Kuvukira mu rugo rw’Abapasiteri ntibyabujije Byiringiro kujya mu biyobyabwenge, ariko ubu yishimira ko ubu yabivuyemo. Ababyeyi ba Byiringiro Épaphrodite, bavuga ko umwana wabo yabyirutse ari umwana usanzwe, warezwe nk’uko abandi barerwa, ndetse bamutoza gusenga, binagaragara ko abikunda, nyuma ageze mu mashuri yisumbuye, (…)
Ibihugu bya Kenya na Afurika y’Epfo byemeranyijwe gukuriranaho ‘visa’ guhera muri Mutarama 2023. Ibyo byatangarijwe mu ruzindiko rw’akazi Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yakoreye muri Kenya.
Umunyakameruni Samuel Eto’o wamamaye mu mupira w’amaguru, yavuze ko bwa mbere mu mateka ikipe z’ibihugu bya Afurika zizahura mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar, aho ngo ikipe y’igihugu ya Cameroon izatsinda iya Morocco.
Kugeza ubu, agaciro k’ifaranga rya Ghana ngo kamaze kugabanukaho 40% muri uyu mwaka wa 2022, ibyo bikaba ari byo byatumye abaturage amagana bajya mu mihanda yo mu Murwa mukuru Accra, basaba ko Perezida Nana Akufo-Addo yakwegura, kubera icyo kibazo cyatumye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibiribwa bizamuka ku (…)
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko cyizeye kuzagera ku ntego cyihaye yo kuba cyamaze gukingira Covid-19 abana miliyoni ebyiri, bari hagati y’imyaka 5-11, mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira.
Iyo mpanuka yabereye mu Ntara ya Manyara, aho imodoka itwara abarwayi cyangwa imbangukiragutabara, yagonganye n’indi modoka abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima.
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba yari iyobowe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, aho baganiriye ku kibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyo ntambara ikaba yaranabaye intandaro (…)
Abanye-Congo baba mu Rwanda bavuga ko bashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro byarangiza intambara iri hagati y’inyeshyamba za M23 na Guverinoma ya Kinshasa. Imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23, yongeye kubura ku itariki 20 Ukwakira 2022, aho M23 yashoboye gutsimbura FARDC no (…)
Abaturage bagera kuri Miliyoni 7.8 bo muri Sudani y’Epfo, ni ukuvuga bibiri bya gatatu byabo (2/3), bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara ikomeye cyane, hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 2023, bitewe n’imyuzure, amapfa ndetse n’intambara nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Itorero rya ADEPR ryatangije igiterane kinini kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse inda zitateganyijwe nka bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe.
Inzovu yitwaga Dida yabaga muri Pariki ya Tsavo muri Kenya, bivugwa ko ari yo yari ikuze kurusha izindi zose muri Afurika, yarapfuye ifite imyaka 65 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyo pariki.
Nyuma y’intambara imaze imyaka ibiri, Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba zo mu gace ka Tigray, binyuze mu biganiro byabereye muri Afurika y’Epfo bihuje impande zombi, biyobowe na Afurika Yunze Ubumwe, bemeranyijwe guhagarika intambara.
Abanyarwanda, by’umwihariko abato (young generation) basabwa kumva no gusobanukirwa uruhare rwabo mu guhitamo neza imiyoborere myiza yageza Igihugu ku iterambere.
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Kibungo, agamije kubaka ishuri ry’incuke n’iribanza mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umuherwe Oleg Tinkov washinze Banki ikorera kuri Interineti (banque en ligne) yitwa Tinkoff, yamekanye guhera mu myaka ishize, yatangaje yo yamagana intambara yo muri Ukraine.
Nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu matora y’Abadepite yabaye ku wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, n’ubwo bitaratangazwa byose, ishyaka rya Likoud rya Netanyahu ngo riri ku isonga.
Nyuma yo gushakana bakamarana igihe kinini batarabyara, umugore wo muri Kenya witwa Nerimima Juma yabwiye umugabo we witwa Asanasi Mulingomusindi ngo ashake umugore wa kabiri, kugira ngo babyarane.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose mu gukomeza kurinda ubusugire bw’Igihugu, n’ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ikomeje gushaka kuwuhungabanya ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kandi ko gusakuza atari byo bizakemura (…)
Minisiteri y’Ubuzima ya Malawi yatangaje ko umubare w’abicwa na Cholera umaze kuzamuka, ukaba ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022 wari ugeze ku 183. Umubare w’abandura icyo cyorezo wakomeje kuzamuka guhera muri Werurwe 2022, ubwo cyatangiraga. Ubu abamaze kucyandura baragera ku 6.056, nk’uko byagaragaye mu itangazo (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yagejeje ijambo ku Nteko rusange y’abagize Inteka Ishinga Amategko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ashima imirimo bakoze mu myaka itanu bamaze.
Nibura abagera ku 100 bapfuye mu gihe abagera kuri 300 bakomeretse, nyuma y’ibisasu bibiri byaturikirijwe mu Murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, nk’uko byatangajwe na Perezida w’icyo gihugu, Hassan Sheikh Mohamud.
Nyuma y’amezi atari make yari ashize hariho impaka z’urudaca mu bijyanye n’amategeko, cyane cyane agenga za sosiyete, Elon Musk, Umuyobozi wa Sosiyete yitwa Tesla, yashoboye kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) umaze uvutse, abawugize baje gusangira n’ababyeyi b’intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima ya Bugesera.
Ku wa 26 Ukwakira 2022, mu Karere ka Rusizi, hatangiye amahugurwa ngarukamwaka y’ababaruramari b’Abanyamwuga agamije kubongerera ubumenyi, akaba abaye ku nshuro ya cumi n’imwe (11), aho yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye.
Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) wakuyeho ibihano wari warafatiye abayobozi batatu b’Abarundi mu 2015. Mu bakuriweho ibihano harimo Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, Godefroid Bizimana wari umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ndetse na Léonard Ngendakumana, wari ushinzwe ibijyanye (…)
Mu nama yahuje ibihugu cyane cyane ibyo ku Mugabane w’Afurika, yiga ku bijyanye n’ubumenyi ku ikoranabuhanga, ikaba yarateguwe n’ikigo ICDL, gitanga amahugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga, Minisitiri w’u Rwanda w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko uwo ari umwanya wo kugana ku kwesa imihigo bafite mu (…)
Mu gihe William Ruto yarimo yiyamamariza kuba Perezida wa Kenya, mu byo yasezeranyije abaturage ngo harimo ko naramuka atowe akaba Perezida wa gatanu wa Kenye, mu gihe cy’ubutegetsi bwe abaturage bazajya bakoresha Telefone nta kiguzi, ndetse bagakoresha na Interineti ku buntu.
Mu rwego rw’ukwezi kwahariwe ubuzima bwo mu mutwe, ku wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, Umuryango GAERG, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) na Imbuto Foundation, bakoze ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe, abaturage bamenya ko ari bwo bugenga ubuzima muri rusange.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, u Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka mirongo itandatu (60) ishize rwinjiye mu Muryango w’Abibumbye (UN), rugashimirwa umusanzu rutanga mu kugarura amahoro ku Isi.
Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, abayobozi ba Tanzania batangaje ko igice kinini cyari cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku musozi wa Kilimanjaro, muremure muri Afurika ukunze gukurura ba mukerarugendo bakunda kuwuzamuka, ubu ngo. Babashije kukizimya.