MENYA UMWANDITSI

  • Iraq: Abantu 23 baguye mu myigaragambyo

    Guhera kuri wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, muri Iraq hashyizweho ibihe bidasanzwe nyuma y’uko abantu bagera kuri 23 bishwe n’amasasu muri ‘Zone Verte de Bagdad’, mu mvururu zakuruwe n’umuyobozi witwa Moqtada Sadr, yatangaje ko avuye mu bya Politiki burundu.



  • Pakistan: Imyuzure yahitanye abantu hafi 1,000

    Mu gihe imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe yaguye muri Pakistan, ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu aho hamaze gupfa hafi 1000, Guverinoma y’icyo gihugu yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu hose ‘national emergency, guhera ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022.



  • U Bushinwa: Hari kompanyi ihanisha abakozi bayo kurya amagi mabisi

    Iby’iyo kompanyi byasohowe n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza, witwa Du, ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga, avuga ibyamubayeho ubwo yimenyerezaga umwuga muri iyo kompanyi ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Zhengzhou mu Bushinwa.



  • Bamaze gukora ikizamini cyo kwandika, basigaje icyo kuvuga

    Zimbabwe: Abarimu bashaka kwigisha mu Rwanda barimo gukora ibizamini by’akazi

    Abarimu b’Abanya-Zimbabwe bagera kuri 208, bamaze gukora ibizamini byanditse kugira ngo bazemererwe guhabwa akazi mu Rwanda, ubu basigaje kuzakora ibizamini byo mu buryo bwo kuvuga (interviews) mu Cyumweru gitaha.



  • Bahuguwe ku buzima bwo mu mutwe

    Abahumurizamitima 56 basoje amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe

    Kuri uyu wa 19 Kanama 2022, mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu y’Abahumurizamitima’ 56, abo bakaba ari abantu baturuka mu nshuti z’umuryango, mu rubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abacitse ku icumu. Bahuguwe ku bijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, harimo kubimenya no (…)



  • Bamwe mu batangije umuryango ‘Rwanda My Home Country

    Batangije umuryango ‘Rwanda My Home Country’ ugamije kunganira Igihugu

    Umuryango ‘Rwanda My Home Country’, wavutse utangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga, bagamije kunganira ibyo u Rwanda nk’Igihugu cyabo gisanzwe gikora, nk’uko byasobanuwe na Nsengiyumva Rutsobe uri mu bashinze uwo muryango, ndetse akaba ari n’umuyobozi wawo.



  • Afghanistan: Abantu 21 bahitanywe n’igisasu, 33 barakomereka

    Kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, Umuvugizi wa Polisi muri Afghanistan, yavuze ko imibare y’abaguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku Musigiti i Kabul yazamutse, ubu abapfuye bakaba bamaze kuba 21 mu gihe abakomeretse ari 33.



  • Umusore yaciwe Amadolari 1,150 kubera kwihagarika mu isakoshi y’uwo bakundanaga

    Ibyo byabaye ku musore w’imyaka 31 mu Mujyi wa Seoul muri Korea y’Epfo, utifuje ko amazina ye atangazwa, nyuma y’uko atonganye n’umukobwa wari umukunzi we, babanaga mu nzu ahitwa i Gangnam-gu, bapfa ko akoresha nabi amafaranga.



  • William Ruto

    Yambaye inkweto bwa mbere afite imyaka 15: Menya byinshi kuri William Ruto

    William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya, ni Perezida wa Gatanu wa Kenya, akaba yaregukanye intsinzi mu matora yabaye ku itariki 9 Kanama 2022, nk’uko ibyavuye mu matora byatangajwe ku itariki 15 Kanama 2022 bibigaragaza. Ariko se William Ruto ni muntu ki, afite ayahe mateka muri Kenya?



  • Babyaye imfura yabo nyuma y’imyaka 54 bashakanye

    Umuryango utuye mu Buhinde, muri Leta ya Rajasthan, uherutse kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka 54 mu rushako nta mwana barabona, ibyo bikaba byatumye bashyirwa mu miryango ya mbere ku Isi yabonye urubyaro itinze cyane.



  • William Ruto na we yashimiye abamushyigikiye mu matora, abizeza ko azakorana neza n

    U Rwanda rwashimiye William Ruto watorewe kuyobora Kenya

    Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, yashimiye Repubulika ya Kenya kubera amatora meza yagize. Itangazo ryasohowe n’iyo Minisiteri, rivuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, bashimira cyane Guverinoma n’abaturage ba Repubulika ya Kenya, kubera imigendekere (…)



  • Ruhango: Abakozi b’Akarere basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, abakozi b’Akarere ka Ruhango 80 bakorera ku cyicaro cy’ako Karere, basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.



  • Bari mu bikorwa bya nyuma byo kubara amajwi

    Kenya: Harabura amasaha make bakamenya Perezida mushya

    Mu gihe hasigaye amasaha makeya, ngo ibyavuye mu matora ya Perezida yo muri Kenya yabaye mu cyumweru gishize bitangazwe, amatsiko akomeje kwiyongera mu baturage b’icyo gihugu.



  • William Ruto (wambaye karuvati y

    Kenya: Bategerezanyije amatsiko ibiva mu matora

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, ku bakandida babiri bakomeye bahanganye mu guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya, ari bo Raila Odinga na William Ruto, n’ubu ntiharamenyekana uwegukana intsinzi, kuko ku majwi amaze kubarurwa, usanga abo bakandida bombi, basa n’abageranye cyane.



  • Icyamamare Lewis Hamilton yasuye u Rwanda avuga ko ruzamuhora ku mutima

    Lewis Hamilton ukomoka mu Bwongereza akaba azwi cyane mu mukino wo gusiganwa atwara imodoka nto (Formula 1), yasuye u Rwanda asura n’ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu rwego rw’urugendo arimo akorera muri Afurika.



  • Sierra Leone: Abantu 12 baguye mu myigaragambyo

    Iyo myigaragambyo yatangiye mu mutuzo, igamije kugaragaza ikibazo cy’ubuzima buhenze cyane aho muri Sierra Leone, ariko ku ya 10 Kanama 2022, ihinduka imyigaragambyo ikomeye ikaba imaze guhitana ubuzima bw’abapolisi 6 n’abasivili 6 i Freetown, mu Murwa mukuru w’icyo gihugu.



  • Mali: Hamaze gupfa abasirikare 42 nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi

    Abasirikare 42 ba Mali nibo bamaze gupfa bazize igitero cy’ubwiyahuzi bagabweho, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cy’icyo gihugu, ku wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022.



  • Sitade ya Al Bayt yo muri Qatar ni imwe mu zizakinirwaho imikino y

    Imikino y’Igikombe cy’Isi izatangira mbere y’igihe cyari giteganyjwe

    Igikombe cy’Isi cy’umpira w’amaguru ‘FIFA World Cup 2022’, giteganyijwe gutangira umunsi umwe mbere y’itariki yari iteganyijwe. Kigatangira ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, kigatangira Ikipe y’igihugu ya Qatar ikina n’Ikipe y’igihugu ya Ecuador.



  • Amatora muri Kenya: William Ruto ari imbere mu majwi amaze kubarurwa

    Amakuru aturuka muri Kenya, agaragaza ko kugeza uyu munsi tariki ya 10 Kanama 2022, mu ma saa saba zo ku manywa ku isaha y’aho muri Kenya, ku majwi yari amaze kubarurwa muri rusange, William Ruto yari ari mbere ya mugenzi we bahanganye cyane mu matora, ari we Raila Odinga.



  • Ndacyayisenga avuga ko agaseke gakoze muri ubu buryo akikabona yahise yumva agakunze kuko gatwarika neza agereranyije n

    Agaseke gafite imishumi nk’iy’igikapu koroshya ubuzima (Amafoto)

    Umubyeyi witwa Ndacyayisenga Clementine utuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nzige, Akagari k’Akanzu, avuga ubwiza bw’agaseke kariho udushumi yaguze ku mafaranga ibihumbi bitandatu(6000Frw), kuri we ngo hari ubwo kamurutira amasakoshi asanzwe.



  • Kenya: Bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022, muri Kenya bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika, uyatsinda akazasimbura Perezida Uhuru Kenyatta, urangije manda zose yemererwa n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.



  • Cuba: Umwe yapfuye, 121 barakomereka bazize ikigega cya Peteroli cyahiye

    Ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, kubera inkongi y’umuriro ikomeye yafashe ikigega cya peteroli nyuma yo gukubitwa n’inkuba, Perezida wa Cuba Miguel Diaz-Canel, yatangaje ko yasabye “ubufasha n’inama z’ibihugu by’inshuti bifite ubunararibonye mu bijyanye na Peteroli", inkongi yahitanye umuntu umwe, 121 barakomereka, abandi (…)



  • Yabuze uko yitabira ubukwe bwe arahagararirwa

    Yananiwe kujya mu bukwe bwe ahagararirwa n’umuvandimwe we

    Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Sierra Leone witwa Mohamed Buya Turay, yoherejwe mu ikipe nshya yitwa Malmö FF yo muri Suwede, mbere gato y’ubukwe bwe, bituma ananirwa kubuzamo, yohereza umuvandimwe we kumusimbura muri ibyo birori.



  • Croatia: Impanuka yahitanye 12 abandi 32 barakomereka

    Abantu 12 ni bo baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi yataye umuhanda ikagwa muri ruhurura kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022. Abarokotse iyo mpanuka bose uko ari 32, bose bakomeretse, 19 muri bo bakaba bakomeretse ku buryo bukomeye cyane.



  • U Buhinde: Umugabo w’imyaka 62 amaze imyaka 22 atoga

    Umugabo witwa Dharamdev Ram w’imyaka 62 y’amavuko ukomoka ahitwa Bihar mu Buhinde, ubu yabaye icyamamare mu Mudugudu wa Baikunthpur atuyemo ndetse no mu gihugu cye nyuma y’uko bitangajwe ko amaze imyaka makumyabiri n’ibiri (22) atoga.



  • Iraq: Abakozi bahawe konji kubera ubushyuhe bukabije

    Abakozi ba Leta mu bice bitandukanye by’Igihugu cya Iraq, bahawe umunsi w’ikiruhuko, kubera ko igipimo cy’ubushyuhe cyazamutse kikarenga dogere 50 (0C), nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ndetse na mpuzamahanga.



  • Umuvugizi wa Guverinoma y

    U Rwanda rwamaganye raporo ya ONU ku kibazo cya RDC

    U Rwanda rwamaganye raporo yakozwe n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), zivuga ko ngo hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko hari Ingabo z’u Rwanda zagiye kurwana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho ngo zifatanya n’inyeshyamba za M23 zirwanira mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, ndetse ngo u Rwanda rukaba (…)



  • Manirumva amaze iminsi yiruka mu kibazo cya dipolome ye yasohotse iriho amazina y

    Arasaba kurenganurwa: Dipolome ye yasohotse iriho amazina y’undi muntu

    Umusore witwa Manirumva Isaie wo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mutenderi, Akagari ka Muzengera,avuga ko yahuye n’ikibazo ku mpamyabushobozi ye (dipolome), yasohotse iriho amazina y’undi muntu utarigeze yiga no ku kigo yigagaho, akajya kubikurikirana mu Kigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), ariko ntigikemuke none ubu (…)



  • Ayman Al-Zawahiri byemejwe ko yishwe

    Amerika yemeje ko yishe umuyobozi wa Al-Qaida

    Uwo wari umuyobozi wa Al-Qaïda, Ayman Al-Zawahiri, yafatwaga nk’aho ari we wateguye igetero cyo ku itariki 11 Nzeri 2001, cyahitanye ubuzima bw’abantu hafi 3000 muri Amerika.



  • Perezida Uhuru Kenyatta

    Perezida Kenyatta ahakana ibyo gushaka kwica Ruto byamuvuzweho

    Mu gihe hasigaye iminsi umunani (8) ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, kuko ateganyijwe ku itariki 9 Kanama 2022, intambara yo guterana amagambo hagati ya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto yakomeje kuzamuka, nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye.



Izindi nkuru: