Abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS), batangaje ko bazongera bagahurira mu nama idasanzwe ku wa Kane tariki 10 Kanama 2023, bakiga ku kibazo cya Niger, nyuma y’uko igihe ntarengwa cyo kuba abakoze Coup d’Etat basubije ubutegetsi mu maboko ya Perezida Mohamed Bazoum cyarangije ku (…)
Ubuyobozi bwa Vietnam bwatangaje ko abantu umunani (8) bapfuye bishwe n’imyuzure n’inkangu byaje bitunguranye.
Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Sénégal, ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara uhereye igihe aheruka gutabwa muri yombi, none yajyanywe mu bitaro bya Dakar muri serivisi zita ku ndembe.
Umuturage witwa Shangwe Lodrick w’imyaka 35, utuye ahitwa Bangwe mu gace ka Sumbawanga, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho gutunga imbunda ya ‘shortgun/SMG’ yakozwe mu buryo bwa gakondo, akaba yari ayitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abantu 28 baguye mu mpanuka ya Gariyamoshi yabereye mu Majyepfo y’igihugu cya Pakistan, abandi benshi barakomereka, ikaba yabaye Cyumweru tariki 6 Kanama 2023, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Khawaja Saad Rafique, ushinzwe ibya za Gariyamoshi muri cyo gihugu, aho yanemeje ko ibitaro biri hafi y’aho impanuka yabereye (…)
Perezida wa Nigeria Bola Tinubu yandikiye ibaruwa Sena y’igihugu cye, asaba abayigize ko bashyigikira icyemezo cyo gukoresha ingufu za gisirikare muri Niger aho Perezida w’icyo gihugu watowe n’abaturage Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi tariki 26 Nyakanga 2023.
Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zihagaritse inkunga zimwe mu zo yageneraga Niger, kandi ko ikomeje gushyigikira Perezida Bazoum wahiritswe ku butegetsi.
Umugore witwa Falmira De Jesus w’imyaka 38 y’amavuko, usanzwe akora umwuga w’ubuhinzi bw’ingazi zikorwamo amamesa mu Burengerazuba bwa Indonesia mu Ntara Kalimantan, ubwo yarimo avoma amazi mu kizenga, yafashwe n’ingona yari iri ku nkombe zacyo iramutwara.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau w’imyaka 51, yatangaje ko yatandukanye n’umugore we Sophie Grégoire Trudeau w’imyaka 48 y’amavuko.
Gen. Abdourahamane Tchiani uyoboye Niger nyuma ya Coup d’état, yavuze ko adatewe ubwoba n’igitutu cy’abashaka gusubiza Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi, anenga ibihano byafashwe n’Umuryango wa ECOWAS, ko binyuranyije n’amategeko kandi bigaragaza kubura ubumuntu, ahamagarira abaturage ba Niger, kwitegura kurwana ku (…)
Umuhanzi w’icyamamare Madonna aherutse gufatwa n’indwara ikomeye yaturutse kuri bagiteri ‘sévère infection bactérienne’ ituma ajya mu bitara muri serivisi yo kwita ku bantu barembye ku itariki 24 Kamena 2023.
Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga (NUDOR), risaba umuryango mugari w’Abanyarwanda, uhereye ku babyeyi, abarimu, ibigo by’amashuri n’abantu bose, gutuma umwana ufite ubumuga yisobanukirwa, akamenya ko afite ubumuga bijyanye n’ikigero cy’imyaka arimo, kuko biramufasha. Ngo nta kintu ushobora gukorera umuntu ufite ubumuga (…)
Henri Konan Bédié wayoboye igihugu cya Côte d’Ivoire, yitabye Imana afite imyaka 89 y’amavuko, aho yari amaze iminsi ari mu bitaro nyuma yo kumva atameze neza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), cyohereje itsinda ry’abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’imiterere y’Isi, kujya gukurikirana iby’umwotsi, umuriro, ndetse n’amabuye ahirima aturuka mu musozi wo mu Kagari ka Burimba mu Karere ka Nyamasheke.
Mu cyumweru gishize, itangazamukuru ryo mu Buhinde ryatangaje inkuru ibabaje y’umugabo n’umugore we batuye mu Burengerazuba bwa Bengal bakunda telefoni za ‘iPhone’ bikabije kugeza aho bemera no kugurisha umwana wabo w’uruhinja kugira ngo bagure iyo telefoni igezweho ya ‘iPhone 14’.
Ubutegetsi buyobowe n’igisirikare muri Burkina Faso no muri Mali, bwatangaje ko igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose cyakorwa kuri Niger, hagamijwe gusubiza ubutegetsi mu maboko ya Perezida Mohamed Bazoum uherutse gukorerwa Coup d’état, cyafatwa nko gutangiza intambara no muri ibyo bihugu byombi.
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch- HRW’ ishinja igisirikare cya Mali ndetse n’abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe w’abacanshuro wa ‘Wagner Group’ kuba barishe abaturage b’abasivili mu bikorwa byabo bitandukanye.
Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, Mahoro Isaac, yakoze igitaramo ngarukamwaka cyo gushima Imana, ndetse kiba n’umwanya wo gutanga ubwisungane mu kwivuza (mituweli) ku batishoboye, anagabira inka uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye.
Muri Tanzania, umugabo witwa Goodluck Chang’a w’imyaka 42 y’amavuko, yajyanywe imbere y’urikiko rubanza rwa Kariakoo, mu Mujyi wa Dar es Salaam, ashinjwa kuba yarakiriye Miliyoni 2.6 z’Amashilingi ya Tanzania y’uwitwa Godfrey Jacob, akamwemerera ko azamudodera amakote umunani ya kigabo, nyuma agahita abura ajyanye n’ayo (…)
Muri Senegal umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Ousmane Sonko, yafatiwe iwe mu rugo ajya gufungwa nk’uko byemejwe n’umwe mu bamwunganira mu mategeko.
Inteko Ishinga Amategeko yemeje umwanzuro usaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri makuru na Kaminiza (HEC), gukemura ikibazo cya Equivalences z’impamyabumenyi zitinda kuboneka, ibyo bigakorwa hagamijwe kwita ku ihame ryo kwihutisha serivisi.
Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria, avugwaho kuba yaratakaje ubushobozi bwo kubona cyangwa se kuba yarahumye, mu gihe cy’iminota 45 yose, nyuma yo kugerageza guca agahigo ko kurira amasaha 100 adahagaritse.
Gen. Abdourahamane Tchiani umaze imyaka 12 ayobora umutwe w’abasirikare bashinzwe umukuru w’Igihugu, ni we wagiye ku butegetsi nyuma ya coup d’état.
Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko yiteguye kugirana ibiganiro na Raila Odinga, Umuyobozi wa Azimio la Umoja itavuga rumwe na Leta, ndetse ikaba imaze iminsi mu myigaragambyo yo kurwanya ubutegetsi buriho, yamagana izamuka ry’imisoro ndetse n’ikibazo cy’ubuzima buhenze cyane.
Itsinda ry’abasirikare muri Niger ryatangaje kuri Televiziyo y’Igihugu ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023, ko bahiritse ubutegetsi bwa Perezida wa Niger Mohamed Bazoum. Ibyo batangaje ko bikozwe mu izina ry’Inama y’Igihugu ishinzwe kubungabunga ubusugire bw’igihugu (Conseil national pour la sauvegarde de la (…)
Abantu 17 b’abimukira bari baturutse muri Senegal barohamye, nyuma 15 muri bo barohorwa bamaze gupfa mu gihe 2 bo batabawe bakiri bazima, nk’uko byatangajwe na Samba Kandji, umuyobozi wungirije wa Ouakam District, aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saoudite irifuza kugura Kylian Mbappé kuri Miliyoni 300 z’Amayero (abarirwa muri Miliyari 391 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Mu Bugiriki, inkongi y’umuriro yatumye abantu ibihumbi 30, harimo abanyamahanga n’abenegihugu bahunga ndetse n’ibirori byo kwizihiza umunsi wa Demokarasi wizihihizwa guhera mu 1974 bisubikwa.
Minisitiri w’ubutabera wa Nouvelle-Zélande Kiritapu Allan yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa mbere tariki 24 Nyakanga 2023, nyuma yo gukora impanuka y’imodoka, yapimwa bikagaragara ko yari yanyoye inzoga zirengeje urugero rwemewe ku bantu batwaye imodoka.
Umugabo wo muri Saudi Arabia yabazwe by’igitaraganya mu rwego rwo kumufungurira inzira z’ubuhumekero kuko yari yatangiye kubura umwuka nyuma yo kumira urufunguzo ku bw’impanuka mu gihe yarimo arukinisha.