Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Huye, Gervais Butera Bagabe, avuga ko umucuruzi wagize uruhare muri Jenoside atumvaga umurimo we.
Abahinga mu gishanga cya Mwogo giherereye mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe bahangayikishijwe no kuba barahinze ibigori kuri hegitari 28 bimwe bikuma ibindi bikabora, bigiheka.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi mu kigo cy’Ubushakashatsi ku Iterambere ry’Inganda (NIRDA), Telesphore Mugwiza, avuga ko umwaka utaha wa 2026 uzarangira ku isoko ry’imiti ivura abantu harimo n’iyakorewe muri iki kigo.
Mu rwego rwo guteza imbere ubudaheza, ba rwiyemezamirimo bo mu Karere ka Huye barasabwa kujya batanga akazi no ku bantu bafite ubumuga, cyane ko byagaragaye ko na bo bashoboye, bakaba bataniganda iyo bakagezemo.
Jean Pierre Ntigurirwa ukomoka ahitwa i Buvumu mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, akaba akunze kurwara isereri ituruka ku bikomere by’imihoro n’amacumu yatemeshejwe mu mutwe.
Jean Baptiste Niyitegeka, umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyanza, yabwiye abakozi b’umuryango Action Aid kimwe n’indimiryango mpuzamahanga, ko bakeneye kumva ijwi ryabo ryamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Amakuru atangwa na serivisi ishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, agaragaza ko mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiri imiryango 718 y’abarokotse Jenoside bakeneye gutuzwa n’abandi 1918 batuye mu nzu zikeneye gusanwa.
Byiringiro Alfred, umujyanama mukuru mu bya tekinike ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, avuga ko bitarenze amezi abiri, kasike zujuje ubuziranenge zizaba zakwijwe mu gihugu hose.
Mu bagore bahamijwe icyaha cya Jenoside bakanagihanirwa, hari abavuga ko iyo bataza gufungwa batari kubasha kuruka uburozi bw’urwango babibwemo n’abayobozi babi.
Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr. Christian Ngarambe, avuga ko umubare w’Abatutsi baguye muri CHUB utazwi, ariko ko mu bahaguye harimo abagera ku 150 bishwe bambuwe Abaganga batagira umupaka (MSF), mu gihe cy’iminsi ibiri gusa.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangije inyigisho ku bagororwa b’abagore bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari gafi gusoza igihano bahawe n’inkiko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaye uwatanze inzu ye igatwikirwamo abana n’abagore 104, ahitwa i Mbuye mu Murenge wa Ngoma, bagashya kugeza bose bapfuye.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, avuga ko kwibuka bikwiye kubera Abanyarwanda umwanya wo gusuzuma uko umutima wabo witandukanya n’ibibi bigiye kuri Jenoside.
Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo (EICV7) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwagaragaje ko ubukene bwagabanutse muri rusange mu Rwanda, ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo, ariko ko nanone hakiriho abakene benshi.
Abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, bavuga ko basanze Nyange ari ikimenyetso cy’u Rwanda rushya n’urw’amateka mabi rwanyuzemo.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara, Françoise Uwizeyimana, avuga ko basanze byaba byiza hagiyeho ibiganiro byihariye ku barokotse Jenoside, by’umwihariko intwaza, kubera ko abo babana buri munsi batazi uko bakwiye kubyitwaramo bikwiye, bityo hakaba hakenewe ko abasobanukiwe iby’ubuzima bwo mu (…)
Ku gicamunsi cy’itariki ya 7 Gicurasi 2025, abakunze kujya gusengera mu Ruhango n’i Kibeho batangiye kumva inkuru y’urupfu rw’umukecuru, wari uzwiho kubyina bidasanzwe mu gihe cya misa.
Abacururiza mu isoko ry’Ingenzi za Huye barinubira kuba basigaye bataha nimugoroba, mu gitondo bamwe muri bagenzi babo baza bakabura ibicuruzwa baba basize babitse neza.
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, kimwe n’abandi batarabona imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside, bifuza ko Leta yazashyiraho ubukangurambaga bushishikariza abazi ahajugunywe Abatutsi kuhagaragaza, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Padiri Jean Marie Vianney Nizeyimana, umuyobozi w’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, avuga ko imirimo yo gutangira kuyubaka yakomeje gukomwa mu nkokora n’amananiza ku kugura igice kigomba kwiyongera ku butaka basanganywe, kugira ngo izabe ari nini.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari impanuka kuko yateguwe, kandi ko nta n’aho ihuriye n’intambara nk’uko hari abajya bayita gutyo.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, avuga ko ingoboka ihabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, isigaye ibabana nkeya cyane kubera uko ibiciro bisigaye bimeze ku isoko, bagasaba ko yakongerwa.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye Kaminuza y’u Rwanda kuzajya isuzuma uruhare rwayo mu guhindura amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, kuko iyi Kaminuza aho kwigisha abantu ubumuntu yabigishije gukora ikibi.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, arasaba abakirisitu kugira umutima utabara, akanibutsa abaca ku muntu uri mu byago ntibamwiteho ko atari ubusirimu nk’uko bamwe babikeka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano ya buri Munyarwanda, n’ubwo hari abakibishidikanya bitwaje indege ya Habyarimana.
Abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’i Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, barifuza ko rwavugururwa kubera ko babona uruhari rutameze neza.
Ahitwa mu Cyarabu, mu mujyi i Huye, inzu z’ubucuruzi ebyiri zafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari mu byumba byagezwemo n’iyo nkongi birangirika ku buryo urebye ntacyo baramuye.
Prof. Bernard Noël Rutikanga wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko umuntu wa mbere wafungiwe muri gereza yari izwi ku izina rya 1930 ari uwari umushefu witwaga Nturo, akaba yarafunzwe azizwa kwanga amacakubiri yari ari kubibwa n’Ababiligi bakoronizaga u Rwanda.
Nyuma y’ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jean Bosco Habarurema yivugira ko yabashije kongera kubaho ari uko ababariye abamuhemukiye, byatumye akira amarira, ubwoba n’uburwayi bw’umutwe butakiraga, akaba amerewe neza, cyane ko yaranabyibushye kuko yavuye ku biro 52 ubu akaba afite ibibarirwa muri 80.
Damien Rusagara w’imyaka 82, utuye i Karama mu Karere ka Huye, avuga ko hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, ariko ko ubugome yakoranywe butuma atibagirwa uko byamugendekeye, ku buryo iyo abitekerejeho yumva ari nk’aho byabaye ejo.