Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rurasaba ubuyobozi mu Ntara y’Amajyaruguru gushyira imbaraga mu micungire y’imari ya Leta, nyuma y’uko isuzuma ry’imikoreshereze y’imari ya Leta mu mashuri ryagaragaje ko muri uyu mwaka, amafaranga asaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda yakoreshejwe nabi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwashyize Akarere ka Musanze ku mwanya wa mbere ku mitangire ya serivise ijyanye n’isuku, Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa nyuma.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko mu bushakashatsi bw’umwaka wa 2020 bwakozwe ku miyoborere n’imitangire ya serivisi, inzego z’umuteano ziza ku isonga.
Mu gihe ingamba zo kwirinda COVID-19 zahagaritse imikorere y’ibigo bimwe na bimwe birimo n’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs), hatangiye kwigwa uburyo izo ngo zakongera gufungura mu gihugu hose.
Abatuye umudugudu w’icyitegererezo wa Murora mu Kagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yabubakiye umudugudu, ariko bakavuga ko bahangayikishijwe no kutagira aho bashyingura.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aratangaza ko abafungwa bagaragayeho COVID-19 batarahura n’abandi bagororwa basanzwe bityo ko ntawavuga ko hadutse icyorezo muri gereza ahubwo ko abagaragayeho uburwayi bari baturutse hanze ya gereza.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gikomeje gushakisha uburyo hakumirwa ikinyabutabire giterwa n’uruhumbu rw’ubumara bufata ibihingwa cyitwa AFLATOXIN kibangamira ubuzima bw’abantu aho hari kugeragezwa urukingo rwiswe AFLASAFE.
Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangiye umushinga wo kubaka ubushobozi bw’abagore mu gusiganwa ku magare, aho ku ikubitiro iryo shyirahamwe ryamaze guhugura abakobwa 11 mu bukanishi bw’amagare akoreshwa mu masiganwa.
Abagabo babiri bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamaze iminsi ibiri baguye mu birombe nyuma y’impanuka batewe n’amazi yabasanze mu mwobo, aho hashize iminsi ibiri imirambo yabo igishakishwa.
Abaturage basaga 20 bo mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze, bamaze amezi atandatu mu gihirahiro nyuma yo gukoreshwa na rwiyemezamirimo mu kubaka ivuriro rito (Poste de santé) akagenda atabishyuye.
Bazimenyera Thomas, umusaza ufite ubumuga utuye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, avuga ko yirinze gusabiriza ahitamo kwihangira umurimo wo kwasa inkwi akazigurisha, akaba ahamya ko umutungiye umuryango.
Amazi yitwa ‘Amakera’ aboneka mu Karere ka Musanze byakomeje kugaragara ko akunzwe cyane n’imbaga y’abaturage iza kuyanywa, akomeje gutera impungenge z’uburyo ashobora gutera indwara zinyuranye zituruka ku mwanda.
Abatuye Umudugudu wa Susa mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, baturiye ubuvumo bwa Susa, barasaba Leta kubakemurira ikibazo bamaranye imyaka icyenda cy’uducurama tuba muri ubwo buvumo, aho bafite impungenge zo kwandura indwara z’ibyorezo.
Abadepite bagize impungenge ku buryo bwo kwirinda COVID-19 basanze mu bigo binyuranye by’amashuri yo mu Murenge wa Gacaca mu Karere a Musanze, nyuma yo kubona ko amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo atari kubahirizwa uko bikwiye.
Ibitaro bya Gatonde Perezida Paul Kagame yemereye abaturage, bigeze ku kigero cya 99% byubakwa, aho byitezweho gutanga serivise z’ubuvuzi ku baturage bagera ku bihumbi ijana na bitandatu na magana atandatu na mirongo inani 106,680 bitarenze muri Mutarama umwaka utaha wa 2021.
Mu itangira ry’amashuri kuri uyu wa mbere tariki 02 Ugushyingo 2020 mu bigo by’amashuri mu karere ka Musanze, ibicumbikira abanyeshuri biragaragaza ubwitabire buri hejuru kurusha mu bigo abana biga bataha.
Habumugisha Aaron wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, aterwa ishema no kuba ari umurinzi w’igihango ku rwego rw’akarere, aho yemeza ko yabigezeho nyuma y’uko arwanyije Interahamwe afatanyije n’abaturage, Jenoside ihagarikwa nta Mututsi wiciwe muri Serile yari abereye umunyamabanga.
Mu gihe ababyeyi bemeza ko bamaze gutera intambwe yo kugaragaza abagabo basambanya abangavu banabatera inda, bavuga ko barambiwe no kuba hari abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje guhishira abagabo batera abana babo inda.
Minisiteri y’Uburezi irasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gufasha inzego zifite mu nshingano uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru, gukurikirana igikorwa cy’itangira ry’amashuri hubahirizwa amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 mu bana.
Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Nature Rwanda’ ugamije kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, watangije umushinga wo kubungabunga umugezi wa Mpenge ukomeje kwibasirwa n’abakomeje kuwangiza bamenamo imyanda n’abahinga ku nkombe zawo.
Mu rwego rwo gukumira amakimbirane n’ibindi bibazo bikomeje kudindiza iterambere ry’imiryango, Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yatangije umushinga ugamije gutoza urubyiruko n’abashakanye indangagaciro z’umuryango utekanye mu guteza imbere umuryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurinda abana icyabahungabanya.
Umubyeyi witwa Yamuragiye Odette wo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze yari aherutse kugaragaza ikibazo cy’umwana we wari urembye, asaba ko uwo mwana yahabwa ubuvuzi bukwiye. Icyakora amakuru ageze kuri Kigali Today aravuga ko uwo mwana witwa Rugwiro Olga amaze kwitaba Imana.
Mu rukerera rwo ku itariki 25 Ugushyingo 2020, uwitwa Mugabo wo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yabyutse agiye mu bwiherero asanganirwa n’amaraso, arebye abona ni ay’inka ye imaze gutemwa.
Abakora ingendo mu modoka barishimira imanuka ry’ibiciro by’ingendo, aho byavuye ku mafaranga 25,9 ku kilometero kimwe bigera kuri 21 mu ngendo zerekeza hirya no hino mu Ntara z’igihugu.
Mu gihe raporo y’Intara y’Amajyaruguru igaragaza ko ibiza by’imvura muri 2020 byasenyeye imiryango 4,849, ubuyobozi bwashyizeho ingamba zo gukangurira abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo, mu rwego rwo kwirinda ko ibiza byabasenyera.
Ni inyubako yatangiye kubakwa ku itariki 04 Werurwe 2019 ku nkunga ya LODA, aho bitegura kuyitaha mu Ugushyingo 2020, ikazuzura itwaye miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe Leta yashyizeho gahunda ya Girinka mu rwego rwo kuvana abaturage mu bukene, ubu umubare munini w’Abanyarwanda ukaba utunze inka, hari abagorwa no gusobanukirwa ubwoko bw’inka batunze bikaba byadindiza umusaruro zitanga bitewe no kudahabwa ibyo zikeneye.
Mu gihe abamotari bakorera mu Karere ka Musanze bakomeje kugaragaza impungenge z’uburyo umutungo wabo ucunzwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyamaze kuvumbura ko hari umuyobozi wa koperative yabo wanyereje amafaranga asaga miliyoni ebyiri.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Susa Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze, baganiriye na Kigali Today, bishimiye impinduka zakozwe na Leta mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe.
Abayobozi mu nzego z’ibanze basaga 70 bo mu turere dutanu mu ntara zinyuranye, barishimira ubumenyi bungutse bemeza ko bagiye gukora impinduka mu miyoborere, barushaho gutanga serivise ikwiye mu baturage.