Abahitanywe n’umutingito barasaga 41,000 muri Turquie na 3700 muri Syria, hari bakeya basangwa bagihumeka nyuma y’iminsi isaga 10 bagwiriwe n’ibikuta Nyuma y’iminsi cumi n’umwe umutingito wari ufite ubukana bwa 7.8 wibasiye ibihugu bya Turquie na Syria, abashinzwe ubutabazi, ku buryo bw’ibitangaza baracyarokora abantu (...)
Abadepite bahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), ntibitabiriye umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize iyo nteko irimo kubera mu Rwanda.
Dr Nkeshimana Menelas, Umuganga uri mu itsinda rishinzwe kurwanya no kuvura indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko nyuma yo kubona amakuru y’indwara itaramenyekana yishe abantu muri Guinea, n’ubu bataratuza kuko bataramenya ibisubizo bizava mu bizamini byoherejwe muri Laboratwari.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yatanze Miliyoni 62Frw, yo gufasha abagore bo mu Karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bibumbiye mu makoperative 26.
Amashuri ari mu bigo bya Leta byagizwe nyambere (priority) mu guhabwa Internet yihuta cyane, ya Starlink ifatira ku cyogajuru (satellite) cy’umuherwe Elon Musk, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, avuga ko gahunda ihari ari ukubanza kuyishyira nibura mu mashuri 500.
Umunsi wa Saint Valentin ni umunsi witiriwe Mutagatifu Valentin wabayeho mu binyejana byashize, ukomeza kwizihizwa uko imyaka igenda ihita indi igataha. Mu Rwanda uwo munsi w’itariki 14 Gashyantare 2023, waranzwe no guhana indabo, impano, kohererezanya ubutumwa bw’urukundo, ku bakundana no gusohoka bagasangira , mu gihe (...)
Abasenateri bafashe ingero ku bikorwa mu bindi bihugu, basanga abahanga mu mitekerereze ya muntu ‘psychologists’, bakoreshwa mu gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri, kuko bakoreshwa mu mashuri bagafasha abanyeshuri kuzamura ubushobozi, kwiga no gufata, bikagabanya umubare w’abahitamo guta ishuri.
Ubushinjacyaha bwasabiye abagabo batandatu bahoze mu mutwe wa FDLR, gufungwa imyaka 25 ku byaha bakurikiranyweho birimo n’icy’ubugambanyi.
Guverinoma y’u Rwanda, irateganya kuzaba ifite Stade mpuzamahanga zigera kuri eshanu mu myaka itanu iri imbere, ni ukuvuga bitarenze 2028, nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo.
Imibare ituruka muri Banki nkuru y’Iguhugu (BNR) no muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza ko mu mwaka wa 2022, amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga yinjirije u Rwanda agera kuri Miliyoni 683 z’Amadolari (Hafi Miliyari 740 z’Amafaranga y’u Rwanda), ni ukuvuga ko yazamutseho 52.3 %, ugereranyije na Miliyoni 448 (...)
Muri iki cyumweru, inama rusange y’itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza yarateranye, ifata imyanzuro itandukanye harimo n’ugamije gushyingira abakundana bahuje ibitsina mu gihe babyifuza.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo bari i Nairobi muri Kenya kuba maso kuko hari ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira uwo Mujyi wa Nairobi.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama igamijwe kureba uko ibijyanye n’abakozi n’umurimo bihagaze mu Rwanda, yitabiriwe n’abahagarariye ibigo bitandukanye birimo ibya Leta n’ibyigenga, yasabye abakoresha kubahiriza amabwiriza arebana n’umurimo.
Delroy Chuck, Minisitiri w’ubutabera wa Jamaica yavuze ko ubu biteguye gutangira uburyo bwo kudakoresha impapuro mu nkiko ‘paperless court system’ muri uyu mwaka, aho bashobora kurebera ku Rwanda uko rubigenza.
Mu ruzinduko rw’akazi arimo muri Mali, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’U Burusiya Sergey Lavrov, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gutanga inkunga yacyo mu gushyigikira igisirikare cya Mali.
Umugabo w’Umushinwa yatunguwe no kumenya ko hari amenyo y’umuntu yamwinjiye mu mubiri (mu isura) n’ubwo abaganga batahise babibona kuko yabimenye hashize iminsi agonganye n’umuntu barimo bakina umukino wa ‘basketball’.
Umubiri wa Thomas Sankara wigeze kuba Perezida wa Burkina Faso ndetse na bagenzi 12 bicanywe muri ‘Coup d’Etat’ yabaye mu 1987, biteganyijwe ko izashyingurwa mu cyubahiro mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2023.
Umutingito ukomeye wibasiye Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Turquie ndetse n’Amajyaruguru ya Syria, ubu ukaba umaze kwica abagera kuri 1400.
Ikuzo Audace ni umushoramari w’Umunyarwanda utuye mu Bubiligi, ariko akaba ari umwe mu bitabiriye inama yerekeye ishoramari yabaye muri Werurwe 2022, aho abari bayitabiriye bagize umwanya wo kuganira n’abashinzwe ibijyanye n’ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Abakuwe mu byabo n’intambara muri Sudani y’ Epfo bafite icyizere ko uruzinduko rwa Papa Francis muri icyo gihugu ruzazana amahoro rugatuma abayobozi bacyo bahindura imikorere bagaharanira ko icyo gihugu kibamo amahoro arambye.
Umuyobozi w’ikigo cyo mu Bufaransa cya TotalEnergies gicukura kandi kandi kigatunganya ibikomoka kuri Peteroli, Patrick Jean Pouyanné, arateganya gusura intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu rwego rwo kureba uko umutekano wifashe muri ako gace.
Ni igitero cyagabwe ku musigiti uherereye ahakorera ibiro bikuru bya Polisi ahitwa i Peshawar, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Pakistan, kikaba cyahitanye abagera kuri 83 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023.
Muri Madagascar abantu 25 bapfuye, 21 baburirwa irengero mu gihe abandi 38,000 bakuwe mu byabo, nyuma y’inkubi y’umuyaga ikabije yiswe Cheneso, yari ivanze n’imvura ndetse n’imirabyo n’inkuba zikabije, byibasiye icyo gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima muri Malawi, yatangaje ko abamaze kwicwa n’icyorezo cya kolera muri icyo gihugu basaga 1000, uhereye igihe cyadukiye muri Werurwe 2022.
Umugore w’ahitwa KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo, yakatiwe n’ukiko igihano cyo gufungwa imyaka 20 muri Gereza, kubera kugurisha umwana ufite ubumuga bw’uruhu (albino) ku muvuzi gakondo.
Abahagarariye imwe mu miryango itari iya Leta (civil society organizations), bagaragaje ko umubare w’imishinga y’amategeko itegurwa n’Abadepite ukiri hasi, kandi ari abantu baba bahagarariye rubanda ndetse n’amenshi mu mategeko atorwa, akaba ari aturuka mu nzego za Leta, ibintu babona ko byatuma amategeko menshi yaba (...)
Ubundi abaturage bo mu Misri bari bamenyereye ko iyo bagiye kugura ibintu bihenze nk’imodoka, imashini zo kumesa n’ibindi, bishyura mu byiciro (macye macye), ariko ubu kubera gutakaza agaciro kw’ifaranga ryo muri icyo gihugu, ngo birasaba ko no kugura igitabo bikorwa muri ubwo buryo.
Urukiko rwo muri Mali rwahanishije kwicwa umugabo wagabye igitero ku ngabo za UN (MINUSMA) mu 2019, kigahitana batatu mu basirikare b’uwo muryango, nk’uko byatangajwe na MINUSMA kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, n’ubwo nta mazina y’uwakatiwe yatangajwe.
Minisitiri w’imari n’inganda, Moses Kuria, yavuze ko amashuri akorana n’amaduka acuruza impuzankamo (uniform) bakazigurisha mu bigo by’amashuri ko bitemewe, kuko ibigo by’amashuri bisabwa gutanga uburezi gusa, ibyo gushaka impuzankano ababyeyi bagomba kugira uburenganzira bwo kuzigura aho bashaka.
Muri Tanzania ahitwa Iringa, umusore witwa Frank Kigomba w’imyaka 31 y’amavuko, yahanishijwe gufungwa imyaka 30 muri gereza, no kwishyura ihazabu y’Amashilingi ya Tanzania ibihumbi magana atanu (Sh500,000), nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 15, akaba ari na mushiki we bava inda imwe.