Bwanyahinga François w’imyaka 109 wo mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, arirahira Perezida wa Repubulika amushimira ko nyuma yo kumugezaho ibikorwa remezo binyuranye ngo amuhaye n’urukingo rwa COVID-19.
Dusabemariya Febronie washyizwe mu barinzi b’igihango nyuma y’ubwitange yagize bwo gufasha abana babayeho mu buzima bubi, ibyiza byamuranze bikomeje kuzirikanwa na benshi.
Abagore bahinga kawa bo mu Mirenge ya Ruli na Coko mu Karere ka Gakenke, barashimwa na benshi uburyo bakomeje kwita kuri kawa yabo ikarushaho kugira uburyohe, ndetse ikaba ikomeje gushakishwa ku masoko mpuzamahanga.
Umushinga wo gutunganya igishanga cya Kamiranzovu cyo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera ahakenewe abakozi 800, waba ngo ari kimwe mu bisubizo ku kibazo cy’ingendo zitemewe zijya muri Uganda mu gutunda magendu n’ibiyobyabwenge bikorwa n’abanzwi nk’abarembetsi.
Umunsi wa mbere w’ikingira rya Covid-19 mu Rwanda, akarere ka Kirehe ni ko kaza ku isonga, aho abantu 4,368 bafashe urukingo mu gihe mu Mujyi wa Kigali ariho hakingiwe bake.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, arasaba abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kutagendera ku makuru atizewe bumva, bagaharanira gukora babyaza umusaruro imirima yabo.
Mu rugendo Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yagiriye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke ku itariki 01 Werurwe 2021, yaganirije abaturage ku bubi bwa Covid-19, ndetse anabaha ubuhamya bw’uko iyo ndwara yari umuhitanye Imana igakinga akaboko, benshi bagwa mu kantu biyemeza gukaza ingamba zo kuyirinda.
Mu rwego rwo kurushaho kongerera ubushobozi ubuhinzi bwa kawa igatunganyirizwa mu Rwanda hagamijwe gufasha Abanyarwanda kuyibonera hafi, Koperative y’abahinzi ba kawa yitwa “Dukundekawa”, yatangiye umushinga wo gutunganyiriza kawa yabo mu Rwanda uzatwara miliyoni 209Frw.
Kinigi ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, ni hamwe mu duce tuzwiho guhinga ibirayi cyane, aho n’abaturage ubwabo bemeza ko ariho gicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda yashoye asaga miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutunganya igishanga cya Kamiranzovu cyo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, aho abaturage 800 bagiye guhabwa akazi mu gihe cy’amezi icyenda uwo mushinga uzamara.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ingengabihe y’ibiruhuko ku banyeshuri bose bo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iremeza ko nubwo uyu mwaka abarimu 24,825 binjijwe mu kazi, ngo haracyari icyuho cy’abandi barimu bagera ku 7,000 nyuma y’uko hari abataragarutse mu kazi, ndetse no mu baherutse gushyirwa mu myaka hakabamo abataritabiriye akazi.
Abaturage bo mu Kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, barasaba Leta kubemerera gukorera ibikorwa binyuranye ku butaka bwabo, nyuma y’uko muri ako gace kegereye ibirunga bahagarikiwe kubaka no gusana inzu, abafite izishaje zikaba zatangiye gusenyuka.
Akarere ka Gucumbi katangije gahunda y’ubukangurambaga bwo gushakisha abana 1,658 batagarutse ku ishuri, nyuma y’uko amashuri yongeye gutangira aho yari yarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Mu gihe urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gakenke bakomeje kwesa imihigo, aho bubakira abatishoboye n’ibindi bikorwa remezo, raporo y’ako karere igaragaza ko mu kwezi kumwe urwo rubyiruko rwatanze imbaraga z’agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga 8,000,000.
Urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi bakomeje kubakira abatishiboye badafite amacumbi, aho bujuje inzu 20 zifite agaciro k’asaga miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abasirikare 24 ba RDF bo mu rwego rwa Ofisiye, basoje amahugurwa ku micungire y’ibikoresho by’ingabo, yaberaga mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) bamazemo igihe cy’ibyumweru bibiri.
Nyiramugisha Nadia, umubyeyi w’abana babiri, aratabaza abagiraneza ngo bamufashe kubona 3,500,000 z’Amafaranga y’u Rwanda yasabwe n’ibitaro kugira ngo avuze umwana we wafashwe n’indwara idasanzwe.
Kuba abahinzi barakanguriwe uburyo bushya bwo kwanikira hamwe umusaruro wabo w’ibigori, ni kimwe mu byabafashije kunguka, nyuma y’uko mu myaka yahise bagiye bagwa mu bihombo byo kutanika ibigori uko bikwiye.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 kidindije gahunda y’ingo mbonezamikurire yagenewe abana bato mu rwego rwo guteza imbere imikurire myiza yabo, iyo gahunda yongeye gusubukurwa aho ku ikubitiro hafunguwe ingo 40.
Akarere ka Burera gakomeje urugamba rwo gushakira amacumbi imiryango itishoboye ibaho itagira inzu, aho muri uyu mwaka wa 2021 akarere kihaye umuhigo wo kubakira imiryango 192.
Abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Kirambo (EP Kirambo) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ikigo, abarezi babo ndetse n’ababyeyi bashinze itsinda ryiswe “Igiseke cy’Amahoro” mu rwego rwo kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, bagafasha na bagenzi babo bahuye n’ibibazo mu miryango yabo.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera by’umwihariko abo mu Murenge wa Gahunga uhana imbibi n’Akarere ka Musanze, baremeza ko baciye ukubiri no guhanwa na Polisi kuko bamaze kumenya icyo Leta ibashakaho ku ruhare rwabo mu kwirinda COVID-19.
Abatuye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, basanga guheka mu ngobyi ari umwe mu mico y’Abanyarwanda idakwiye kuzima, kuko ngo wongera ubuvandimwe, ubufatanye n’urukundo muri bo.
Mu mwaka wa 2019, imwe mu mishinga yari ku isonga mu Karere ka Musanze yarimo kubaka ibikorwa remezo binyuranye birimo ibitaro bya Ruhengeri n’inyubako nshya y’akarere n’imirenge inyuranye igize ako karere, aho byari biteganyijwe ko iyo mishinga yose yari kuzarangirana n’icyerekezo 2020.
Ikinombe gicukurwamo itaka ryo kubakisha mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, cyagwiriye abagore batatu umwe ahasiga ubuzima undi ajyanwa mu bitaro nyuma yo gukomereka.
Umwana w’umuhungu bivugwa ko yari amaze iminsi itarenze itatu avutse, yakuwe mu musarani w’ishuri aho yajugunywemo n’umuntu utahise amenyekana, ubu uwo mwana akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.
Umukozi wa DASSO ukorera mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Busogo, akaba akekwaho kwiba ibikoresho byo kukaba amashuri.
Padiri Innocent Rukamba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo yitabye Imana kuri iki cyumweru Tariki 07 Gashyantare 2021 azize uburwayi.
Umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu wo mu murenge wa Musanze yatwawe n’umwuzure ahasiga ubuzima, ubwo yari avuye kwiga ku ishuri ribanza rya Nyarubande riherereye mu Murenge wa Kinigi ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021.