Mu rwego rwo kuvugurura inzu hanozwa n’isuku, mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu dusantere dukora kuri kaburimbo, hari gahunda yo kuvugurura inzu hagendewe ku cyerekezo cy’uwo mujyi.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yaguye gitumo abasore batanu bageragezaga kwinjiza kanyanga mu Rwanda bazikuye muri Uganda.
Abana 47 bigaga i Nyange bashyizwe mu ntwari z’igihugu zo mu cyiciro cy’Imena ku wa 12/09/2001, igihe Intwari z’igihugu zo ku ikubitiro rya mbere zatangazwaga.
Mu gihe isi yose izirikana uburwayi bwa Kanseri tariki ya 4 Gashyantare buri mwaka, umunsi wahariwe kwita ku ndwara za kanseri, ibitaro bya Butaro bikomeje ubukangurambaga mu rwego rwo gusaba abaturage kwisuzumisha no kwivuza kare abantu bakareka imyumvire yo guhora bikanga amarozi mu gihe barwaye.
Nyuma y’uko ibiza byugarije Akarere ka Gakenye muri Gicurasi 2020 ibikorwa remezo bikangirika birimo n’ibiraro, bikaba byagiye bibangamira imigenderanire y’uturere n’imirenge, Akarere ka Gakenke gakomeje gushaka uburyo ibyo bibazo bikemuka.
Akarere ka Gicumbi gakomeje gushyira mu ngiro imihigo 92 kihaye ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage mu by’ubuzima, aho gakomeje gupima abaturage indwara zitandura na Hepatite C, bakazapimwa ku kigero kiri hejuru ya 80% nk’uko babihigiye.
Urubyiruko rwavuye Iwawa rwo mu karere ka Gakenke rwamaze gushinga Koperative y’ububaji yitwa “Imbere heza Kamubuga”, aho bakomeje umwuga w’ububaji bigiye mu kigo ngororamuco cya Iwawa.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bakomeje gufatirwa mu byumba by’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kimwe mu bikomeje gutuma umubare w’abandura wiyongera.
Mu gihe Akarere ka Burera kahoze mu turere tutigaragaza muri siporo kubera kutagira amakipe mu rwego rwa shampiyona zinyuranye mu gihugu, kuri ubu ako Karere karakataje mu gushinga amakipe anyuranye ari nako kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’amakipe gafite.
Nk’uko Kigali Today ikomeje kuganira n’abayobozi b’uturere mu gihugu hose bagaragaza imishinga minini bateganya gukora mu mwaka wa 2021, no mu Ntara y’Amajyaruguru abayobozi b’uturere bagaragaje iyo mishanga izatwara akayabo hagamijwe kwegereza abaturage iterambere.
Mu mwaka wa 2009, Uwamahoro Prisca yashakanye na Sindayiheba Phanuel, bombi bakaba bari mu ntwari z’i Nyange. Igihe bagabwagaho igitero n’abacengezi mu 1997, Sindayiheba yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, umugore we yiga mu mwaka wa Gatanu.
Abaturage babarizwa mu cyiciro cya kabiri n’icya mbere cy’ubudehe 544 bo mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, bari mu byishimo nyuma yo guhabwa akazi muri gahunda ya VUP, ko gutunganya amaterasi y’indinganire kakazabafasha mu mibereho yabo.
Ikaragiro ry’Amata ryo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera (Burera Dairy) rikomeje kwakira abarigana bagemura amata, aho rigeze ku rwego rwo gutunganya amata angana na litiro 2,500 ku munsi, nyuma y’iminsi myinshi ryamaze ridakora abaturage bakabura aho bagemura umukamo wabo kubera imikorere mibi.
Inzego zishinzwe umutekano mu ntara y’Amajyaruguru, ziremeza ko umutekano wiyongereye nyuma y’uko Leta yegereje abaturage bimwe mu byabateraga kurenga umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajya kubishakira mu gihugu cya Uganda.
Sogonya Hamisi Kishi Umutoza w’inararibonye mu Rwanda, avuga ko amanota atatu yanyuze Amavubi mu myanya y’intoki bitewe n’uko binjiye mu kibuga batekereza ko ubushobozi bwabo buri munsi y’ubw’ikipe ya Uganda, ari cyo yise “kwikanga baringa”.
Mu Karere ka Burera by’umwihariko mu Murenge wa Gahunga haravugwa indwara ikomeje gutera impungenge abaturage, aho abana biganjemo abafite hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itanu bari gufatwa n’uburwayi aho amaguru agenda akomana.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafashe abantu 13 biganjemo urubyiruko ubwo bari bifungiranye mu nzu banywa inzoga banabyina.
Mu gihe Leta ikomeje gusaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, Mu Ntara y’Amajyaruguru bamwe mu baturage bakomeje kurenga kuri ayo mabwiriza, bigatuma bahunga Polisi kubera gutinya ibihano.
Abaturage bo mu Karere ka Burera baremeza ko iki gihembwe cy’ihinga kitabahiriye cyane cyane ku gihingwa cy’ibirayi bitunze benshi, nyuma y’uko mu gihe cy’ihinga izuba ryabaye ryinshi, mu ibagara hagwa imvura nyinshi hakubitiraho n’icyorezo cya COVID-19, bituma umusaruro utaba mwiza.
Muri gahunda y’urugaga rw’urubyiruko n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru yo kubakira imiryango itagira aho iba, Akarere ka Burera na ko karakataje mu kunoza iyo gahunda aho bakomeje kumurikira abatishoboye inzu 18 zubakwa muri ako Karere.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdom riherereye mu mujyi wa Musanze burakataje muri gahunda yo gutoza umwana kwishakamo ibisubizo mu bihe by’ahazaza habo, aho bafashwa kwihangira imirimo no kurema udushya mu masomo anyuranye biga.
Mu gihe imibare y’abarwara COVID-19 mu Rwanda ikomeje kwiyongera, abashinzwe ubuvuzi bakagaragaza ko habayeho kudohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, abagizweho ingaruka na cyo barwaye cyangwa bapfushije ababo baragira inama abaturage ko badakwiye gusuzugura iyo ndwara.
Uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste, ndetse nyuma baregwa n’icyaha cya ruswa, barekuwe n’urukiko nyuma y’uko igihano bakatiwe kiri munsi y’igihe bamaze muri gereza.
Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yashyiriyeho ikipe y’igihugu Amavubi intego ingana n’Amadolari 100 kuri buri mukinnyi no kubaherekeje ikipe (abarirwa mu bihumbi hafi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda) mu gihe baramuka batsinze ikipe ya Uganda.
Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bihaye umuhigo wo kubakira umuryango umwe utishoboye muri buri mirenge igize uturere two muri iyo Ntara.
Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza azatangira ku itariki 18 Mutarama 2020. Hari abibaza aho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya igeze dore ko hari ikibazo cyakunze kugarukwaho kenshi cy’ubucucike mu mashuri n’ikibazo cy’abana bakora ingendo ndende (…)
Urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga rwamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki 08 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rwashenguye abantu bo mu byiciro binyuranye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukomeje gushaka icyateza imbere urubyiruko rwo muri ako Karere rwagororewe mu kigo cya Iwawa no mu bindi bigo, aho abahuguriwe ubuhinzi n’ubworozi borozwa amatungo magufi, mu gihe abize indi myuga bahabwa ibikoresho binyuranye bifashisha mu guhanga umurimo.
Umwaka urangiye wa 2020, Urwego rwa DASSO rugaragaza ko rwagize uruhare mu bikorwa bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Musanze baravuga ko umwaka wa 2020 utabahiriye aho bavuga ko imishinga yose y’iterambere bari bateguye yadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda ku itariki 14 Werurwe.