Abantu barindwi baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu iduka ry’ikawa mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, icyo gitero kikaba cyabaye nyuma y’umunsi umwe ikindi gisasu gitezwe mu modoka na cyo kikica abantu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya, agira impanuro atanga zibaherekeza muri ako kazi bagiye gukora.
Abantu 52 bapfuye abandi barakomereka, bitewe n’igisasu cyaturikiye hafi y’Umusigiti, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, mu Ntara ya Balouchistan ya Pakistan, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mu nzego z’ubuzima, waganiriye n’Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) hamwe n’itangazamakuru ry’aho muri Pakistan.
Mu minsi ishize humvikanye inkuru z’abavuga ko Umujyi wa Kigali waciye amahema, akorerwamo ibikorwa bitandukanye ndetse n’ibirori birimo ubukwe n’ibindi. Ariko mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki 21 Nzeri 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavugaga ko icyari kigambiriwe ari ukugira ngo abantu (…)
Mu gitaramo cyiswe ‘Tujyane Mwami’, cyabaye ku nshuro ya mbere ariko kikazajya kiba buri gihembwe, cyateguwe n’abahanzi b’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, barimo James & Daniella, Danny Mutabazi, Josh Ishimwe, Musinga Joe, ndetse na True Promises cyabereye kuri Dove Hotel ku Gisozi, ku Cyumweru tariki 24 Nzeri (…)
Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, yatangaje ko amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri icyo gihugu muri Gashyantare umwaka utaha wa 2024, yimuwe kubera ibibazo bya tekiniki bifite aho bihuriye n’itorwa ry’itegeko nshinga rishya, ryatowe binyuze mu matora ya Referendum yo ku itariki 18 Kamena 2023.
Inzego z’umutekano zatabaye abanyeshuri 14 muri 20 bari bashimuswe muri Kaminuza yo mu Majyaruguru ya Nigeria, ibikorwa byo gushakisha abandi bataratabarwa birakomeje nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ishuri.
Umujyi wa Kigali watangaje ko hari imihanda itatu igiye kuzajya iharirwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gusa, cyane cyane mu masaha yo kujya no kuva mu kazi, ibyo bikazakorwa nka bumwe mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’umuvundo w’imodoka.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zari ziri muri Niger, zigiye gusubira mu gihugu cyazo ndetse na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger agasubira i Paris bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2023.
Umupolisi wo muri Tanzania witwa Patrick Kimaro, w’imyaka 60 y’amavuko, umwaka ushize wa 2022 yakoresheje Amadalori y’Amerika ibihumbi bitatu ($3.000), mu gucukura no kubakira imva azashyingurwamo napfa, ubu akaba yaguze isanduku azashyingurwamo ya Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania (asaga 1,400,000Frw).
Muri Afurika y’Epfo haravugwa ikibazo cy’ibura ry’inyama z’inkoko kubera icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro bibangamiye cyane ubworozi bw’inkoko nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa sosiyete nini mu zikora ubworozi bw’inkoko muri icyo gihugu yitwa ‘Astral Foos’.
Umugabo wo mu Bwongereza witwa Mark Owen Evans yaciye agahigo ko kuba afite za ‘tattoos’ nyinshi ku mubiri we, nyuma yo kwishyirishaho tattoos z’izina ry’umukobwa we inshuro 667.
Umusaza w’imyaka 81 witwa Joseph Odongo wari waraburiwe irengero avuye aho akomoka mu Mudugudu wa Riwa, muri Kanyada y’uburengerazuba, yabonetse nyuma y’imyaka 51, akaba yari yaraburiwe irengero ubwo yari amaze gutongana n’umuvandimwe we.
Niger yanze kwakira imfashanyo y’ibiribwa n’imiti byanyujijwe muri Bénin, ku busabe bw’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’u Burengerazuba (CEDEAO), yasabye ibihugu bya Bénin, Togo na Nigeria kureka imodoka zitwaye imfashanyo zigatambuka.
Muri Sudani abana basaga 1,200 bafite munsi y’imyaka itanu, bapfiriye mu nkambi y’impunzi hagati y’itariki 15 Gicurasi na 14 Nzeri 2023, mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi bari mu kaga.
Mu kiganiro cyihariye Perezida Kagame yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Umukuru w’Igihugu yasubije ibibazo yabajijwe ku ngingo zitandukanye harimo ibireba u Rwanda by’umwihariko, ibijyanye n’imibanire yarwo n’ibindi bihugu byo mu Karere ndetse n’ibivuga ku Mugabane wa Afurika muri rusange.
Indege ya Kajugujugu y’Igisirikare cya Kenya yakoze impanuka hafi y’umupaka wa Somalia, abantu umunani bari bayirimo barapfa.
Umusaza wo muri Uganda mu gace ka Iganga witwa Melkizedeki Kalikwani w’imyaka 110, avuga ko kwirinda ubusinzi n’inshuti mbi ari byo byamufashije kurama. Uwo musaza aherutse kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 110, ibyo bikaba ari ibintu bitagerwaho na benshi nubwo baba babyifuza.
Igisirikare cya Leta zunze Ubumwe za Amarika cyasabye abaturage kugifasha kubona indege yacyo y’intambara yaburiwe irengero.
Umugabo wo muri Australia yareze Ibitaro bya ‘The Royal Women’s Hospital’ biherereye mu Mujyi wa Melbourne, kuko ngo byamwemereye ndetse byamushishikarije kwinjira mu cyumba bari barimo babyarizamo umugore we bamubaze, ibyo ngo bikaba byaramuteye ikibazo ku buzima bwe bwo mutwe.
Inzu y’umuturirwa izwi ku izina rya ‘Greater Nile Petroleum Oil Company Tower’, ifatwa nka kimwe mu biranga iterambere ry’Umujyi wa Khartoum muri Sudani, yafashwe n’inkongi y’umuriro guhera ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023.
Banki ya Kigali (BK Plc), yatangaje impinduka zikomeye yakoze mu buyobozi bukuru bwayo, mu rwego rw’ivugurura rigamije kurushaho kunoza no koroshya bimwe mu bikorwa byayo.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Mtanila giherereye ahitwa Igangwe, Chunya, mu Ntara ya Mbeya, muri Tanzania, witwa Mugwira Nkuta w’imyaka 41 y’amavuko, yasanzwe yapfuye nyuma yo kunywa ibintu bikekwa ko ari uburozi, kubera ko ngo yari afite ibibazo byinshi byamurenze.
Umukecuru w’imyaka 95 y’amavuko, wo muri Nigeria, avuga ko kuba arinze asaza atyo atarigeze ashaka umugabo, yabitewe na Se wamubujije ngo ntazigere ashaka umugabo utari umugatolika.
Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) , hari abana bavutse bafatanye barimo kuhakurikiranirwa. Umuganga urimo kubakurikirana witwa Dr Ntaganda Edmond, avuga ko hari icyizere ko abo bana bashobora kubaho, nubwo ibikorwa byo gutandukanya ibice by’umubiri by’abo bana bifatanye bizakorwa mu byiciro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (Rwanda Cooperative Agency - RCA), kubera ibyaha akekwaho kuba yarakoze mu gihe yari akiri umuyobozi w’icyo kigo nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa (…)
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatashye za Laboratwari zizafasha ibigo bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo-Rwanda), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’umutungo kamere (RWB), kubona ibipimo bakenera byizewe, harimo ibyari bisanzwe bikorerwa (…)
Muri Mali imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo z’icyo gihugu n’abarwanyi bibumbiye mu mutwe wa CMA utavuga rumwe n’ubutegetsi, ukaba utangaza ko hari ibice wamaze kwigarurira mu Majyaruguru ya Mali.
Mu rwego rw’ubukangurambaga ku isuku n’isukura bwateguwe n’Akarere ka Bugesera guhera muri Kanama, bukazarangira mu kwezi k’Ukuboza 2023, hateguwe amahugurwa ku byiciro bitandukanye, bahereye ku rubyiruko. Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Bugesera y’ubudasa: Isuku Hose Ihera kuri Njye”.
Kwizera Regis ni umunyeshuri wigaga ku Ishuri ribanza rya EP Espoir de l’Avenir riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.