Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda (MINAFFET), yemeje ko igihugu cy’u Bubiligi cyahamagaje Abadipolomate bacyo babiri, bazira kuba barateguye igikorwa cyo kwibuka Abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda, bakabikora ku munsi utari wo.
Mu gihe Jenoside yakorwaga mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane 1994, Abatutsi batangiye guhunga berekeza i Kabgayi bavuye mu bice bitandukanye kuva ku itariki 12 Mata 1994. Kugeza ku itariki ya 20 Mata 1994 i Kabgayi hari hamaze kugera impunzi nyinshi z’Abatutsi maze zishyirwa ahantu hatandukanye mu mazu ari i Kabgayi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Kanama na Kanzenze ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2020 yafashe abantu 13 barimo gutema ibiti mu ishyamba rya Gishwati. 11 muri aba bantu bafatanwe ibiti babyashijemo inkwi abandi 2 bafatanwa imbaho.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahuye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing-RYVCP), barimo gufasha abaturage hirya no hino gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bubashimira uruhare rwabo mu kazi bakora k’ubwitange.
Kuva tariki 21 Werurwe 2020 ubwo hatangazwaga ko ingendo hagati y’imijyi n’uturere zihagaze, keretse ku bafite impamvu zihutirwa, izi ngendo byitezwe ko zisubukurwa kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2020.
Nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus gihagaritse ibikorwa by’imyidagaduro, bigahomba amafaranga atari make, Muyoboke Alex, umwe mu bacunga inyungu z’abahanzi (Manager), aravuga ko na we yahombye asaga miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi wari umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri hirya no hino ku Isi mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Kuva muri Mata 1994, muri Hôtel des Mille Collines i Kigali hari harahungiye abantu b’ingeri zose biganjemo Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe na Leta y’abicanyi.
Ibaruwa yashyizweho umukono na Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda, iravuga ko itsinda rishingiye ku “Ntwarane” ritemewe muri Kiliziya Gatolika.
Kylian Mbappé n’abakinnyi bakinana mu ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu gihe abahanzi n’abanyarwenya batandukanye bamaze igihe mu bihombo byatewe n’icyorezo cya covid-19, Alex Muyoboke ucunga inyungu z’abahanzi akanateza imbere impano, aravuga ko atazigera abona amasezerano meza nk’ayo yari amaze iminsi abona icyorezo kitaraduka.
Amatariki y’impera za Gicurasi 1994 yaranzwe n’ingufu ingabo za FPR-INKOTANYI zashyize mu gukora ibishoboka byose ngo zihutishe ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ariko ku ruhande rwa Leta y’abicanyi na bo bashyira imbaraga mu kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi bari bakihishe hirya no hino mu bice ingabo za (…)
Urubuga rwa Twitter rukoreshwa n’abatari bake mu gutanga ibitekerezo byabo no gusangira amakuru. Abarukoresha bavuga ko ari rumwe mu mbuga nkoranyambaga ziryoha kubera ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Mu gihe abamotari bakomeje kwitegura gusubira mu muhanda gutwara abagenzi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje amabwiriza bagomba gukurikiza mu kazi kabo, haba kuri bo ndetse no ku bagenzi batwaye.
Hashize igihe abaturarwanda baravuye mu bwigunge, ubu bakaba bakurikira amakuru, siporo, filime, imyidagaduro n’ibindi byinshi hifashishijwe StarTimes.
Urukiko rwa Gisirikare rwimuriye isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abasirikare baregwa gusambanya abagore ku gahato, ku wa Gatanu tariki 29/05/2020.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yamenyesheje Bwana Jabo Paul ko ahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.
Kompanyi ikora ubwikorezi bwo mu kirere Brussels Airlines yatangaje ko guhera tariki ya 15 Kamena kuzageza muri Kanama 2020, izasubukura ingendo zayo mu byerekezo 59 harimo n’u Rwanda.
Mu gihe Abanyafurika bizihije umunsi wa Afurika ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika guhuriza hamwe imbaraga muri ibi bihe bigoye uyu munsi wizihijwemo.
Gatabazi Jean Marie Vianney waraye ahagaritswe ku mirimo yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamuha izo nshingano, anamusaba imbabazi aho yaba yaramutengushye.
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Republika y’u Rwanda amusaba ubufasha mu gukemura ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sports.
Dusengiyumva Samuel akomoka mu cyahoze ari Komini Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afite imyaka 13 gusa.
Kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim yayoboye isengesho rya Eidil Fitri 2020. Isengesho no kwizihiza umunsi mukuru byakozwe mu buryo budasanzwe, haba mu Rwanda no mu bihugu byinshi ku Isi kubera impamvu zo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yaganiriye n’igikomangoma cy’u Bwongereza Charles Philip.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 ari Umunsi w’Ikiruhuko, kubera ko Umunsi mukuru wa IDDIL-EL-FITRI wahuriranye n’impera z’icyumweru.
Amakuru aturuka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo aravuga ko mu mbuga irimo inyubako Radio Salus ikoreramo habonetse ibimenyetso bigaragaza ko hashobora kuba hari imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga Mukuru mu Nama y’Igihugu y’Abana ndetse n’Umuyobozi muri CLADHO, bagaragaje ikihishe inyuma yo gutuma abana bo mu mihanda banga gusubira mu miryango.
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 22 Gicurasi 1994, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe cyakuwe mu maboko y’abicanyi, iyo tariki ikaba ari imwe mu matariki akomeye mu guhagarika Jenoside. Mu bindi bice by’Igihugu byari bitarabohorwa n’Inkotanyi, ahari hasigaye Abatutsi bakihishahishe, Leta y’abicanyi yari ikomeje kubica.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe uwitwa Byukusenge Janviere w’imyaka 25 na Ndayishimiye Albert w’imyaka 20.
Itsinda ry’Abapasiteri barenga 1,200 bavuga ko bahagarariye ibihumbi by’abakirisitu muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bavuze ko bagiye gufungura insengero zabo mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi, birengegije amabwiriza yashyizweho na Leta yabo, asaba insengero gukomeza gufunga hirindwa Covid-19.