Padiri Kizito Kayondo, umupadiri wo muri Diyosezi ya Butare, avuga ko nyuma y’imyaka 25 abuhawe, icyo yishimira cyane ari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge.
Imvura yaraye iguye mu Karere ka Huye yangije byinshi birimo inkoko 1000 z’uwitwa Twizeyimana Vincent.
Abagororwa 250 bo muri Gereza ya Huye, ku wa kabiri tariki 27 Kanama 2019 bahawe seritifika (impamyabushobozi) zemeza ko bashoboye umwuga w’ubwubatsi.
Ubuyobozi bwa serivisi y’ubutaka mu Karere ka Huye, buvuga ko guhera mu cyumweru gitaha abatuye mu mujyi wa Huye bashaka kubaka inzu zo guturamo bifashishije rukarakara bazatangira kubiherwa impushya.
Umugabo utuye i Kibinja mu Karere ka Nyanza, afatwa n’ikiniga akanihanagura amarira iyo umugore we atanze ubuhamya bw’ukuntu yamuhohoteraga, atarabyihana.
Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko abakobwa babyarira iwabo kabiri gatatu hanyuma bakajya kwaka imfashanyo, bakwiye kumenya ko umuntu yigira yakwibura agapfa.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Muhambara, Rusenge na Bunge mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ukwezi kwa karindwi kwarangiye abaturage bose baramaze kwitabira mituweli, kandi ko babikesha kuba hafi abo bayobora.
Abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Nyanza basinyanye n’ubuyobozi bw’aka karere imihigo yo guhashya amakimbirane, kuri uyu wa 22 Kanama 2019.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abayobozi ku nzego zinyuranye kureka gukomeza guhimba imibare ijyanye n’abakeneye gufashwa, ibizwi nko ‘gutekinika’.
Aborozi b’inkoko bo mu Karere ka Huye bavuga ko n’ubwo begerejwe uruganda rw’ibiryo by’amatungo ntacyo rubamariye, kuko ibiryo rukora aho kuzamura umusaruro biwugabanya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe hamwe n’abafatanyabikorwa bako biyemeje ko uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 uzarangira abatishoboye 499 batari bafite aho kuba bahafite.
Hari umugabo ukunze kujya gusengera i Kibeho yambaye imyenda y’umweru iteye nk’iy’abayobozi bo mu gisirikare. Ngo abiterwa n’uko ari ingabo yo mu rwego rwo hejuru (ofisiye) ya Bikira Mariya.
Abanyamulenge bavuga ko igihugu cy’u Burundi n’icya Kongo cyangwa se n’Umuryango w’Abibumye (ONU) babishatse, Abanyamulenge biciwe mu Gatumba bahabwa ubutabera.
Hashize umwaka Banki y’u Rwanda y’iterambere BRD itangiye gushyira muri za SACCO amafaranga yo kuguriza abashaka amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira, ariko abazatse ni mbarwa.
Ibyiciro by’ubudehe biri kuvugururwa muri uyu mwaka wa 2019 bizashingirwaho mu gufasha abakene n’abakene cyane, ariko ntibizatuma n’abakeneye ubufasha batari mu byiciro by’abakene badafashwa.
Abacururiza ku gasantere k’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, barinubira ko abatunganyije umuhanda Huye-Kitabi bawusatirije amaduka bakaba nta parikingi y’imodoka bakihafite.
I Bitare mu Murenge wa Ngera, polisi y’igihugu yahaye ingo 143 amashanyarazi y’imirasire y’izuba ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, tariki 15 Nyakanga 2019.
Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rubohowe, abatuye ku Ruheru mu Karere ka Nyaruguru barishimira ibyo bamaze kugezwaho, ku buryo hari n’abasigaye bavuga ko iwabo habaye i Kigali.
Nyuma yo kubona ko mu Karere ka Gisagara hari urubyiruko rwinshi rudafite imirimo, ubuyobozi bw’aka karere bwiyemeje kubatera inkunga mu kwihangira imirimo, buremera abafite imishinga myiza.
Mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe hari abahinzi binubira kuba igishanga cya Miramo cyaratunganyijwe bakaburamo uturima nyamara bari bahasanganywe imirima.
Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi, avuga ko inzira ya mbere yo kurwanya ruswa ari ukubanza abantu bakayanga, naho ubundi byaba ari ukuyirwanya bya nyirarureshwa.
Hashize amezi atandatu ishuri Notre Dame de la Providence Karubanda (ENDPK) rishakiye umwarimu w’Igishinwa abanyeshuri bifuza kukimenya, none habonetse umwana uzahagararira Afurika mu marushanwa yo kukivuga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko bitarenze Nzeri 2019, abantu 15 bagaragarije Perezida Kagame ko bangirijwe ibyabo muri 2013, bazaba bamaze kwishyurwa.
N’ubwo abatuye i Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru mu Mudugudu wa Yanza ndetse no hafi yawo bishimira ibikorwaremezo bagejejweho, bifuza n’imodoka yabafasha mu ngendo zabo.
Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TI), Marie Immaculée Ingabire, avuga ko ruswa yiganje mu bakuru b’imidugudu n’ab’utugari ndetse no mu baveterineri, mu Karere ka Gisagara.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bagiye kujya bashyira ibigo by’amashuri mu byiciro, kugira ngo bamenye ibikwiye kwitabwaho kurusha.
Nyuma y’uko abasizwe iheruheru na Jenoside bari bubakiwe inzu, ariko nyuma y’imyaka irenga 20 zikaba zarashaje, zimwe zaranaguye, mu Karere ka Huye batangiye kububakira inzu nshya.
I Gasagara mu Karere ka Gisagara, abaturiye ahayobowe amazi hakorwa umuhanda baturiye bararira ayo kwarika kuko amaze gutwara imirima itari mikeya.
Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rubohowe, abatuye ku Ruheru mu Karere ka Nyaruguru barishimira ibyo bamaze kugezwaho, ku buryo hari n’abasigaye bavuga ko iwabo habaye i Kigali.
Urukiko rukuru, Urugereko rwa Nyanza, ishami rishinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga, kuri uyu wa gatanu 5 Nyakanga 2019, rwari ahitwa mu Ryabidandi, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Nyagisozi, aho rwaburanishije mu ruhame Ntaganzwa Ladislas wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Nyakizu.