Imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko intego u Rwanda rwari rwihaye yo kugeza kuri Toni 112.000 z’umusaruro w’amafi buri mwaka, hagamijwe kuzamura imirire myiza no kuzamura ubukungu itashoboye kugerwaho.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ngo uzakomeza gushyigikira Ukraine mu ntamabara irimo “igihe cyose byazafata”, nk’uko byatangajwe na Komiseri Mukuru w’uwo Muryango.
Minisitiri w’Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, yavuze ko Ingabo za Leta zashoboye kwirukana abarwanyi ba Al-Shabab mu Mujyi uri ku cyambu cyo ku Nyanja y’u Buhinde. Iyo akaba ari imwe mu ntsinzi zikomeye za Leta ya Somalia, uhereye umwaka ushize ubwo yatangiraga ibitero bikomeye byo guhashya umutwe wa Al-Shabab.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Macky Sall wa Senegal, kuri uyu wa Mbere yanditse agira ati "Nanone impanuka yishe abantu ku mihanda yacu, mu marembo ya ‘Ngeun Sarr’, ubuzima bw’abantu 19 burahatakarira, abandi 24 barakomereka. Ibyo bivuze ko hagomba gukazwa ingamba zijyanye n’umutekano wo mu muhanda. (…)
Abasaza bo muri sosiyete y’Abamasayi ba Arusha muri Tanzania, ngo bajya batanga ibihano byo gukubitwa inkoni ku bantu bafite ibyo bakoze binyuranyije n’umuco wabo ndetse n’uburere.
I Paris mu Bufaransa, umwana w’umukobwa w’imyaka itatu yasanzwe mu mashini imesa yapfuye, bikaba bikekwa ko yabuze umwuka kuko ngo imashini yari ifunze, umwuka utabona aho unyura.
Umubyeyi wo muri Kenya witwa Margaret Wanjobi, ubu ufite abana babiri, atanga ubuhamya bw’ibibazo yanyuzemo n’umubabaro, byamuteye ndetse n’ibikomere kubera nyirabukwe wamubwiraga amagambo mabi akomeretsa umutima.
Urwego rushinzwe ubukerarugendo muri Iran, rwasabye Guverinoma y’icyo gihugu gukuraho ibijyanye na visa ku bantu bifuza kukijyamo, baturuka mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi harimo n’u Rwanda.
Umusore w’imyaka 17 uzwi ku mazina ya Noble Uzuchi wo muri Nigeria, akurikiranyweho kuba yarateye inda abagore bagera ku icumi (10), ubu akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano, aho yafatanywe n’undi uvugwaho ubufatanyacyaha witwa Chigozie Ogbonna, w’imyaka 29 y’amavuko.
Mu bikorwa byo guhashya abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba ishamikiye kuri al-Qaeda na ISIL (ISIS), igisirikare cya Mali cyatangaje ko cyishe abagera kuri 31.
Guverinoma y’u Rwanda yamanye ibuvugwa ko rutazongera kwemerera Abanyekongo gusaba ubuhungiro mu gihugu, kandi ntiruzirukana abaruhungiyemo.
Rose Christiane Ossouka Raponda, ni we mugore wa mbere wabaye Visi Perezida muri Gabon, mu gihe uwitwa Alain-Claude Bilie By Nze we yagizwe Minisitiri w’Intebe.
Gahunda yo kugabanya ubucucike muri za gereza zo hirya no hino mu gihugu, yitezweho kuzafasha Guverinoma y’u Rwanda kurokora arenga Miliyoni 14.6Frw, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutabera.
Indege yo mu Burusiya yo mu bwoko bwa ‘Antonov AN-26’ ya Kompanyi yitwa ‘IrAero’ yahagurtse ku kibuga cy’indege cya Irkoutsk muri Yakoutie, igana ahitwa Magadan, itwaye abagenzi 25 n’abapilote n’abandi bakora mu ndege.
Abantu bitwaje intwaro bashimuse abagenzi 32 bari bategereje ‘gari ya moshi’, mu Majyepfo ya Nigeria, muri Leta ya Edo nk’uko byatangajwe na Guverineri w’iyo Leta.
Guverinoma ya Tanzania yohereje itsinda ry’inzobere mu buzima mu turere twa Songwe, Mbeya na Ruvuma mu rwego rwo gukumira icyorezo cya kolera ngo kitinjira mu gihugu, icyo cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’uko muri Malawi ihana imbibi n’utwo turere, icyo cyorezo kimaze kwica abagera kuri 661.
Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gushora agera kuri Miliyari 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu bwishingizi bw’ubuhinzi mu myaka itanu (5) iri imbere, nk’uko byasobanuwe na Kwibuka Eugene, umuyobozi ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Abagera kuri 16 bapfuye abandi 21 barakomereka nyuma y’uko imodoka itwara abagenzi, igonze itwara imizigo hafi y’ahitwa ‘Adebe trading center’ ku muhanda wa Kampala-Gulu.
Mu ntara ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Polisi yafashe umwana w’imyaka 6 azira kurasa umwarimu we agakomereka cyane, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa ‘Pistolet’.
Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Assimi Goïta, yatanze imbabazi ku basirikare 46 ba Côte d’Ivoire, bari baramaze gukatirwa n’inkiko za Mali, igihano cyo gufungwa imyaka makumyabiri(20).
Imodoka ya Ambilansi yari ijyanye umubyeyi ugiye kwa muganga kubyara, yagendaga yihuta nyuma igonga igiti, uwo mubyeyi n’umwana yari atwite ndetse n’umurwaza bose bahita bapfa.
Umugabo wo muri Pakisitani w’imyaka 52 uherutse kubyara umwana wa 60, avuga ko n’ubwo afite abo bana bose yabyaye ku bagore be batatu, yifuza gushaka undi mugore kugira ngo akomeze abyare abana benshi.
Ni umwanzuro yafashe nyuma y’uko hari hashize imyaka 6 isaga gato, uwo yasimbuye ku butegetsi, nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli, yari yarafashe icyemezo cyo kubuza amashyaka ya Politiki gukora inama cyangwa se amahuriro rusange, guhera mu 2016, avuga ko bikunze gukurura imvururu.
Amagweja ni udusimba twororwa, tukagaburirwa ibibabi by’ibiti byitwa iboberi, tukazatanga indodo zikoreshwa mu nganda zikora imyenda.
Burkina Faso yemeje ko "nta cyizere igifitiye Ambasaderi w’u Bufaransa muri icyo gihugu, Luc Hallade, ndetse yasabye ubuyobozi bw’u Bufaransa kumuvana muri icyo gihugu”, nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe itumanaho muri Burkina Faso, n’ubwo nta bindi bisobanuro biratangwa.
Mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro z’undi, abantu batandukanye bategura ibirori byo kwishimira ko bawurangije neza, ariko hari n’abo bitakunduye kuwurangiza kuko batabarutse. Mu batabarutse harimo abari ibyamamare bazwi mu Rwanda, mu Karere no ku rwego rw’Isi. Harimo abari bazwi muri Politiki, iyobokamana, mu mupira (…)
Muri Afurika y’Epfo hari Umupasiteri uvuga ko asengera abantu bakabona ibitangaza bitandukanye, na vuba aha kuri Noheli hari abo yasezeranyije kubona ibyo bitangaza, gusa bisaba ko umuntu abanza kwishyura amafaranga runaka bitewe n’icyo yifuza, kuko ibiciro bitandukanye hagendewe ku cyo ushaka isengesho yifuza.
Hari abantu bahimba ibinyoma bitandukanye bagamije kutishyura amadeni baba bafite, ariko harimo n’abahimba ibinyoma biteye ubwoba kurusha abandi. Urugero ni umugore wo muri Indonesia wahimbye ko yapfuye ndetse akifotoza yitunganyije nk’uko batunganya umurambo, ubundi agashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga, ahunga (…)
Urukiko rw’Ikirenga ku ya 28 Ukuboza 2022, rwagaragaje amasaha mashya y’akazi, bikaba bibaye nyuma y’umwanzuro wafatawe mu nama y’Abaminisiti mu Kwezi k’Ugushyingo, uvuga ko amasaha yo gutangira akazi azahinduka guhera muri Mutarama 2023, aho akazi kazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kakarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.