Uwigeze guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika muri Tanzania aturutse mu ishyaka rya Chadema, Tundu Lissu, yakosoye Perezida John Magufuli, bitewe n’uko yitwara mu kibazo cy’icyorezo cya Covid-19.
														
													
													U Butaliyani burasaba Umuryango w’Abibumbye (UN) gutangiza iperereza ku rupfu rwa Ambasaderi wabwo Luca Attanasio, uherutse kwicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
														
													
													Urukiko rw’i Beijing mu Bushinwa rwategetse umugabo guha umugore we indishyi y’ama ‘yuan’ ibihumbi mirongo itanu (50.000) angana n’Amadolari 7,700 (abarirwa muri miliyoni 7 mu mafaranga y’u Rwanda) kubera imirimo yagiye akora mu rugo mu myaka itanu bamaze bashakanye kandi akaba atarishyuwe.
														
													
													Irimbi rya Camogli ryubatswe mu myaka isaga 100 ishize, riherereye ahantu ku rutare ruri ku nkengero z’inyanja ryaridutse kubera isuri. Francesco Olivari, Meya wa Camogli, yavuze ko uko kuriduka kw’iryo rimbi ari ikiza umuntu atashobora gutekereza "unimaginable catastrophe".
														
													
													Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ibihugu bigaragaza ukwikunda no kwirebaho mu kugura inkingo za COVID-19, ibyo yise uburyarya kuko binyuranyije na gahunda izwi nka Covax yashyizweho igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo.
														
													
													Sosiyete ya Apple ngo yaba yaratangiye gushaka aho igura ‘lidar sensors’ zazakoreshwa mu modoka zayo zitwara ubwazo zikoresha umuriro w’amasahanyarazi nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Abanyamerika rutangaza amakuru ajyanye n’ubukungu (Bloomberg).
														
													
													Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagejeje ijambo ku baturage be, mu gihe imibare yagaragazaga ko Amerika imaze gupfusha abantu basaga ibihumbi magana atanu bazize Covid-19 cyangwa ibibazo biyishamikiyeho. Amerika ni yo imaze gupfusha umubare munini w’abantu bazize Covid-19 kurusha ibindi bihugu byose byo (…)
														
													
													Ipapayi ni urubuto rukundwa n’abantu benshi kuko ruraryoha kandi rugira n’akamaro gakomeye kimwe n’izindi mbuto zitandukanye, ariko akamaro k’ipapayi ntikagarukira mu kuyirya gusa, ahubwo ikoreshwa no mu kwita ku bwiza n’ubuzima bw’uruhu rwo mu maso.
														
													
													Mu bitangazamakuru bitandukanye hasakayemo inkuru ivuga ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, atagerejwe mu Rwanda mu byumweru bikeya biri imbere, ngo rukaba ari uruzindiko yitegura kandi rufite akamaro cyane.
														
													
													Ibyo kuba muri Tanzania hari ikibazo cya Covid-19, Perezida Magufuli yabyemeje, kuko ubundi ngo hari hashize amezi menshi avuga ko icyo cyorezo kitarangwa muri Tanzania kubera imbaraga z’amasengesho.
														
													
													Guvorinoma y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukorana n’ibihugu bituranye narwo, cyane cyane Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi ndetse no mu karere bukomeze, nyuma y’uko imipaka yari yafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.
														
													
													Kim Kardashian wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika uzwi cyane mu biganiro binyura kuri televiziyo, yasabye gatanya ku buryo bweruye tariki 19 Gashyantare 2021. Kim Kardashian arasaba gutandukana n’umugabo we Kanye West, wikorera ku giti cye ndetse akaba n’umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Rap. mu gihe ibinyamakuru (…)
														
													
													Mu Bwongereza, Umugabo witwa Robert Vick,wari ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi, kuko yari yaracitse gereza atarangije igihano cy’igifungo yari yarakatiwe, yahisemo kwijyana kuri polisi ngo yongere asubire muri gereza aho kugumana n’abantu babanaga muri ‘Guma mu Rugo’(Lockdown).
														
													
													Abantu bane bo mu Mujyi wa Blantyre mu gihugu cya Malawi bafunzwe nyuma yo gutegura indabo z’amaroza mu noti z’Amafaranga y’icyo gihugu yitwa ama Kwacha (Malawi Kwacha banknotes).
														
													
													Icyorezo cya Covid-19 cyatumye Sosiyete ikomeye y’ubwikorezi bwo mu kirere yigenga ihuriweho n’Abafaransa n’Abaholandi, KLM, itakaza ibice bibiri bya gatatu (2/3) by’abakiriya bayo biyiteza igihombo cya miliyari 7.1 z’Amayero mu mwaka wa 2020.
														
													
													Avoka ubusanzwe abantu bayizi nk’urubuto ruryoha, kandi rukundwa n’abatari bake, ariko ibyiza byayo ntibigarukira k’ukuribwa gusa, kuko igira n’akamaro gakomeye mu kwita ku misatsi.
														
													
													Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko cyinjije miliyoni 3.5 z’Amadolari ya Amerika (arenga miliyari 3.4 z’Amafaranga y’ Rwanda) mu cyumeru gishize, aturutse ku musaruro w’ubuhinzi woherejwe mu mahanga.
														
													
													Ifi yororerwa mu rugo mu rwego rw’umutako iba igomba guhora yoga kandi yogera mu kintu runaka yashyizwemo gifunze. Gusa ubuzima bw’ifi nk’iyo ubundi ihora yoga bishobora kuyigora nyuma ikaba itabibasha kubera impamvu runaka.
														
													
													Kurya imyembe ihiye nk’imbuto, bigira akamaro gatandukanye harimo kuba igabanya urugero rw’isukari mu maraso. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite umubyibuho ukabije, bwagaragaje ko iyo barya imyembe ihiye bibabaganyiriza isukari, nubwo bataba batakaje ibiro. No ku bayirya bafite ibiro bigereranye, imyembe ifasha kugira (…)
														
													
													Ku itariki 14 Gashyantare 2021 ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) nibwo igikomangoma Harry na Meghan Markle berekanye ifoto igaragaza inda y’uko atwite. Umuvugizi w’uwo muryango yagize ati “Ubu dushobora kwemeza ko Archie (umwana wabo wa mbere) agiye kubona uwo bavukana, kuko ubu mu muryango w’igikomangoma Harry (…)
														
													
													Michael Martinez ni umwana w’imwaka irindwi, utuye ahitwa Aledo, muri Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yavukanye ikibazo gituma adashobora kugenda, ubu akaba agendera mu kagare k’abafite ubumuga. Ubu arafatwa nk’intwari nyuma y’uko agiye akambakamba akagera ku cyumba ababyeyi be bari baryamyemo basinziriye, (…)
														
													
													Umugore wa Donald Trump witwa Melania Trump muri iyi mins ingo yarakariye umugabo we Donald Trump bitewe n’uburyo basohotse muri Perezidansi ya Amerika. Bivugwa ko Melania Trump yarakajwe bikomeye n’ukuntu yavuye mu Mujyi wa Washington DC nyuma y’igihe gito habaye imyigaragambyo yashyigikiwe na Donald Trump ikabera ku (…)
														
													
													Mu Bwongereza, umusaza w’imyaka 78 yahanishijwe gucibwa amande y’Amapawundi 130 kuko yashyize imirongo abanyamaguru bambukiramo umuhanda (Zebra Crossing) imbere y’urugo rwe.
														
													
													Bamwe mu bakora iperereza muri Amerika, bavuze ko umupilote wari utwaye indege yaguyemo Kobe Bryant, yarenze ku mabwiriza y’aho yemerewe kugeza indege mu kirere, bituma agenda yinjiza indege mu bicu, bituma ikora impanuka.
														
													
													Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Tanzania yatangaje ko imibare y’abandura Covid-19 muri icyo gihugu irimo kwiyongera cyane, hakaba hari impungenge ko ishobora kurenga ubushobozi bw’amavuriro.
														
													
													Ibyo gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa, kunukirwa ndetse no kutamenya icyanga cy’ibyo umuntu ashyize mu kanwa, mbere ngo ntibyari bizwi nka kimwe mu biranga umuntu warwaye Covid-19, gusa ngo uko abarwayi bayo bagendaga bagaragaza icyo kibazo nibwo abaganga baje kwemeza ko ibyo nabyo ari ibimenyetso bijyana na Covid-19.
														
													
													Imibare igaragazwa na raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), itanga icyizere ko isi yaba imaze kurenga ibihe bikomeye mu guhangana na Covid-19.
														
													
													Binyuze mu mubano mwiza urangwa hagati y’igihugu cya Israel n’u Rwanda, hari Abanyarwanda benshi bagiye bajya kwigayo mu bihe bitandukanye, harimo abize cyane cyane ibijyanye n’ubuhinzi, bakaba barakingiwe Covid-19.
														
													
													Umubiri w’umuntu ugizwe n’amazi ku kigero cya 60%, iyo ni yo mpamvu afatwa n’amashanyarazi. Buri mwaka, hirya no hino ku isi za miliyoni z’abantu bafatwa n’amashanyarazi hakaba n’abahitanwa nayo.
														
													
													Kurumwa n’inzoka ni imwe mu mpanuka zibaho cyane cyane igihe umuntu akunda gukora imirimo ituma ajya ahantu hari ibihuru, uretse ko hari n’ubwo inzoka ishobora kwinjira mu nzu, ikaba yaruma umuntu.