Kuri uyu wa mbere tariki 17 Mutarama 2022, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imodoka yo mu bwoko bwa Audi SUV, bivugwa ko yari yaribwe mu 2016.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafashe abaganga bagera ku munani (8) bakurikiranyweho ibyaha byo gucunga nabi inkingo za Covid-19 n’ubujura bw’ibikoresho byifashishwa mu gupima iyo virusi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko ubufatanye bw’Akarere, Umurenge, Akagari n’isibo, bwatumye bagera ku gikorwa cy’indashyikirwa, ku buryo ubu ngo mu masibo yose hamenyekanye abaturage babonye inkingo za Covid-19 n’abatarikingiza. Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwariyemeje ko nta muntu uzacikanwa na gahunda y’ikingira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yakebuye abantu bahunga igihugu kubera inkingo za Covid-19, abibutsa ko n’ibihugu bahungiramo na byo, bitinde bitebuke, bizakenera gukingira abantu babyo.
Abanya-Mali bigabije imihanda bakora imiyigaragambyo, bagaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali muri iki gihe, muri iyo myigaragambyo bakaba barimo kwamagana ibihano bafatiwe n’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bitewe no gutinza amatora.
Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yasabye Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali iyobowe n’igisirikare muri iki gihe, ko yatangaza gahunda yemewe y’igihe amatora azabera kugira ngo ubutegetsi busubire mu maboko y’abasiviri.
Ikigo cyiga ibijyanye n’umutekano (Institute for Security Studies - ISS) cyasohoye raporo igaragaza ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda ugenda umera neza, nyuma y’uko wari warajemo ibibazo guhera mu 2015.
Inganda zikora imiti n’inkingo za BioNTech na Pfizer, zifatanyije zatangiye gukora urukingo rwa Coronavirus rushobora guhangana na Omicron, urwo rukingo rukaba rwazajya ku isoko nyuma, mu gihe ruzaba rumaze kwemezwa n’inzego zibishinzwe.
Nyuma y’uko uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai yeguye ku mirimo ku itariki 6 Mutarama 2022, ubu hakurikiyeho gahunda yo gushaka ugomba kuzamusimbura kuri uwo mwanya, kugeza ubu abashaka kujya kuri uwo mwanya bamaze gufata impapuro zo kuwuhatanira ngo bari hafi kugera kuri 20, hakaba (...)
Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 nibwo iyo Banki y’Isi yatangiye kugaragaza ko hari ikibazo cyo kwiyongera k’ubusumbane yaba mu bihugu imbere ndetse no hagati y’ibihugu n’ibindi.
Perezida Samia Suluhu wa Tanzania, yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yabaye ejo ku wa kabiri tariki 11 Mutarama 2022, yabereye ahitwa i Nyamikoma mu Karere ka Busega, mu Ntara ya Simiyu, igahitana ubuzima bw’abagera kuri 14 harimo n’abanyamakuru batandatu (6).
Abayobozi b’agateganyo ba Mali bahamagaye ba Ambasaderi bari bayihagarariye mu bihugu bituranye, nyuma y’uko hatangajwe ibihano yafatiwe, ikaba yanafunze imipaka yo ku butaka iyihuza n’ibihugu birebwa n’icyo kibazo.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘jackpot lotto’ igeze kuri Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000RWF). Jackpot yazamuye umubare w’amafaranga abantu batsindira ava kuri 1.000.000 RWF, agera kuri 2.000.000 RWF nyuma y’uko nta (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye amabwiriza mashya yerekeye Covid-19, aho abakingiwe icyo cyorezo bakongera kucyandura, bajya mu kato k’iminsi irindwi, ni itangazo ryo ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022.
Abantu bagera kuri 19 harimo abana 9 ni bo baguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yaraye yibasiye imwe mu nyubako nini y’ahitwa Bronx i New York muri Leta Zunze Umubwe za Amerika, mu gihe abandi babarirwa muri mirongo itandatu (60) bakomeretse.
Muri Tanzania ahitwa Chunya, abantu bane bakubiswe n’inkuba bahita bapfa undi arakomereka, mu gihe barimo bacukura imva yo gushyinguramo uwapfuye mu Ntara ya Mbeya.
Igihingwa cya sésame gifite inkomoko muri Aziya, imbuto zacyo zikoreshwa mu mafunguro atandukanye, abantu bakaba bayikoresha mu buryo bunyuranye bitewe n’ibyo buri wese akunda.
Kubera umubare w’abandura Covid-19 muri Philippine wazamutse cyane muri aya mezi atatu ashize, byatumye Perezida Rodrigo Duterte ashyiraho ingamba zikaze cyane, ategeka ko umuntu uzasohoka iwe kandi yaranze kwikingiza Covid-19, azafatwa agafungwa.
Ku wa Kane tariki 6 Mutarama 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Covid-19 ku isi ubu, babarirwa muri Miliyoni 9.5, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 71% mu cyumweru kimwe, ibyo rero ngo bikaba bigereranywa na ‘tsunami’, gusa ngo n’ubwo virusi ya Corona (...)
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, gukoresha utumashini twifashishwa mu kubara amafaranga y’urugendo umugenzi agomba kwishyura, biratangira kuba itegeko ku Bamotari bose batwara abagenzi bakorera muri Kigali.
Hashize iminsi mikeya amakuru yerekeye Coronavirus yihinduranyije yiswe ‘IHU’ atangiye kumvikana. Ni virusi imaze iminsi irimo kwandikwaho n’ibinyamakuru bitandukanye, ariko abashakashatsi bakavuga ko iyo virusi idateye impungenge cyane, kandi ko bishobora no kuzarangira bityo ikaba virusi iri aho idafite icyo itwaye.
Tariki 2 Mutarama 2022 nibwo indirimbo umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yakoranye na Diamond wo muri Tanzania yasohotse mu buryo bw’amajwi(audio) ariko nyuma y’iminsi ibiri gusa, ni ukuvuga tariki 4 Mutarama 2022, basohora n’amashusho yayo (video). Iyo ndirimbo yabo bayise ‘Why’.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ya Pemba witwa Matar Zahor Masoud yavuze ko iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri ku itariki 4 Mutarama 2022. Ubwato bwarohamye ngo bwarimo abantu baturutse ahitwa i Chakechake berekeza ku Kirwa cya Panza mu kiriyo cy’umuntu wapfuye, nyuma ubwato barimo buza kugira ikibazo bararohama.
Mu kiganiro Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiranye n’Ikinyamakuru ‘Le Parisien’ ku wa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022, yatangaje ko agiye gutuma ubuzima bukomera ku bantu banga kwikingiza Covid-19.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai, yasabye imbabazi Perezida Samia Suluhu Hassan n’Abatanzania bose kubera imbwirwaruhame aherutse kuvuga, nyuma bikavugwa ko yarimo amagambo yababaje Umukuru w’igihugu.
Inkongi y’umuriro yibasiye ibiro by’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 2 Mutarama 2022 barayizimya, nyuma yongera gushya ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, ukekwaho gutwika iyo nyubako akaba yatawe muri yombi.
Umwaka wa 2021 kimwe n’uwawubanjirije wa 2020 yabaye imyaka itoroshye ku Banyarwanda no ku batuye Isi muri rusange, kuko bari bahanganye n’icyorezo cya Coronavirus.
Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Gambia rwatesheje agaciro ubusabe bw’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Gambia, rivuga ko ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ku itariki 4 Ukuboza 2021, aho Perezida Adama Barrow ari we wongeye kwegukana intsinzi, byateshwa agaciro.
Abantu batahise bamenyekana bacukuye imva ya nyakwigendera Veronika Wambali witabye Imana afite imyaka 69 y’amavuko, agashyingurwa ku itariki 26 Ukuboza 2021 mu irimbi ry’ahitwa Mwangaza muri Mpanda. Bukeye bwaho abantu bahanyuze basanze yataburuwe, isanduku yari irimo umurambo irapfundurwa isigara irangaye.
Guverinoma ya Mali ihagarariwe n’igisirikare muri iki gihe nyuma ya ‘Coup d’Etat’ yo muri Kanama 2020, yateguye inama y’iminsi ine, mu rwego rwo kuganira uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwasubira mu maboko y’abasivili.