Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’abahagarariye Abakuru b’ibihugu by’uwo muryango batabashije kuboneka, bahuriye mu nama y’iminsi ibiri yaberaga i Arusha muri Tanzania, yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, bakaba baganiriye ku birebana n’iterambere ry’uwo (...)
U Rwanda na Senegal n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Mastercard Foundation n’abandi batangije ikoranabuhanga rya ‘Smart Health Card’ rizajya rifasha abaturage b’ibyo bihugu byombi kubika no kwerekana amakuru yerekeye ubuzima bwabo, aho bikenewe bitabaye ngombwa kwitwaza impapuro.
Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, nibwo u Burusiya bwongeye gufungura umuyoboro ujyana Gaz mu Burayi, ariko Moscou ngo izakomeza gucunga iyo ‘ntwaro’, Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi bitezeho umutekano mu bijyanye n’ingufu mu gihe cy’ubukonje kigiye gutangira.
Ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yasinyanye amasezerano (MoU) n’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, akaba yerekeye imikoranire myiza y’izo Nteko zombi, akaba yitezweho kurushaho gushimangira umubano w’impande zombi.
Agendeye ku byatanzwe n’Urwego rw’iperereza rwa Amerika, Umuvugizi w’urwego rw’umutekano muri icyo gihugu (National Security Council), John Kirby, yavuze ko u Burusiya bwatangiye gukora ibintu bimwe na bimwe bigaragaza ko bushaka kwiyomekaho ibindi bice bya Ukraine.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 nibwo Ranil Wickremesinghe, ubu wari uyoboye Sri Lanka by’agateganyo (intérim) nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu Gotabaya Rajapaksa ahunze, yatorewe kuba Perezida w’icyo gihugu. Atowe n’Abadepite kugira ngo arangize manda uwo asimbuye yasize atarangije. Icyakora anatowe mu gihe (...)
Umubu wuzuye amaraso wiciwe ku rukuta rw’inzu, wafashije abagenzacyaha gufata umujura wari winjiye muri iyo nzu iherereye mu Ntara ya Fujian mu Bushinwa.
Abana batanu bo mu muryango umwe i Arusha muri Tanzania, bapfuye muri uku kwezi kumwe kwa Nyakanga 2022, bazira indwara itaramenyekana, ariko bo babaga bavuga ko bababara mu nda ndetse inda zabo zikabyimba.
Urugendo rwa Perezida Hassan Cheikh Mohamoud wa Somalia, ahura na mugenzi we Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya i Nairobi, ku itariki 15 Nyakanga 2022, rwabaye ikimenyetso cyo kugarura umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu byombi, kuko wari umaze imyaka itari mikeya ujemo ibibazo.
Ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, nibwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yafashe umwanzuro wo guhagarika ku kazi Umushinjacyaha mukuru ndetse n’ukuriye urwego rw’iperereza bakekwaho ubugambanyi, kuko bamwe mu bo bayoboraga ubu bakora ku nyungu z’Abarusiya.
Ibyo ni ibyavuzwe na Dr Karusisi Diane, ubwo yari mu muhango wo kumurika igitabo cyiswe ‘Shaped’ cyanditswe na Umuhoza Barbara, atewe inkunga na Banki ya Kigali muri gahunda yayo ifite yo gutera inkunga abanditsi b’Abanyarwanda.
Asaga Miliyoni imwe y’Amadolari ( Asaga Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda) ni yo agiye gushorwa mu gutegura igishushanyo mbonera cy’imicungire y’amazi y’imvura mu Mujyi wa Kigali (Kigali’s Stormwater Management Master Plan), bikaba biteganyijwe ko kizaba cyamaze kuzura bitarenze umwaka wa 2024, aho gitegerejweho kuzafasha (...)
Icyemezo cyo guhagarika isimburana ry’Abasirikare n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Mali, kije nyuma y’iminsi ine gusa, abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire bafatiwe ku Kibuga cy’indege cya Bamako muri Mali, bakaba barafashwe nk’abacanshuro nk’uko byatangajwe na Leta ya Bamako.
Donald Trump yatangaje iby’urwo rupfu rw’uwahoze ari umugore we, Ivana Trump, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022, bakaba bari barashakanye mu 1977, nyuma baza gutandukana mu 1992.
Muri Ukraine, umuryango wari umaze amezi ane uhunze intambara y’u Burusiya, wagarutse aho wari utuye i Hostomel, ariko kimwe mu bintu abagize uwo muryango batari biteze kongera kubona ni imbwa yabo bakundaga ariko basize aho mu rugo mu gihe cyo guhunga.
Umuryango w’Abibumbye (UN) wihakanye abasirikare ba Côte d’Ivoire bafatiwe muri Mali, aho Côte d’Ivoire yavugaga ko abafashwe bari bari muri Mali mu rwego rwa misiyo y’uwo muryango, yo kubungabunga amahoro (MINUSMA).
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu, ryatangaje ko imvururu zimaze icyumweru zibera mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, zimaze guhitana ubuzima bw’abagera kuri 89.
Ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, muri Sri Lanka hashyizweho ibihe bidasanzwe (État d’urgence), mu gihe abigaragambya bari bakiri imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, inzego z’umutekano zigerageza kubasubiza inyuma zifashishije ibyuka biryana mu maso, ariko biranga biba iby’ubusa n’ubundi birangira babyinjiyemo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (La Francophonie), Louise Mushikiwabo, yasabye abashoramari b’Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’Abanyamakuru ubwo yari mu nama ya ‘La Francophonie’ ivuga ku bukungu n’ubucuruzi (...)
Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yo kwishyura mbere (Capitation Model) amavuriro, amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweri).
Sosiyete ihagarariye umukobwa wa Eduardo dos Santos mu mategeko, yavuze ko uwo mukobwa wa nyakwigendera dos Santos yasabye ko umurambo wa Se wagumishwa muri Esipanye, kugira ngo ukorerwe ibizamini by’isuzuma (autopsy) kubera ko uburyo yapfuyemo ngo buteye amakenga.
Ubuyobozi bwatangaje ko habonetse imirambo 17, bikekwa ko yose ari iy’abantu bari mu bwato bwarohomye ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, impanuka yabereye hafi y’umujyi w’ubucuruzi wa Lagos.
Umutwe w’inyeshyamba wa ‘ADF’ ufatwa nk’uwica cyane kurusha indi ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko wishe nibura abarwayi icyenda mu ivuriro ryo mu Burasirazuba bwa Congo, bikaba byemejwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe na Al Jazeera.
Ibihumbi by’abagiragambya bahiritse bariyeri yari yashyizweho na Polisi binjira aho Perezida w’icyo gihugu, Gotabaya Rajapaksa, atuye basaba ko yegura, iyo ngo akaba ari yo myigaragambyo ikomye ibaye muri icyo gihugu muri uyu mwaka wa 2022.
Umugore wo muri Bolivia yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gusuka amazi ashyushye ku mugabo we mu gihe yari asinziriye akamutwika ku myanya ndangagitsina ndetse no ku kuboko, amuziza kuba yararose avuga amagambo y’urukundo ayabwira undi mugore mu nzozi.
José Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola mu gihe cy’imyaka 37, akaba yaravuye ku butegetsi mu 2018, yitabye Imana ku myaka 79 aguye mu ivuriro ryo mu Mujyi wa Bercelone muri Espagne, aho yari ari mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima bitunguranye ‘un arrêt cardiaque’.
Umubare w’abandura Covid-19 mu Bufaransa ukomeje kuzamuka ku buryo mu ntangiriro z’icyumweru cyatangiye ku itariki 4 Nyakanga 2022, abandura Covid-19 bariyongereye bagera ku bihumbi 206 ku munsi, nk’uko byagaragajwe mu mibare yatanzwe n’urwego rw’ubuzima tariki 5 Nyakanga 2022.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, yajyanywe ku bitaro nyuma yo kuraswa n’umuntu wakoresheje imbunda, ariko birangira yitabye Imana.
Umuvugizi wa Leta ya Ondo muri Nigeria, Funmilayo Odunlami, yavuze ko ubu Polisi irimo kuvugisha ababyeyi ndetse n’imiryango y’abakirisitu bagera kuri 77, batabawe ku wa mbere aho bari bafatiwe bugwate mu rusengero, babwirwa ko bategereje Yesu, abapasiteri babikoze bakaba batawe muri yombi.
Ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, Abayobozi bo muri Nigeria batangaje ko imfungwa zigera hafi kuri 900, zatorotse gereza ubundi irinzwe cyane iherereye mu Mujyi wa Abuja, ubwo yagabwagaho igitero n’inyeshyamba zigendera ku mahame y’idini ya Isilamu.