Abanyeshuri 80 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Bisate mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bemerewe n’umuryango wa ‘Wilderness Safaris’ inkunga ijyanye n’ibikoresho byose by’amashuri, kandi bakazarihirwa amashuri kugeza ku rwego rwa Kaminuza.
Abakinnyi bagize amakipe azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2020 bari mu mwiherero mu kigo gitoza abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Africa Rising Cycling Center), bahigiye guharanira ishema ry’igihugu batwara Tour du Rwanda.
Murwanashyaka Faustin w’imyaka 25 na Uwingeneye Solange w’imyaka 19 bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) ikorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyuve nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi 35.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ubumenyingiro ya Mainz (Mainz University of Applied Sciences), yo mu gihugu cy’u Budage buri mu Rwanda, mu biganiro n’ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, hagamijwe kuvugurura no guteza imbere umubano.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yatunguwe n’abaturage b’ingeri zinyuranye yasanze muri siporo ya bose muri gahunda ya ‘Car Free day’ yabereye mu Mujyi wa Musanze ku cyumweru ku itariki 09 Gahyantare 2020.
Abamotari 35 bakorera mu Karere ka Musanze barashinja Airtel ishami rya Musanze ubwambuzi bw’amafaranga y’u Rwanda 17,5000, batahawe nyuma y’amezi asaga abiri icyo kigo cy’itumanaho kibakoresheje mu bijyanye n’inyungu zo kwamamaza, birangira hatubahirijwe amasezerano bagiranye.
Ku mugoroba wo ku itariki 06 Gashyantare 2020 ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda uherereye mu Karere ka Burera ku ruhande rw’u Rwanda, habereye umuhango wo guhererekanya umurambo w’umuturage w’u Rwanda wapfiriye muri Uganda. Polisi ya Uganda ivuga ko yasanze uwo murambo uziritse umugozi mu ijosi unagana mu giti.
Nyuma y’ibyumweru bitatu bishize umwaka w’amashuri wa 2020 utangiye, abana biga muri Wisdom School bagaragarije ababyeyi babo ibyo bakora mu bumenyingiro biga, ababyeyi batungurwa no kubona ko abana babo bamaze kugera ku ntera yo kuvumbura bimwe mu byo u Rwanda rubona rubanje kwitabaza amahanga.
Ku mugoroba wo ku itariki 02 Gashyantare 2020, ikipe y’abacuruzi, yatsinze igitego 1-0 ikipe igizwe n’aba ofisiye biga mu ishuri rikuru rya gisirikare, Guverineri Gatabazi atorwa nk’umukinnyi wagaragaje ubuhanga muri uwo mukino.
Abanyeshuri bigaga ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, ni bamwe mu ntwari zo mu cyiciro cy’Imena nyuma yuko bamwe bishwe, abandi bagira ubumuga bukomeye ku mpamvu yo kwanga kwivangura mu gitero bagabweho n’abacengezi.
Ikigo kigenzura amasoko y’imari n’imigabane (Capital Market Authority-CMA), gikomeje gahunda yo gukangurira urubyiruko rwo muri Kaminuza kwitabira amarushanwa yiswe Capital Market University Challenge (CMUC) mu rwego rwo kubereka amahirwe ari mu isoko ry’imari n’imigabane, no kubafasha gutinyuka ishoramari.
Ndayambaje Phenias w’imyaka 32 y’amavuko wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri afite ibikomere mu mutwe no ku maguru, akavuga ko abaturage batanu bo mu gihugu cya Uganda bamusanze mu murima we uri muri Uganda baramufata bamukubita imihoro.
Abasirikare 20 bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’iminsi itanu ajyanye no kurinda umutekano w’imbere mu gihugu mu rwego rwo kunganira izindi nzego zifite mu nshingano kuwurinda zirimo na Polisi y’Igihugu.
Manishimwe Elias ukomoka mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza wajyanye n’umuryango we mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2017, yagarutse mu Rwanda imbokoboko nyuma yo kwamburirwa muri Uganda ibye byose ubwo yari mu nzira ataha mu Rwanda.
Nduwayesu Elie wafunguwe n’izari ingabo za FPR-Inkotanyi ku itariki 23 Mutarama 1991 ubwo yari afungiye muri Gereza ya Ruhengeri mu bitwaga ibyitso, arazishima cyane akemeza ko uwo munsi awufata nko kuvuka kwe kwa kabiri.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutegetse ko urubanza rwa Ndabereye Augustin wahoze ari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu ruburanishirizwa mu muhezo.
Uzabumwana Dieudonné w’imyaka 30 ukomoka mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera yapfuye, nyuma y’uko ingabo za Uganda zimugejeje ku mupaka wa Cyanika afite inguma yatewe n’inkoni yakubitiwe muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa mbere tariki 27 Mutarama 2020, mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro(RPA), hatangijwe amahugurwa yitabiriwe n’abasirikari 20 b’u Rwanda aho bagiye gukarishya ubumenyi ku mategeko ajyanye no kubungabunga uburenganzira bwa muntu no kurinda umutekano w’imbere mu gihugu.
Minisiteri y’Ibidukikije igiye guha abaturiye Pariki y’Ibirunga akazi mu mushinga wo kubungabunga amazi ava mu Birunga, uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 35.
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2020 mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku mushinga wo kurinda abaturage amazi aturuka mu birunga yabangiririzaga akanabasenyera.
Ibitaro bya Nemba byungutse ibikoresho binyuranye byifashishwa mu buvuzi bw’amaso bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, hanatunganywa ibyumba bizajya byifashishwa kugira ngo servisi y’ubuvuzi bw’amaso irusheho kugenda neza.
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Ngaboyisugi Bernard w’imyaka 28 y’amavuko wo mu Kagari ka Gafumba mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, ubwo yageragezaga kwiba abazungu bari bari mu isoko rya Rugarama.
Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri, Emmanuel Ndagijimana, yavuze ko yatangajwe no kuba Polisi yatangije gahunda ya ‘Rengera Umwana’ ku munsi wo guhimbaza Mutagatifu Agnes, umwana wishwe azira gukomera ku busugi.
Ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mutarama 2020, habereye umuhango wo gushyikiriza Igihugu cya Uganda umurambo w’umwe mu baturage batatu baherutse kurasirwa mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera ubwo bashakaga kurwanya Polisi y’u Rwanda nyuma y’uko yari ibahagaritse.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutegetse ko Ndabereye Augustin akomeza kuburana afunzwe nyuma y’uko zimwe mu mpamvu yatanze mu kirego cye urukiko rusanze zidafite ishingiro.
Mujawamungu Mariya wo mu Kagari ka Kabyiniro, mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, umaze igihe kirekire atagira ubwiherero, yatanze ubuhamya by’ibyamubayeho mu buzima bwo kutagira ubwiherero cyane cyane agaterwa isoni no kubona abashyitsi banyuranye, by’umwihariko abakwe be.
Isomwa ry’urubanza ku kirego cya Ndabereye Augustin, wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asaba kurekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze ryasubitswe.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umuco ku basirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, amafunguro yo mu gihugu cya Botswana na Zambia yatunguye benshi.
Ku wa gatanu tariki ya 10 Mutarama 2020, mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ku nshuro ya munani hizihijwe umunsi wahariwe umuco mu bya gisirikare.
Ndabereye Augustin umaze amezi ane ufungiye muri Gereza nkuru ya Musanze, akurikiranyweho gukubita umugore we, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa kane tariki 09 Mutarama 2020, aho yasabye urukiko gutegeka ko arekurwa by’agateganyo.