MENYA UMWANDITSI

  • Mbere yo gufata icyemezo yabanje gukoresha amatora

    Konti zari zarahagaritswe kuri twitter zigiye gukomorerwa

    Umuyobozi mushya w’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Elon Musk yatangaje ko konti zimwe na zimwe zari zarahagaritswe zikabuzwa gukoresha urwo rubuga by’agateganyo zigiye gukoremorwa zikongera gukoresha urwo rubuga guhera mu cyumweru gitaha.



  • Akura za Tattoos ku mibiri y’abapfuye zigasigara mu miryango ya ba nyakwigendera nk’urwibutso

    Michael Sherwood n’umuhungu we Kyle Sherwood bo mu Bwongereza, bagize igitekerezo cyo gushinga Sosiyete yitwa ‘Save My Ink Forever’ biturutse ku biganiro barimo bamwe n’inshuti zabo basangira, nyuma umwe muri izo nshuti avuga ko yifuza ko inyandiko imuriho yazabikwa ahantu, abaza Sherwoods uko yabigenza.



  • Intsinzi y’ishyaka rya Obiang w’imyaka 80 iramuhesha gukomeza kuyobora Equatorial Guinea

    Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea w’imyaka 80 y’amavuko, ufite agahigo ko kuba ari we Mukuru w’igihugu umaze igihe kirekire ku butegetsi ku Isi, arashaka gukomeza kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatandatu, nyuma y’uko amaze imyaka 43 ari Perezida w’icyo gihugu.



  • Perezida wa Angola ategerejweho gufasha u Rwanda na RDC kugarura umubano

    Ibiganiro ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari biteganyijwe kubera i Nairobi muri Kenya tariki 21 Ugushyingo 2022 byimuriwe i Luanda muri Angola, bihuriza hamwe abayobozi batandukanye, baganira ku buryo bwo kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo.



  • Ishuli ryabereyemo impanuka

    Australia: Abanyeshuri 11 bakoremetse mu gihe bari mu igerageza rya Siyansi

    Mu gihugu cya Australia, abanyeshuli 11 bakomeretse ubwo bari mu igerageza rya siyansi. Amakuru dukesha BBC aravuga ko abanyeshuri babiri muri abo 11 bakomeretse, ari bo bahiye bikabije, bahita bajyanwa kwa muganga, naho abandi icyenda (9) bo byavugwaga ko bahiye byoroheje.



  • Soeur Immaculée, aganiriza abitabiriye gahunda ya GAERG

    Urugo rwabuzemo umugore ruba rubuze ubuzima –Soeur Uwamaliya Immaculée

    Sr Uwamaliya Immaculée, ukunze gutanga inama zitandukanye zigamije kubaka umuryango mwiza, ni umwe mu bari bitabiriye gahunda yateguwe n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza ‘GAERG’, mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rw’umuryango mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.



  • Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro yo kujya muri Congo

    Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza muri Repubulika ya Demokarasi Congo (RDC), nka zimwe mu zigize umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC force), zoherezwa muri icyo gihugu mu rwego kugarura amahoro mu Burasirazuba.



  • Twitter yafunze ibiro byayo by’agateganyo

    Twitter yafunze ibiro ikoreramo ndetse n’abakozi bamburwa uburenganzira bwo kwinjira mu nyubako zayo kugeza ku itariki 21 Ugushyingo 2022, ni ukuvuga ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.



  • RDC: Uhuru Kenyatta yasabye impande zihanganye guhagarika imirwano

    Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yasuye uduce turimo kuberamo intambara, twa Goma na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaguruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba abarwanyi guhagarika intambara.



  • Jeannette Bayisenge, minisitiri w

    Bamwe mu bagore bavuga ko umugabo ukubita umugore we ari ibisanzwe

    Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Jeannette Bayisenge, yavuze ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure mu bijyanye no guca ihohotera rishingiye ku gitsina, bitewe n’uko umubare munini w’abagore bavuga ko gukubitwa k’umugore ari ibisanzwe.



  • Umuvugabutumwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 8,658

    Adnan Oktar uzwi mu ivugabutumwa kuri Televiziyo muri Turukiya, yakatiwe gufungwa imyaka 8.658 kubera guhamwa n’ibyaha bitandukanye, birimo gusambanya abana.



  • Perezida wa Indonesia Joko Widodo.

    Perezida wa Indonesia yahamagariye abitabiriye inama ya G20 guhagarika intambara yo muri Ukraine

    Perezida Joko Widodo wa Indonesia yahamagariye abitabiriye inama ya G20 guhagarika intambara yo muri Ukraine, kuko we ngo abona hari ibyago by’uko hashobora kwaduka intambara nshya y’ubutita. Ibyo yabigarutseho ubwo yatangiza inama y’ibihugu bifite ubukungu buteye imbere G20.



  • Kenya: Umugabo yishe nyina amuziza ibiryo

    Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uwo muryango, avuga ko uwo mugabo w’imyaka 34 wishe nyina, yari azwiho gukunda kunywa ibiyobyabwenge.



  • Ifoto yakuwe muri videwo y

    Umugabo yatangaje abantu atonganya inzoga kubera ikimwaro iteza abagabo

    Umugabo w’umunya-Kenya yifashe akavidewo arimo atonganya icupa ry’inzoga arishinja kuba rizanira abagabo benshi ibibazo. Uwo mugabo yabazaga iyo nzoga igituma iteza ibibazo bamwe mu bayinywa, harimo kubakoza isoni, ndetse no gusenya ingo. Bamwe mu babonye iyo videwo ku mbuga nkoranyambaga batangiye guseka, bamwe bavuga (...)



  • Dolly Parton

    Dolly Parton yahawe igihembo cya Million 100 z’Amadolari

    Jeff Bezos washinze Sosiyete ya Amazon, yahaye umuhanzi Dolly Parton igihembo cya Miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, kubera ibikorwa by’ubumuntu bimuranga.



  • U Rwanda ruratangira kugenzura ikirere cyarwo cyose bitarenze umwaka wa 2022

    U Rwanda ruzatangira kugenzura ikirere cyarwo cyose mu mpera z’uyu mwaka, kuko kugeza ubu, hari igice kimwe kigenzurirwa muri Tanzania, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwase Patricie.



  • Bugesera: Umuryango GAERG woroje abacitse ku icumu bageze mu zabukuru

    Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, woroje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bageze mu zabukuru batuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, aho wabahaye inkoko mu rwego rwo kugira ngo bashobore kuzamura imibereho myiza binyuze mu bworozi bw’ayo matungo magufi.



  • U Burundi n’u Rwanda bikomeje kureba uko ubuhahirane bwakongera kuba bwiza

    Itsinda ry’abayobozi baturutse mu Burundi n’abaturutse mu Rwanda, ubwo baheruka guhurira mu biganiro ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, baganiriye ku byakomeza kunozwa mu rwego rwo kugira ngo ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukomeze kuba bwiza.



  • Barashimira umuryango

    Barashima umuryango ‘Teen Challenge’ wabafashije kureka ibiyobyabwenge

    Kuvukira mu rugo rw’Abapasiteri ntibyabujije Byiringiro kujya mu biyobyabwenge, ariko ubu yishimira ko ubu yabivuyemo. Ababyeyi ba Byiringiro Épaphrodite, bavuga ko umwana wabo yabyirutse ari umwana usanzwe, warezwe nk’uko abandi barerwa, ndetse bamutoza gusenga, binagaragara ko abikunda, nyuma ageze mu mashuri yisumbuye, (...)



  • Perezida wa Kenya William Ruto na mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y

    Kenya yemeranyijwe na Afurika y’Epfo gukuraho ‘visa’

    Ibihugu bya Kenya na Afurika y’Epfo byemeranyijwe gukuriranaho ‘visa’ guhera muri Mutarama 2023. Ibyo byatangarijwe mu ruzindiko rw’akazi Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yakoreye muri Kenya.



  • Samuel Eto

    Samuel Eto’o asanga ikipe ya Cameroon izatwara Igikombe cy’Isi cya 2022

    Umunyakameruni Samuel Eto’o wamamaye mu mupira w’amaguru, yavuze ko bwa mbere mu mateka ikipe z’ibihugu bya Afurika zizahura mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar, aho ngo ikipe y’igihugu ya Cameroon izatsinda iya Morocco.



  • Ghana: Abaturage barasaba Perezida Akufo-Addo kwegura

    Kugeza ubu, agaciro k’ifaranga rya Ghana ngo kamaze kugabanukaho 40% muri uyu mwaka wa 2022, ibyo bikaba ari byo byatumye abaturage amagana bajya mu mihanda yo mu Murwa mukuru Accra, basaba ko Perezida Nana Akufo-Addo yakwegura, kubera icyo kibazo cyatumye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibiribwa bizamuka ku (...)



  • Miliyoni ebyiri z’abana baraba bakingiwe Covid-19 bitarenze uyu mwaka

    Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko cyizeye kuzagera ku ntego cyihaye yo kuba cyamaze gukingira Covid-19 abana miliyoni ebyiri, bari hagati y’imyaka 5-11, mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira.



  • Tanzania: Impanuka yahitanye 6 barimo umugabo n’umugore we

    Iyo mpanuka yabereye mu Ntara ya Manyara, aho imodoka itwara abarwayi cyangwa imbangukiragutabara, yagonganye n’indi modoka abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima.



  • Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku kibazo cy’umutekano muri RDC

    Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba yari iyobowe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, aho baganiriye ku kibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyo ntambara ikaba yaranabaye intandaro (...)



  • Abarwanyi ba M23 bamaze iminsi bari mu mirwano n

    Bifuza ko ikibazo hagati ya M23 na RDC cyarangizwa mu buryo bw’ibiganiro

    Abanye-Congo baba mu Rwanda bavuga ko bashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro byarangiza intambara iri hagati y’inyeshyamba za M23 na Guverinoma ya Kinshasa. Imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23, yongeye kubura ku itariki 20 Ukwakira 2022, aho M23 yashoboye gutsimbura FARDC no (...)



  • Sudani y’Epfo: 2/3 by’abaturage bashobora kwibasirwa n’inzara mu 2023 - UN

    Abaturage bagera kuri Miliyoni 7.8 bo muri Sudani y’Epfo, ni ukuvuga bibiri bya gatatu byabo (2/3), bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara ikomeye cyane, hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 2023, bitewe n’imyuzure, amapfa ndetse n’intambara nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN).



  • ADEPR yatangiye kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu ivugabutumwa

    Itorero rya ADEPR ryatangije igiterane kinini kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse inda zitateganyijwe nka bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe.



  • Dida

    Inzovu yari ikuze kurusha izindi muri Afurika yarapfuye

    Inzovu yitwaga Dida yabaga muri Pariki ya Tsavo muri Kenya, bivugwa ko ari yo yari ikuze kurusha izindi zose muri Afurika, yarapfuye ifite imyaka 65 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyo pariki.



  • Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba za Tigray bemeranyijwe guhagarika intambara

    Nyuma y’intambara imaze imyaka ibiri, Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba zo mu gace ka Tigray, binyuze mu biganiro byabereye muri Afurika y’Epfo bihuje impande zombi, biyobowe na Afurika Yunze Ubumwe, bemeranyijwe guhagarika intambara.



Izindi nkuru: