Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020, rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, Eugène Kanyarwanda, hamwe n’ abagoronome b’imirenge ya Kivu, Nyabimata na Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, bose bakekwaho kunyereza imbuto y’ibirayi n’ifumbire mvaruganda (…)
Sosiyete ya StarTimes yashyikirije umuguzi wa mbere ibicuruzwa yaguze akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho bwa StarTimes buzwi nka StarTimes Go.
Mighty Popo, Umunyamuziki akaba n’Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika mu Rwanda, yatangaje ko umuziki ukozwe neza utunga nyirawo akabaho neza cyane kuruta ibindi byinshi.
Habyarimana Jean Baptiste wari Perefe wa Perefegitura ya Butare, yaratotejwe bikomeye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugera ku munsi yiciweho abimburiye abandi Batutsi mu Mujyi wa Butare.
Nyuma y’iminsi itatu afatiwe mu Bufaransa, Ku wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, Kabuga Felicien yitabye Ubushinjacyaha bwa Paris. Uyu mugabo wari umaze imyaka 26 yihishe ubutabera yaherekejwe mu Bushinjacyaha Bukuru acungiwe umutekano ku rwego rwo hejuru.
Sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo, ivuga ko iki gihe cya COVID-19 ari igihe cyiza cyo gufasha abantu kuguma mu rugo, bagahaha kandi ibyo bahashye bikabageraho batavuye aho baba. Ni mu gihe byagoraga abantu kubona ibyo bakeneye, kuko guhaha uko babyifuza bafite umutekano (…)
Komisiyo ishinzwe Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko yasabye ko hatumizwa abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, kugira ngo basobanure idindira ry’imwe mu mishanga y’iterambere, ndetse zimwe mu nkunga zayo zikaba zaranyerejwe.
Abahagarariye ibigo bito by’ubucuruzi mu Rwanda byo mu nzego zinyuranye kandi bitandukanye mu bunini bw’ibikorwa by’ubucuruzi bikora, ku wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2020, bitabiriye umwiherero ugamije kuzahura ubucuruzi wateguwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Icungamutungo (AMI).
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu ko kubera imvura nyinshi yaguye, yatumye igice kimwe cy’umuhanda Muhanga -Ngororero-Mukamira cyangirika ugiye kugera ku kiraro gihuza Umurenge wa Rambura na Jomba, ubu uyu muhanda ukaba utari nyabagendwa.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), ku wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 yasohoye inyandiko igaragaramo urutonde rwa bamwe mu bari bashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu, harimo abaganga babirahiriye mu mwuga wabo, nyamara bakaba ari bo babaye ku isonga yo gukora Jenoside, cyane cyane mu bitaro, mu bigo nderabuzima (…)
Nyuma y’amakuru ajyanye no gukubita abaturage mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze katangaje ko kahagaritse ku mirimo by’agateganyo ababigizemo uruhare, bakomeje gukurikiranwa n’Inzego zibishinzwe.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, yamurikiye abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi, raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019, umwaka warangiye tariki ya 30 Kamena 2019.
Abana bane bo mu Kagari ka Muko mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020, bagwiriwe n’umugina babiri muri bo bahita bitaba Imana.
Icyorezo cya Covid-19 cyaduteye urujijo no guhangayika. Ntabwo tuzi iherezo ry’ibi bihe bihinduka buri munsi. Icyakora hari ikintu kimwe kidahinduka: akamaro k’umuryango n’inshingano za buri wese zo kurinda no kwita ku bawugize.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze witwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza witwa Tuyisabimana Jean Leonidas, n’abacunga umutekano babiri (…)
Polisi y’u Rwanda iramenyesha Abaturarwanda bose ko kubera imirimo yo kubaka ikiraro gihuza imihanda ihurira mu isangano ryo mu Kanogo, imihanda Kanogo-Rugunga-Kiyovu na Rugunga-Rwampala (KK 2Ave na KK 31Ave) ifunze kuva ku wa Kane tariki ya 14 kugeza tariki ya 21 Gicurasi 2020.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) riravuga ko ubu ririmo gutwara abakozi baryo birukanywe mu Burundi nyuma y’uko Leta yavuze ko badashakwa muri icyo gihugu.
Kimwe mu biranga ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni uko nta hantu na hamwe abicanyi batakoreye Jenoside, haba muri za Kiliziya, mu nsengero no mu mavuriro.
Umunyamabanga Uhoraho mushya muri Minisiteri y’Ibidukikije, Patrick Karere, yiyemeje gutera inkunga urwego rw’ibidukikije mu Rwanda yibanda ku koroshya no kunoza serivisi ku buryo bwihuse.
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, yavuze ko abantu barenga ku mabwiriza yo kwambara udupfukamunwa bakajya mu muhanda, baba bagenda n’amaguru cyangwa se bari ku binyabiziga bagiye gutangira gufatwa bagafungwa, ndetse bagacibwa n’amande.
Mu Kiganiro yagiranye na KT Radio, Umuvugizi wa Polisi y’u rwanda, CP JB Kabera yatangarije abatwara ibinyabiziga ko kizira kikaziririzwa guhagarikwa na Polisi ukanga guhagarara.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yitabiriye inama yahuriyemo n’abandi bakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, ikaba igamije kwiga ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 muri aka karere.
Abanyarwanda bari baraheze muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates - UAE), kubera ko ingendo zari zahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iryorezo cya Coronavirus bishimiye ko bagiye kugaruka mu gihugu cyabo.
Kaminuza y’u Rwanda (UR), kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, yatangiye gucyura abanyeshuri bayo basabye gufashwa kugera mu bice baturukamo nyuma y’uko amashuri afunzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe uwitwa Hafashimana alias Jado w’imyaka 22 y’amavuko nyuma yo kwiba igikapu cyari kirimo amafaranga angana na 4,384,900Frw.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020 yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda (Officers).
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku bufatanye n’urubuga Irembo, guhera kuri uyu wa gatanu tariki 08 Gicurasi 2020, batangije serivise yo Guhindura Izina hifashishijwe ikoranabuhanga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 07 Gicurasi 2020 rwafunze abayobozi babiri ba Koperative mu Karere ka Muhanga.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iratangaza ko imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro ryakeye hirya no hino mu gihugu yateye ibiza bitandukanye. Kugeza saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi hari hamaze kubarurwa abantu 65 bahitanwe n’inkangu n’imyuzure.
Abacururiza mu Mujyi wa Kigali bishimiye ko kuva ku wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020, bongeye gusubukura imirimo ijyanye n’ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye.