Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kigiye gutangira gukoresha udukoko twiswe ‘inshuti z’abahinzi’ dufasha mu kurwanya nkongwa idasanzwe, ibangamiye cyane abakora umwuga w’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibigori, kuko itubya umusaruro.
Ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 61, umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Tanzania byari biteganyijwe kuzatwara agera ku 445.000 by’Amadolari ya Amerika, Perezida Samia Suluhu yarabihagaritse, ategeka ko iyo ngengo y’imari izakoreshwa mu kubaka inzu umunani abanyeshuri bararamo (dormitories), ku bigo by’amashuri abanza hirya no (…)
Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda, yatangaje ko ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare iri muri cumi n’eshanu (15) zizitabira irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ muri Gabon.
Pedro Castillo wari Perezida wa Peru, yegujwe ku butegetsi aranafungwa nyuma y’uko agerageje gusesa inteko ishinga amategeko nk’uko byasobanuwe na Guverinoma y’icyo gihugu, ubu uwari Visi perezida we, Dina Boluarte akaba yahise arahirira kuba Perezida w’inzibacyuho.
Umunyabigwi mu bufindo butandukanye harimo no kumira inkota, ukomoka mu Mujyi wa San Diego muri Amerika Scott Nelson, bakunze kwita “Murrugan The Mystic,” ubu ari mu bitaro nyuma yo kugira impanuka agakomeretswa n’izo nkota ubwo yarimo yereka abantu ubufindo bwe.
Ubwo bwato buzana ifumbire y’u Burusiya muri Afurika, buzazana igice kimwe cy’ifumbire igera kuri Toni 260.000 ikorerwa mu Burusiya ariko ubu ikaba iri mu bubiko ku byambu byo mu Burayi.
Pawel Jabłoński, Minisitiri w’Ububabnyi n’amahanga wa Pologne wungirije, yatangaje ko igihugu cye kigiye gufungura Ambasade mu Rwanda, biturutse ku mubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwiyongera. Jabłoński ayoboye itsinda ry’abantu bahagarariye za sosiyete zigera kuri 20 zikora mu nzego zitandukanye muri Pologne, (…)
Afurika yose ihanze amaso amakipe ya Senegal na Maroc ko yakora ibitangaza akaba yakwitwara neza mu mikino iri imbere mu gikombe cy’Isi cya 2022 kirimo kubera muri Qatar, kuko ari yo makipe ya Afurika asigaye muri iryo rushanwa nyuma y’uko ikipe y’Igihugu ya Ghana n’iya Cameroon zitashye.
Uwahoze ari Perezida wa Comore Ahmed Abdallah Sambi, yahanishijwe igifungo cya burundu kubera icyaha cy’ubugambanyi bukomeye kandi imyanzuro y’urukiko rwamukatiye, ntijya ijuririrwa.
Mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu mikino y’igikombe cy’Isi irimo kubera mu gihugu cya Qatar, ikipe ya IRAN yatsinze ibitego bibiri ku busa bwa Pays de Galles (2-0).
Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Malawi (The Anti-Corruption Bureau - ACB) rwatangaje ko hagati y’Ukwezi kwa Werurwe n’Ukwakira 2021, Saulos Klaus Chilima, yakiriye Amadolari agera ku bihumbi magana abiri na mirongo inani ($280.000) n’ibindi bintu bitavuzwe amazina yahawe n’umunyemari witwa Zuneth Sattar ukomoka muri (…)
Ni impanuka yabereye mu Murwa mukuru wa Cameroon, Yaounde, aho inkangu yaridutse, igahitana abantu 14 nk’uko byatangajwe na Guverineri wo muri ako gace , ubu ngo ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero byari bigikomeza.
Umuyobozi mushya w’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Elon Musk yatangaje ko konti zimwe na zimwe zari zarahagaritswe zikabuzwa gukoresha urwo rubuga by’agateganyo zigiye gukoremorwa zikongera gukoresha urwo rubuga guhera mu cyumweru gitaha.
Michael Sherwood n’umuhungu we Kyle Sherwood bo mu Bwongereza, bagize igitekerezo cyo gushinga Sosiyete yitwa ‘Save My Ink Forever’ biturutse ku biganiro barimo bamwe n’inshuti zabo basangira, nyuma umwe muri izo nshuti avuga ko yifuza ko inyandiko imuriho yazabikwa ahantu, abaza Sherwoods uko yabigenza.
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea w’imyaka 80 y’amavuko, ufite agahigo ko kuba ari we Mukuru w’igihugu umaze igihe kirekire ku butegetsi ku Isi, arashaka gukomeza kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatandatu, nyuma y’uko amaze imyaka 43 ari Perezida w’icyo gihugu.
Ibiganiro ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari biteganyijwe kubera i Nairobi muri Kenya tariki 21 Ugushyingo 2022 byimuriwe i Luanda muri Angola, bihuriza hamwe abayobozi batandukanye, baganira ku buryo bwo kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo.
Mu gihugu cya Australia, abanyeshuli 11 bakomeretse ubwo bari mu igerageza rya siyansi. Amakuru dukesha BBC aravuga ko abanyeshuri babiri muri abo 11 bakomeretse, ari bo bahiye bikabije, bahita bajyanwa kwa muganga, naho abandi icyenda (9) bo byavugwaga ko bahiye byoroheje.
Sr Uwamaliya Immaculée, ukunze gutanga inama zitandukanye zigamije kubaka umuryango mwiza, ni umwe mu bari bitabiriye gahunda yateguwe n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza ‘GAERG’, mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rw’umuryango mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza muri Repubulika ya Demokarasi Congo (RDC), nka zimwe mu zigize umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC force), zoherezwa muri icyo gihugu mu rwego kugarura amahoro mu Burasirazuba.
Twitter yafunze ibiro ikoreramo ndetse n’abakozi bamburwa uburenganzira bwo kwinjira mu nyubako zayo kugeza ku itariki 21 Ugushyingo 2022, ni ukuvuga ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yasuye uduce turimo kuberamo intambara, twa Goma na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaguruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba abarwanyi guhagarika intambara.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Jeannette Bayisenge, yavuze ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure mu bijyanye no guca ihohotera rishingiye ku gitsina, bitewe n’uko umubare munini w’abagore bavuga ko gukubitwa k’umugore ari ibisanzwe.
Adnan Oktar uzwi mu ivugabutumwa kuri Televiziyo muri Turukiya, yakatiwe gufungwa imyaka 8.658 kubera guhamwa n’ibyaha bitandukanye, birimo gusambanya abana.
Perezida Joko Widodo wa Indonesia yahamagariye abitabiriye inama ya G20 guhagarika intambara yo muri Ukraine, kuko we ngo abona hari ibyago by’uko hashobora kwaduka intambara nshya y’ubutita. Ibyo yabigarutseho ubwo yatangiza inama y’ibihugu bifite ubukungu buteye imbere G20.
Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uwo muryango, avuga ko uwo mugabo w’imyaka 34 wishe nyina, yari azwiho gukunda kunywa ibiyobyabwenge.
Umugabo w’umunya-Kenya yifashe akavidewo arimo atonganya icupa ry’inzoga arishinja kuba rizanira abagabo benshi ibibazo. Uwo mugabo yabazaga iyo nzoga igituma iteza ibibazo bamwe mu bayinywa, harimo kubakoza isoni, ndetse no gusenya ingo. Bamwe mu babonye iyo videwo ku mbuga nkoranyambaga batangiye guseka, bamwe bavuga ko (…)
Jeff Bezos washinze Sosiyete ya Amazon, yahaye umuhanzi Dolly Parton igihembo cya Miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, kubera ibikorwa by’ubumuntu bimuranga.
U Rwanda ruzatangira kugenzura ikirere cyarwo cyose mu mpera z’uyu mwaka, kuko kugeza ubu, hari igice kimwe kigenzurirwa muri Tanzania, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwase Patricie.
Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, woroje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bageze mu zabukuru batuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, aho wabahaye inkoko mu rwego rwo kugira ngo bashobore kuzamura imibereho myiza binyuze mu bworozi bw’ayo matungo magufi.
Itsinda ry’abayobozi baturutse mu Burundi n’abaturutse mu Rwanda, ubwo baheruka guhurira mu biganiro ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, baganiriye ku byakomeza kunozwa mu rwego rwo kugira ngo ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukomeze kuba bwiza.