Ibyo Abanyehuye babikesha kuba umubare w’abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye ugiye kongera kwiyongera, na bimwe mu bigo byahoze bihakorera bikahagarurwa.
Abashinzwe ubworozi mu mirenge itandukanye yo mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko abafashamyumvire mu bworozi badahabwa agaciro, bigatuma ubworozi budatera imbere.
Mu gihe byari bimenyerewe ko imihigo ari gahunda yashyiriweho inzego z’ibanze gusa hagamijwe gutera ishyaka abayobozi kurushaho kurwanira ishyaka abo bayobora, Minisiteri y’Uburezi nayo yashyiriyeho imihigo abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Abafite ubumuga bahagarariye abandi bahigiye gukora ku buryo mu bihe biri imbere nta wufite ubumuga uzongera kugaragara mu muhanda, asabiriza.
Nyuma y’uko urwari uruganda rw’ibibiriti, Sorwal rwashyizwe ku isoko, muri cyamunara yo kuwa kabiri w’icyumweru gishize hakabura upiganwa, noneho ruguzwe n’umushoramari w’umwarabu witwa Osman Rafik kuri miriyoni 168 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hon. Edouard Bamporiki, umuyobozi w’itorero ry’igihugu, asaba abafite ubumuga kubabarira ababasuzuguraga kuko babiterwaga n’ubumuga bakomora mu mateka.
Ububi bw’umuhanda uva ku Rusuzumiro werekeza ku kigo nderabuzima cya Kivu cyo mu Karere ka Nyaruguru butuma baheka abarwayi ku birometero bine ngo babashyikirize imbangukiragutabara.
Abatuye mu Mudugudu wa Rusuzumiro ho mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, binubira ko bitoreye umujyanama w’ubuzima babisabwe n’ubuyobozi, hanyuma uwo bahundagajeho amajwi agakurwaho. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivu ntibwemeranya n’aba baturage ko umuyobozi bitoreye yakuweko, ngo kuko muri raporo bwabonye iriho (...)
Nyuma y’uko Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yagendereye Akarere ka Huye agasaba ko urwari uruganda rw’ibibiriti rugurishwa hagakurwa ikigunda mu mujyi, rwashyizwe ku isoko ariko ntiruragurwa.
Uruganda rwitwa GABI rwenga urwagwa rwo mu Karere ka Gisagara rwatanze umuti udasanzwe ku kibazo cy’abahinzi b’urutoki batabonera isoko umusaruro beza.
Abahinzi b’ibirayi b’i Nyaruguru barifuza ko imbuto y’ibirayi bitukura yadutse iwabo yatuburwa nk’izindi mbuto z’ibirayi zemewe, kugira ngo na yo bajye bayihinga.
Abatuye mu Murenge wa Nyabimata ntibategereje ko amasaha akura kugira ngo bitabire igikorwa cy’itora, kuko aba mbere bari batangiye akazi saa Mbili nyuma yo gutora abadepide.
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bahangayikishijwe n’umusaruro w’ingano n’ibigori bejeje, wangirikira mu bubiko kubera kubura uwubagurira, n’umuguzi ubonetse akabagurira ku giciro gito.
Yabigarutseho ubwo yamamazaga abadepite b’Umuryango FPR mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki 23 Kanama 2018.
Abikorera b’i Huye bifuza kwemererwa kuba bavuguruye amazu y’ubucuruzi yafunzwe, kugira ngo babashe kwegeranya ubushobozi bwazabafasha kubaka ay’amagorofa basabwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abo ayobora gufatira urugero ku kudatsimburwa kw’Inkotanyi, kuko bizabafasha kwesa imihigo neza.
Abatuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye bishimiye imihanda ya kaburimbo yatunganijwe, aho batuye kuko yabakuriyeho icyondo cyababangamiraga mu gihe cy’imvura.
Bakunzibake Jean de Dieu utuye mu Karere ka Huye yarangije mu ishami ryo gukurikirana imyaka yabaturage (Agronomie), ariko ubu ni umunyonzi kuko ari byo byamukuye mu bushomeri.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko umuhanda Huye-Kibeho-Ngoma uratangira gushyirwamo kaburimbo muri Nzeri 2018.
Mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, bijihije umuganura ingo 34 zabanaga mu buryo butemewe n’amategeko zisezerana.
Mu gihe usanga abakundana cyangwa abagabo n’abagore bitana ba sheri (chéri), Liberata Hategekimana we hashize umwezi kumwe atangiye kurihamagara umugabo bamaranye imyaka 10.
Ingo 300 zo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru ni zo zigiye kubona amashanyarazi aturuka ku Rugomero ruri kubakwa ku mugezi wa Mudasomwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Isaac Munyakazi, avuga ko abavuga ko Nyaruguru ari agace kafashwe n’abarwanya u Rwanda atari byo.
Uwitwa Vincent Mutabazi utuye i Save, avuga ko yimukiye i Save muri 2015 aturutse mu Mujyi wa Butare, agamije kuhacururiza, ariko ngo nta mahoro yigeze ahagirira, ayabuzwa n’abafatanyije n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save atuyemo, Innocent Kimonyo. Amahoro ayabuzwa n’uko aterwa n’abamubuza umutekano (...)
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2018, mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Maraba harasiwe abajura babiri bahita bapfa, ubwo bageragezaga kurwanya inzego z’umutekano zari zibatesheje aho bibaga.
Mu mirenge itandatu kuri 13 igize Akarere ka Gisagara hamaze kubarurwa abana b’abakobwa 105 batewe inda, bakabyara bataruzuza imyaka 18.
Nkeramihigo André utuye mu Murenge wa Gishubi wo mu Karere ka Gisagara, avuga ko kuvuka ari uwa 22 mu muryango w’abana 32, byatumye atabasha kugera ku nzozi yakuranye kubera ubukene.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Mirenge imwe n’imwe y’i Gisagara, Huye na Nyaruguru, ngo ntibatewe ishema no kuba abajura batabarusha ubwinshi babahungabanyiriza umutekano, ntibanabafate.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe Aimé avuga ko mu nzererezi ziri mu bigo ngororamuco, abenshi baturuka mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Clémence Gasengayire, avuga ko kugeza ubu,kuboneza urubyaro bigeze ku kigero rwa 64%, mu Karere ka Gisagara.