera.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA) ryashyikirije Ibitaro bya Kirehe ibikoresho bitandukanye bizifashishwa ku bagore babyara n’abandi bafite ibibazo byo mu nda.
Umugore w’imyaka 64 wo mu Kagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, yapfuye tariki 18/01/2016, abandi umunani barimo umugabo we n’abana be bacibwamo, nyuma yo kunywa ikigage bikekwa ko cyahumanyijwe.
Mu gihe agakiriro ka Kirehe kafunguriwe abubatsi,ababaji n’abandi banyabukorikori kuwa 18/01/ 2016 bamwe mu bahakoze barataka inzara bitewe n’ubwambuzi bakorewe.
Ntawera Alphonse w’imyaka 45 wo mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kwica umugore we.
Abarangije amashuri yisumbuye bari mu Itorero ry’Igihugu mu Karere ka Kirehe, ku wa 17/01/2016 bahawe izina ry’ubutore “Inkomezabigwi” n’icyivugo, nk’uburenganzira bwo kwitwa Intore.
Basanze umurambo wa Niyonzima Benjamin w’imyaka 24 wo mu Kagari ka Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye mu murima w’ibigori nyuma y’iminsi itatu yaraburiwe irengero.
Inama ya Njyanama y’Akarere irangiza igihembwe cya 2 cy’umwaka 2015/2016 yateranye ku wa 14/01/2016 bishimira ibyo bagezeho muri bashoje.
Uwamahoro Ange wo mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe yatemye mu mutwe umugabo we Niyibizi Samuel mu ijoro ryo kuwa 11 Mutarama 2016 amusanze ku “nshoreke ye”.
Bamwe mu bana baturiye Santere ya Nyakarambi mu Karere ka Kirehe batunzwe n’imyanda ituruka muri resitora bikanababera intandaro y’uburara.