Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izo mpunzi zimuwe mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza yazo, no kubungabunga ibidukikije. Inkambi y’impunzi ya Kigeme iherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, yubatse ahantu ku musozi, kandi mu minsi ishize, byagaragaye ko uwo musozi ushobora kwibasirwa n’inkangu ndetse (...)
Abayobozi baturutse mu bihugu 17 byo hirya no hino ku isi, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021 bifatanyije na Tanzania mu muhango wo gusezera Dr John Pombe Magufuli bwa nyuma.
Mu gihe muri Tanzania bakomeje gusezera ku murambo wa Dr John Pombe Magufuli, mu Mujyi wa Dar Salaam harnzwe umubyigano ukabije ku buryo Polisi itahise imenya umubare w’abashobora kuba bakomerekeye muri uwo mubyigano wari ukabije by’umwihariko ku Cyumweru tariki 21 Werurwe 2021.
Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, yavuze ko afite icyizere ko icyo gihugu gifite amahoro kuva Perezida Samia Suluhu Hassan ukiyoboye ubu, azi ibyabaye, ibigikenewe, n’ibiteganywa gukorwa mu myaka itanu iri imbere.
Tanzania ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bagize ibyago byo gupfusha umuyobozi nka Perezida Magufuli, wari umuyobozi mwiza nk’uko byagarutsweho n’abantu batandukanye batanze ubutumwa nyuma y’urupfu rwe.
Abantu batandukanye hirya no hino ku isi barimo ibyamamare bakomeye gutanga ubutumwa bugaragaza uko bakozwe ku mutima n’urupfu rwa Perezida Magufuli wa Tanzania, witabye Imana ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, bunihanganisha icyo gihugu.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yategetse ko habaho icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu cya Kenya ndetse n’amabendera yose y’icyo gihugu n’aya EAC akururutswa kugera hagati kugeza Perezida Magufuli witabye Imana ejo tariki 17 Werurwe 2021 ashyinguwe.
Umuhanzi Cécile Kayirebwa yishimiye kuba indirimbo ye, ‘None Twaza’ yashyizwe mu cyiciro gisoza mu irushanwa mpuzamahanga ry’indirimbo zanditse neza ‘International Songwriting Competition’ ritegurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu isoko rya Nyamata riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ibiciro by’ibintu bitandukanye byamanutse cyane cyane amatungo nk’ihene n’inkoko bitewe n’uko abantu batemerewe kwambuka uruzi rw’Akagera bajya cyangwa bava mu Karere ka Bugesera binjira cyangwa bava mu Mujyi wa Kigali.
Kugeza ubu mu nyamaswa zikiboneka ku isi, Twiga bakunze kwita musumbashyamba, ni yo ndende kurusha izindi, kubera ijosi ryayo rirerire ndetse n’amaguru maremare cyane. Ni inyamaswa ikurura abakerarugendo cyane kuko usanga iryoheye ijisho ikaba imwe mu nyamaswa zirimo kugenda zicika ku isi.
Umuhanzi John Ntawuhanundi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Inyanja’, yitabye Imana ku cyumweru tariki 7 Werurwe 2021, aguye mu bitaro bya CHUK, akaba asize indirmbo nyinshi yiteguraga gusohora.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwiyemeje gutanga Miliyoni 30 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha abagezweho n’ingaruka z’ibyaha byahamye Umunyekongo Bosco Ntaganda. Abagizweho ingaruka n’ibyaha byahamye uwo Ntaganda wahoze ayobora inyeshyamba, harimo abana bashyizwe mu gisirikare (child soldiers), abafashwe ku ngufu (...)
Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25, akaba yabaga mu Kagari ka Nyamata-Ville, Umudugudu wa Gasenga II. Birakekwa ko yishwe ahagana mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Werurwe 2021, abamwishe bakaba baje kumumanika aho yasanzwe kugira ngo bigaragare ko yiyahuye.
Madame Jeannette Kagame witabiriye inama ya gatanu ku Ihame ry’uburinganire n’imiyoborere yateguwe n’ikigo cya ‘Motsepe Foundation’, yavuze ko abagore bo mu Rwanda bagaragaje ko bashoboye, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo nk’uko bigaragara mu makuru abikwa muri za mudasobwa, abagore (...)
Nubwo hari abantu batinya kuba babyara impanga, bakavuga ko ngo kuzitaho bivuna cyane, hari abandi bo baba biteguye gukora icyo ari cyo cyose byaba bisaba kugira ngo babone umunezero wikubye kenshi wo kubyara impanga. Byagaragaye ko hari ibiribwa runaka byakongera amahirwe yo gutwita impanga.
Kudasinzira cyangwa se kudasinzira bihagije byatera ibibazo by’ubuzima nubwo bitahita bigaragara ako kanya.
Kugenda umuntu akandagiye hasi, atambaye inkweto bigira akamaro gakomeye ku buzima bw’abajya babikora, ariko cyane cyane kugenda mu mucanga n’ibirenge bitambaye inkweto nibyo bigira akamaro kurushaho.
Mu gikowa cyo gukingira Covid-19 mu Karere ka Bugesera, hateguwe ahantu 16 ho gukingirira abantu bari mu byiciro bitandukanye batanga serivisi zisaba guhura n’abantu benshi. Aho abantu bikingiriza ni ku bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse no ku bigo nderabuzima 15 bibarizwa muri ako Karere.
Abanyeshuri barindwi (7) bapfuye abandi barakomereka ubwo ibyuma abantu bakunda gushyira ku mbaraza z’inzu mu rwego rwo kurinda umutekano w’abazinjiramo (railings), byavunikaga bagahanuka bavuye kuri ‘etage’ ya kane.
Igikomangoma Harry avuga ko yasize umuryango w’i Bwami mu Bwongereza akajya gutura muri California kuko yari afite ubwoba ko ‘amateka mabi yazisubiramo’.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Sudani y’Epfo byanditse ko abagenzi bagera ku icumi ndetse n’Umupilote, baguye mu mpanuka y’indege yahanutse imaze akanya gato ihagurutse.
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tchad, Saleh Kebzabo, yavuze ko ishyaka rye ryivanye mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Mata 2021, akaba yabitangaje nyuma yo kumenya ko mu rugo rw’undi mukandida muri ayo matora havugiye amasasu akanahitana abantu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ritangaza ko imibare y’abandura Covid-19 ku rwego rw’isi yazamutse mu cyumweru gishize, ibyo bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu byumweru birindwi bishize.
Nubwo ari ibintu bibaho gake cyane muri icyo gihugu, ku wa Mbere tariki 1 Werurwe 2021, Visi Perezida w’igihugu cya Zimbabwe, Mohadi Kembo yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko itangazamakuru ryo muri icyo gihugu rimuvuzeho imyitwarire idakwiye iganisha ku busambanyi.
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, ubwo yari mu nama yamuhuje n’abamushyigikiye mu matora aheruka nubwo yayatsinzwe, ni inama yabereye muri Leta ya Florida, yabeshyuje amakuru avuga ko ngo yaba afite umugambi wo gushinga ishyaka rya politiki rishya.
Abayobozi mu nzego z’ubuzima muri ‘California’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko bagiye gukora iperereza ku muganga ubaga (chirurgien plasticien), witabye urukiko mu buryo bw’ikoranabuhanga ‘video conference’ kubera icyaha yari yakoze kijyanye no kwica amategeko yo mu muhanda, akarwitaba anabaga umurwayi.
Ibitunguru ni ikiribwa kiryoha, gihugumura neza, kitagira ibinure bibi byatera ingaruka ku muntu ubirya, kandi ibitunguru bigira ibyiza bizana mu mubiri.
Ni inkuru yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi, barimo BBC, 7 sur 7 n’ibindi, bavuga ko u Bushinwa bwabeshyuje amakuru y’uko ngo bwaba bwarategetse Abadipolomate b’Abanyamerika kwipimisha Covid-19, ariko abaganga bagafata ibizamini mu kibuno.
Uwigeze guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika muri Tanzania aturutse mu ishyaka rya Chadema, Tundu Lissu, yakosoye Perezida John Magufuli, bitewe n’uko yitwara mu kibazo cy’icyorezo cya Covid-19.