Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Majyepfo (IPRC South) kuri uyu wa kane tariki 23 Werurwe 2017, rirashyira ku isoko abanyeshuri barirangijemo mu cyiciro cya mbere cya kaminuza.
Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Rusatira baratangaza ko banezerewe kubera ko ikigo cyabo cyahawe mudasobwa zizabafasha kwiga neza ikoranabuhanga.
Abagize Club Ruganzu n’Ibisumizi y’i Gasabo, basuye kwa Nyagakecuru i Huye batangira gutekereza ku ko bazerekana uko Ruganzu yigaruriye Ubungwe.
Abamotari bibumbiye muri Koperative Intambwe Motari (CIM) ikorera i Huye, baremeye Christine Mukabutera, umupfakazi wa Jenoside yakorewe abatutsi, bamugabira inka y’imbyeyi n’inyana yayo.
Abafite amagorofa yagenewe ubucuruzi i Huye bifuza ko abantu bacururiza ahataragenewe ubucuruzi bahava, kugira ngo babone ibyashara by’ubukode, ariko bo bakavuga ko bihenze.
Nyuma y’imyaka itandatu amazu y’ubucuruzi y’ahitwa mu Cyarabu i Huye afunzwe ngo hubakwe amagorofa, ba nyirayo batangiye kuyasenya ngo hubakwe.
Abacuruza amata ku modoka zitwara abagenzi, bakorera ahitwa kuri Arete (Arrêté), i Kinazi muri Huye ku muhanda Kigali-Huye, bahawe impuzankano hagamijwe guca akajagari.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burateganya kuzashyiraho isiganwa ry’amagare ryitiriwe Lambert Byemayire, wari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda (FERWACY).
Abari mu isengesho ryo gusabira abarwayi kwa Yezu Nyir’Impuhwe mu Ruhango banyagiwe n’imvura irimo amahindu, bayifata nk’umugisha bagendeye k’ukuntu yari yarabuze
Abaturage 48 b’i Ruhashya n’i Rusatira, bamaze imyaka irenga itandatu bishyuza amafaranga y’amashyamba yabo, yari ahashyizwe amapoto y’amashanyarazi, baravuga ko byabakenesheje.
Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa diyosezi ya Butare, ukuriye inama y’Abepiskopi mu Rwanda, avuga ko hakiri uburenganzira abana bavutswa.
Korali Ijuru ibarizwa kuri Katedarali Gatolika ya Butare i Huye, iri gutegura igitaramo kigizwe n’indirimbo za Noheli kizafasha abanyahuye kuryoherwa n’uwo munsi mukuru.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu atangaza ko guhera muri 2017 amashuri agiye kujya yigisha ibijyanye n’umuco Nyarwanda kugira ngo abana bakurane ubumenyi bufite umuco.
Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba yemereye abajyanama b’ubuzima b’i Kinazi n’i Rusatira mu Karere ka Huye ko bazafashwa kugira amashanyarazi mu ngo zabo.
Indaya y’ahitwa mu Gahenerezo yacuje imyambaro umugabo asigara yambaye ubusa, imuziza ko yabuze ayo kuyishyura nyuma yo kurarana nayo.
Furere Benjamin Ngororabanga uyobora Abadominikani mu Rwanda, yasabye abasengera muri Paruwasi Saint Dominic yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, gufatira urugero kuri Mutagatifu Dominiko,bakigira ubumenyi ariko bataretse n’ubwenge.
Abana batangiye kwiga ibijyanye n’umuco mu Ngoro y’Umurage y’i Huye baremeza ko bishobora kuzabaviramo ubumenyi buzabafasha kwibeshaho.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2016, imodoka yo mu bwoko wa Hiace ifite Puraki RAA 320L, ikoreye impanuka mu muhanda Kigali-Huye ihitana umwana wo mu kigero cy’imyaka 12, ikomeretsa cyane babiri.
Jean de Dieu Byukusenge wo mu Karere ka Huye avuga ko yakuwe mu kigo cy’imfubyi n’umuryango we ngo arerwe, ahubwo akamburwa isambu ye.
Abasore babiri b’i Huye bajyanwe kwa muganga nyuma yo kugonga igipangu, bahunga Polisi y’igihugu yari ibatse ibyangombwa.
Abamugaye b’i Huye bishimira kuba baratekerejweho bakagenerwa amafaranga bakwifashisha mu kwihangira imirimo, ariko ngo kuba batarahabwa amakarita abaranga byababereye imbogamizi.
Abanyeshuri basengera mu itorero rya ADEPR bize n’abiga muri Kaminuza y’u Rwanda batangaza ko kwibumbira mu muryango “CEP” byagiriye akamaro gakomeye Abanyarwanda.
Impunzi z’abanyekongo ziba mu nkambi ya Mugombwa muri Gisagara zirifuza kuryama ku mifariso zigaca ukubiri na nyakatsi yo ku buriri.
Ababyeyi 16 bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mazu bubakiwe n’umuryango “Unity Club”, bahamya ko bahawe amasaziro meza.
Ubuyobozi bw’umuryango SFH Rwanda buhamya ko bikwiye kugaburira abana indyo yuzuye kuko iyo umwana yagwingiye ku mubiri agwingira no mu bwenge.
Abiga ibijyanye na filime mu ishuri rikuru rya NSPA ry’i Huye, bavuga ko iserukiramuco rya filime z’i Burayi ryabatinyuye.
Ababyeyi b’abakene bo mu Karere ka Huye bishimira amarerero yashyiriweho abana babo kuko yatumye basigaye bisanzura nk’abandi bana.
Abanyarwanda bizihije umunsi w’ibiribwa mu gihe hirya no hino mu Rwanda havugwa ikibazo cy’amapfa yatumye ibiciro by’ibiribwa ku masoko bizamuka.
Abajura batatu bagerageje kwiba SACCO yo mu murenge wa Rwaniro muri Huye batahurwa batariba umwe araraswa babiri baracika.
Mu Murenge wa Save wo mu Karere Ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, ngo nta rugo ruzongera gucikanwa n’isuzuma ry’imihigo.