Abafite inganda zenga urwagwa rw’ibitoki i Huye bavuga ko kuba hari n’abafite ikirango S benga inzoga zitujuje ubuziranenge bituma izabo zitagurwa uko bikwiye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwizihije umunsi w’intwari hamwe n’abatuye mu Kagari ka Bitare mu Murenge wa Ngera, ahatuye abasaza baranzwe n’ubutwari bwo kwirwanaho nk’Abatutsi no kurwana ku babo mu myaka y’1959 ndetse no mu 1994.
Igenzura ry’imyigishirize mu mashuri ririmo gukorwa na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ryateye abarimu bo ku bigo bimwe na bimwe gutirana ibidanago.
Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Hon. Edouard Bamporiki, arasaba urubyiruko gukora ibyiza ruharanira ejo heza hazaza h’u Rwanda, rutitaye ku kuba ruzaba rutakiriho.
Ku ishuri ribanza rya Remera (EP Remera) mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, hari abadashobora kwiga imvura igwa kuko hari ahigirwa hava, ahandi bakugamisha abavirwa.
Abemerewe na BDF inguzanyo z’ibikoresho byo gutangira kwihangira imirimo b’i Huye, batekereza ko hari byinshi byari bikwiye guhinduka mu gutanga bene iyi nguzanyo.
I Kamwambi mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, hari abinubira kuba bamaze imyaka ine bakoreye uwitwa Innocent Kanamugire mu gucukura amabuye y’agaciro akaba atarabishyura.
Abatuye i Rwaniro mu Karere ka Huye barifuza gufashwa gucukura imirwanyasuri ku misozi ihanamye iteyeho amashyamba, kuko umuvuduko ukabije w’amazi ayimanukaho utuma asenya imihanda akanica imyaka y’abahinzi.
Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko uwiyemeje guhora mu manza akuramo kugira ubunararibonye mu kuburana ariko akarushaho gukena.
Mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira uwa 24 Mutarama, abagororwa batatu barashwe bagerageza gutoroka Gereza ya Huye iri mu Ntara y’Amajyepfo, bose bahita bitaba Imana.
Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, arasaba abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe guharanira kukivamo bakajya mu byisumbuyeho, kuko iki cyiciro atari umurage.
Kuri uyu wa 22 Mutarama 2019, minisitiri w’ubutabera muri Maroc, Mohamed Aujjar,yavuze ko icyaha cya jenoside kizajya gikurikiranwa mu gihugu cye.
Nubwo hashize imyaka hafi itandatu itegeko ryerekeye kubona amakuru rigiyeho, haracyari abantu binubira kudahabwa amakuru n’abayobozi igihe bayakeneye, cyane cyane abanyamakuru.
Raporo y’ubugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi mu mwaka ushize wa 2018, igaragaza ko mu Karere ka Gisagara hari ibigo byagiye bisibiza abana bagera kuri 30% by’ababyigamo, kimwe mu bibitera kikaba ari uko hari abayobozi b’ibigo bataboneka mukazi uko bikwiye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, avuga ko nta kigo cy’amashuri abanza cyo mu Karere ka Gisagara cyabonetse mu myanya 100 ya mbere muri 2018.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru binubira abatashya amashami baba batemeye mu mirima yacyo, n’ababaragirira amatungo mu mirima.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana K Emmanuel, yabwiye urubyiruko rw’i Huye rugiye kujya ku rugerero ko imihigo atari imikino (siyo michezo), ko atari no kubyina Ndombolo ya Solo.
Bamwe mu banyeshuri bo mu Karere k’ibiyaga bigari batekereza ko Abanyafurika ari bo bitera ubukene, kuko ubukungu karemano bafite bwitwarirwa n’abanyamahanga barebera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abaturiye inganda z’icyayi gukora uko bashoboye bakongera ubuso bw’aho gihingwa.
Tariki 30 Ukuboza 2018, Korari Ijuru yo mu karere ka Huye yataramiye abanyehuye nk’uko bisanzwe mu mpera z’umwaka, abafana b’ikipe Mukura bishima kurusha kubera indirimbo yahimbiwe ikipe yabo.
Ababyeyi bafite abana bajya bohereza gutozwa iby’umuco nyarwanda ku Ngoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye i Huye, bifuza ko igihe cyo kubatoza cyakongerwa aho kuba iminsi 10 gusa.
Simon Pierre Muhire, umukozi w’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR i Nyaruguru, avuga ko iseta yo gusabiriza yanavamo iy’ubucuruzi buciriritse.
Mu gihe hari abakobwa usanga barabyariye iwabo abana barenze umwe, Thylphina Kubimana ukomoka mu Murenge wa Simbi we ngo yabyirinze yirinda gusaba indezo uwamuteye inda.
Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi gatorika ya Gikongoro, avuga ko bifuza kuzasaba ko uwa 28 Ugushyingo waba umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose.
Radio mpuzamahanga ya Kiriziya Gatolika yafunguye ishami ryayo i Kibeho ahantu honyine muri Afurika kiriziya yemeza ko habereye amabonekerwa.
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Doyosezi ya Butare, akaba n’umuvugizi w’inama y’abepisikopi bo mu Rwanda, avuga ko habayeho ubufatanye bwa nyabwo hagati y’abafatanyabikorwa n’uturere, ikibazo cy’ubwiherero n’icyo gutwita kw’abangavu babihashya.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana, yasabye abo bafatanyije kuyobora intara y’Amajyepfo gukoresha amagambo make, ahubwo bakongera ibikorwa.
Perezida wa Sena, Bernard Makuza, avuga ko abayobozi bo ku rwego rw’imidugudu bose bafatanyije, nta kibazo na kimwe cyananirana.
Umutingito uterwa n’imashini zikora umuhanda Huye-Nyamagabe, urimo gushyirwamo kaburimbo bundi bushya, wagiye utera imitutu amazu y’abawuturiye ku buryo bifuza gusanirwa.