U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gushyiraho ingabo ziswe ‘East African Regional Force’ zizoherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugarura amahoro nyuma y’intambara zatewe n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera mu gihugu cya Sudani, ivuga ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gishobora kwiyongera ku buryo butigeze bubaho, bikaba byatuma habaho izindi ntambara n’abaturage bahunga, ibyo bikaba byakemurwa n’uko Sudani yahabwa inkunga y’ibiribwa.
Mfashingabo Christian w’imyaka 25 y’amavuko avuga yifuje kuva kera gutanga amaraso, ariko akabura amakuru y’uko bigenda. Nyuma yaje gusobanukirwa mu mwaka ushize wa 2021, ubwo hakorwaga ubukangurambaga bujyanye no gutanga amaraso ku ishuri yigagaho.
Perezida Uhuru Kenyatta, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasabye ko hagaruka ituze, nyuma y’imirwano imaze iminsi ibera mu Burasizauba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igakurura ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, ndetse akaba yasabye ko Ingabo (...)
Minisiteri ishinzwe ibidukikije muri Namibia, yatangaje ko inkura z’umukara ‘Black rhinos’ zigera kuri 11 ziherutse kwicwa, zikavanwaho amahembe.
Ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, ari imbere y’inteko y’Abadepite, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yavuze ko ibiganiro bishobora kuba hagati ya Leta n’abarwanyi ba Tigray (TPLF), gusa ngo ntibyoroshye, “Ntabwo byoroshye kugirana imishyikirano. Hari akazi kenshi kagomba kubanza gukorwa”.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso yavuze ko nibura abagera kuri 50 ari bo baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu mudugudu umwe uherereye mu Majyaruguru ya y’icyo gihugu.
U Rwanda rwavuze ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwahaye urwaho ingabo za Leta ya Congo, FARDC, rwo gukomeza gukora ubushotoranyi bwambuka umupaka.
Perezida wa Senegal Macky Sall, ubu uyoboye Afurika yunze Ubumwe (AU) aherutse gutangariza ibinyamakuru byo mu Bufaransa France 24 na RFI ko Afurika yatangiye guhura n’ikibazo cy’ibura ry’ibinyampeke ndetse n’ifumbire.
Umuvugizi w’umutwe w’abarwanyi wa M23, yavuze ko bashaka kugirana ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko bamaze gufata Umujyi wa Bunagana uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, ku mupaka uhuza Uganda na RDC.
Burya inyenzi uretse kubangamira bamwe aho ziri mu nzu, hari abandi zakijije kuko ikilo cyazo kigura amafaranga agera ku 100.000 by’Amashilingi ya Tanzania (hafi 45.000Frw), ukurikije uko agaciro ko kuvunjisha gahagaze uyu munsi.
Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO), ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, mu minsi ishize bazengurutse mu Mirenge yose igize ako Karere uko ari 15, bakora ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana. Ubwo bukangurambaga bwakorerwaga ku bigo by’amashuri ndetse no mu (...)
Ikimera cyitwa ‘Menthe’ n’ubwo kitazwi cyane, nk’uko umuravumba cyangwa umubirizi uzwi mu Rwanda, ariko nacyo gitangiye kumenyekana mu Rwanda, cyane cyane ku bantu bakunze kujya mu mahoteli bahabwa ‘menthe’ mu binyobwa bitandukanye, zigakoreshwa no mu gikoni hategurwa amafunguro atandukanye.
Uruganda rwo mu Budage rwa ‘BioNTech’, rwatangaje ko rugiye gutangira kubaka uruganda rukora inkingo ‘mRNA vaccine factory’ i Kigali mu Rwanda, kugira ngo bifashe ibihugu bya Afurika gutangira kuzikorera ubwabyo.
Sitade Amahoro nta marushanwa y’umukino w’umupira w’amaguru irakira kuva umwaka wa 2021 watangira, ubu ikaba yaratangiye kuvugururwa guhera muri Werurwe 2022, nyuma y’ubukererwe bwagiye bubaho bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid-19.
Abavandimwe Rajesh Gupta na Atul Gupta barashinjwa na Afurika y’Epfo kuba baritwaje umubano wabo na Jacob Zuma, bakanyereza umutungo wayo ndetse bagatuma hari abantu bashyirwa mu myanya y’akazi batari bayikwiriye.
Abayobozi b’Igisirikare cya Mali batangaje ko bazasubiza ubutegetsi abasivili muri Werurwe 2024, bakizera ko uko gutanga igihe, bizatuma bakurirwaho ibihano bari bafatiwe nyuma yo kwanga kubahiriza isezerano, bari batanze ryo gukoresha amatora ya Perezida wa Repubulika muri Gashyantare uyu mwaka wa 2022.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, Minisitiri w’Ibidukikije n’umutungo kamere muri Repubulika y’Abadominikani, yarasiwe mu biro bye ahita apfa, akaba ngo yarashwe n’inshuti ye ya hafi.
Umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda (Croix-Rouge), wahawe na Coca-Cola agera kuri miliyari 141.2Frw, yo gufasha mu gukomeza gukiza ubuzima bw’abantu, hakorwa ubukangurambaga bwo gukangurira abantu kwikingiza byuzuye mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira rya Covid-19.
Ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2022, muri Kiliziya y’i Lagos muri Nigeria, ubwo Misa yari hafi kurangira, Korari irimo kuririmba indirimbo isoza hategerejwe ko Padiri asoza, nibwo hatangiye kumvikana amasasu.
Kuba hamaze kugaragara amagana y’abantu banduye icyorezo cya Monkeypox mu bice bitandukanye by’Isi, ngo bigaragaza ko hari igihe runaka cyabayeho icyo cyorezo kitazwi, bigatuma kirushaho gukwirakwira nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).
Umubyeyi witwaga Bazizane Bonifirida w’imyaka 62 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Rucucu mu Kagali ka Murama, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, birakekwa ko yishwe n’abahungu be babiri bamuhora ubutaka, kuko ngo yari yaramaze kubaha iminani yabo, ariko kubera kutanyurwa, ngo bagashaka ko abaha n’ubundi butaka.
Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye (ONU), Michelle Bachelet, yashimye icyemezo cyafashwe n’abanyamategeko bo muri Repubulika ya Santrafurika (Central African Republic), bagakuraho igihano cy’urupfu muri icyo gihugu.
Hashize igihe kitari gito havugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi cyangwa adahagije mu duce dutandukanye tw’Akarere ka Bugesera, bikaba byari byitezwe ko icyo kibazo kizagabanuka cyangwa kikarangira mu gihe Akarere kazaba kamaze guhabwa metero kibe 10.000, ku mazi atunganywa n’uruganda rwa Kanzenze.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022, Perezida Macky Sall wa Senegal, akaba n’Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, araganirira na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu Mujyi wa Sochi uherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Burusiya.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitandukanye, bwagaragaje ko hari isano ikomeye iri hagati yo Covid-19 na Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (Type2).
Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, ari kumwe n’abandi baminisitiri batandukanye, bari imbere y’imbaga y’abaharanira ko habaho igenzura rikomeye ku bijyanye n’imbunda.
Ku itariki 29 Gicurasi 2022, Umuyobozi w’Igisirikare cya Sudani, Abdel Fattah al-Burhan, yakuyeho ibihe bidasanzwe (state of emergency), byari byashyizweho mu mwaka ushize wa 2021, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’état), bikozwe n’igisirikare.
Imvura nyinshi yabaye intandaro y’urupfu rw’abagera kuri 79 mu Mujyaruguru y’igihugu cya Brésil. Ni imvura yatangiye kugwa ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.