Umugabo wo mu Burusiya witwa Alexander Tsvetkov, umuhanga mu bya Siyansi wo mu Kigo cyitwa ‘Russian Academy of Sciences Institute’ yari amaze amezi icumi (10), ari mu bihe bijya gusa n’ijoro ridacya, nyuma yo gufungwa kandi ashobora kuba arengana.
Muri Tanzania, abarwayi bafite ibibazo byo kuziba imitsi ijyana amaraso mu mutima, batangiye gukorerwa ubuvuzi budasaba ko babagwa agatuza ngo bagafungure, ni ubuvuzi bushya bwatangiye gukorerwa mu kigo cyitwa ‘Jakaya Kikwete Cardiac Institute (JKCI)’ gisanzwe gitanga ubuvuzi bw’umutima.
Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yitandukanyije n’ishyaka rya ANC, ashinga irindi shyaka rishya yise ‘Umkhonto we Sizwe (MK)’ bishatse kuvuga ‘intwaro y’igihugu’.
Uganda, umusaza w’imyaka 110 ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 109 akoresheje indobani, amuziza ko yari yanze ko batera akabariro.
Kompanyi y’indege ya Kenya (Kenya Airways), yasobanuye uko byayigendeye kugira ngo yisange yasubije abagenzi i Nairobi, mu gihe yari ibazanye i Kigaki mu Rwanda.
U Buyapani bwatakaje umwanya wa gatatu mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa. Mu byatumye u Buyapani buva kuri uwo mwanya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birmo ‘Les Echos’ ni igabanuka ry’umubare w’abaturage b’u Buyapani n’ibura ry’abakozi no kugabanuka (…)
Hashize imyaka 25 umunyamakuru Norbert Zongo wo muri Burkina Faso yishwe, kuko yishwe ku itariki 13 Ukuboza 1998, kuva ubwo akaba afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Burkina Faso.
Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS/CEDEAO), rwategetse ko Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger, agahirikwa ku butegetsi tariki 26 Nyakanga 2023, ubu akaba afunganywe n’umuryango we, afungurwa.
Muri Kenya, abantu bari bari mu gahinda k’uwabo wapfuye bagiye gushyingura, batunguye cyane no kubona inkongi yibasiye imodoka yari itwaye umurambo we, irashya irakongoka.
Indege ya Kenya Airways yagarutse ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta, nyuma yo kubona ibisigazwa by’amapine yayo, ubwo yari mu nzira yerekeza i Dubai.
Kuva amaraso mu ishinya ni ikintu gikunze kubaho ku bantu benshi cyane cyane mu gihe boza amenyo, uko kuba biba ku bantu benshi, bikaba ari byo bituma hari ababifata nk’ibintu bisanzwe. Icyakora ngo ni ngombwa ko umuntu ubona ishinya ye ikunze kuva amaraso yajya yihutira kujya kwa muganga akamenya ikibitera kuko hari ubwo (…)
Muri raporo y’uyu mwaka wa 2023 igaragaza uko ibihugu by’Afurika byorohereza abashyitsi babisura, baturutse mu bindi bihugu by’Afurika (Africa Visa Openness Report 2023), yasohotse ku itariki 12 Ukuboza 2023, yagaragaje ko u Rwanda ari urwa mbere muri Afurika mu koroshya ibijyanye na visa, cyangwa se kwemerera abantu kuza (…)
Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Senegal, yongeye kwemererwa kujya ku rutonde rw’abazahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri Gashyantare 2024.
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, ahabera imyidagaduro ni ukuvuga mu tubari, utubyiniro na za resitora, hongerewe amasaha yo gukora nijoro, muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi mikuru.
Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi cyane ku izina rya Titi Brown agiye gusubira mu Rukiko, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku itariki 10 Ugushyingo 2023, cyo kumugira umwere.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko “iri ari itangiriro ryo kurangira kwa Hamas", kandi intambara ikomeje, bityo asaba abarwanyi b’uwo mutwe gushyira intwaro hasi bakamanika amaboko, bakishyikiriza ingabo za Israel.
Ubwumvikane bukeya hagati y’u Bushinwa na Philippine butuma umutekano w’amato mu nyanja Chine Méridionale, ukomeza kuba ikibazo kuko ibihugu byombi biba byitana ba mwana.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Mali bwarangiye nyuma y’imyaka icumi bwari bumaze. Ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali nyuma ya ‘Coup d’Etat’ bwashatse ko ubutumwa bwa UN muri icyo gihugu burangira, nubwo hakiri ibibazo by’imitwe y’iterabwoba n’ibibazo bya politiki bikomeye.
Abantu babarirwa muri 30 bo muri Komini ya Fô, mu Burengerazuba bwa Burkina Faso, bishwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare batahise bamenyekana, bakaba barabishe babasanze mu isoko.
Perezida Vladimir Putin yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu, ateganyijwe mu Burusiya mu mwaka utaha wa 2024.
Abaganga bo muri Israel, baherutse gutangaza ko bamwe mu basirikare b’icyo gihugu barwanira ku butaka bari ku rugamba muri Gaza, bafashwe n’indwara ya Shigellosis/ Shigellose iterwa na bagiteri ya Shigella, ikaba ari indwara mbi ituma umuntu wayanduye agira ibimenyetso birimo kuribwa mu nda cyane n’impiswi ishobora kuzamo (…)
Abantu bagera kuri Miliyoni 600 ku Mugabane w’Afurika ntibaragerwaho n’amashanyarazi, kandi uko kutagira amashanyarazi bigira uruhare mu gutuma baguma mu bukene. Mu rwego rwo kurwanya ubwo bukene Banki y’Isi yiyemeje gushora agera kuri Miliyari eshanu z’Amadolari, kugira ngo itange amashanyarazi ku bantu bagera kuri Miliyoni (…)
Muri Côte d’Ivoire, abaturage bafite ibibazo byo kutabona serivisi z’ubuvuzi, bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo ibura ry’abaganga n’amavuriro atemewe, nk’uko byatangajwe muri raporo iheruka ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu (CNDH).
Gen. Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yakatiwe n’Urukiko rw’ikirenga igihano cyo gufungwa burundu ari muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi no kwica Umukuru w’igihugu.
Umugore wo mu Bushinwa yisanze yahawe fagitire y’Amadolari 60,000 nyuma yo kujya muri resitora n’inshuti ze, maze agafotora ibiryo bari bagiye kurya, agashyira ifoto yabyo ku rubuga nkoranyambaga.
Hunter Biden, umuhungu wa Perezida wa Amerika, Joe Biden, akurikiranywe n’Ubutabera bw’aho muri Amerika, akekwaho gukwepa imisoro abinyujije mu nzira zitandukanye.
Umuryango wa G5 Sahel ugizwe n’ibihugu bitanu birimo Mali, Burkina Faso, Mauritania, Niger ndetse na Tchad, washinzwe mu 2014 mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga zo guhangana n’ibyihebe n’iterabwoba byibasiye ibyo bihugu guhera mu myaka hafi 20 ishize, washeshwe nyuma y’uko bigaragaye ko ntacyo ukimaze, nyuma y’uko bitatu (…)
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cya Niger yatangaje ko Leta y’icyo gihugu ihagaritse amasezerano y’ubufatanye mu bya Gisirikare cyari gisanzwe gifitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UE/EU).
Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko izishyura ibikenewe byose mu gushyingura abantu 50 bishwe n’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu gace ka Katesh-Hanang mu Ntara ya Manyara.
Juanita Castro, umwe muri bashiki ba Fidel na Raul Castro, ariko utarigeze akorana n’ubutegetsi bw’abo bombi, yapfuye ku myaka 90 y’amavuko nk’uko byatangawe na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI.