Abakozi b’Ikigo East African exchange (EAX) basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Perezida Paul Kagame yifatanije n’abitabiriye siporo rusange yo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018, avuga ibyiza abayikora bayikuramo.
Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abayisilamu, abifuriza umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr.
Umunsi mukuru ngarukamwaka w’Abayisilamu uzwi nka Eid - El- Fitr, muri uyu uyu mwaka waranzwe n’ibikorwa by’urukundo n’ubutumwa bwo gusaba abayoboke kwirinda.
Mu gihe isi yose ihanze amaso Igikombe cyisi mu mupira w’amaguru kiri kubera mu Burusiya, abakurikirana imipira bakoresheje Kwesé TV bazahabwa amahirwe yo gutsindira amafaranga.
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 6.1 mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018 ariko bwitezweho kurushaho kumera neza mu mwaka utaha.
Urwego rushinzwe iterambere ry’igihugu (RDB) rwihanangirije abatanga serivisi zifite aho zihuriye n’ubukererugendo ko uzagaragarwaho n’irondaruhu ateganirijwe ibihano birimo no kuba ibikorwa bye byafungwa burundu.
Laboratwari y’igihugu yatangaje ibiciro ku bipimo by’ibanze by’utunyangingo (DNA), birimo n’ibizafasha abantu kumenya niba abantu runaka bafitanye isano.
Hatangijwe iyubakwa ry’igikoni cyahariwe gutekera abarwayi, gifite ubushobozi bwo gutegura amafunguro ibihumbi 15, azagemurwa mu bitaro bitandatu byo muri Kigali ku buntu.
Perezida Paul Kagame yageze i Moscow mu Burusiya aho yabonanye na Perezida Vradimir Putin, mu gihe habura umunsi umwe ngo iki gihugu cyakire Igikombe cy’isi.
Itorero Inyamibwa ry’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG, ryageze mu Burayi aho rigiye kumara amezi abiri n’igice ryimakaza umuco Nyarwanda mu iserukiramuco ryitwa “Festival de Sud”.
Ntibisanzwe kubona abasore biyegurira gucuranga Umuduri, bakanabigira umwuga ngo bibabesheho. Aba bitwa The Real Singers bakaba bagiye kuducurangira imwe mu ndirimbo bise"Umuyobozi wizewe Kagame Paul"
Abanyapolitiki bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi bahakorera bemeye inshingano zabo mu gufasha u Rwanda gukurikirana abashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva kuri Cyumweru abakoresha urubuga rwa Twitter babonye uburakari bw’abantu kubera akabari kitwa “Cocobean” gashinjwa kwanga kwakira umukobwa kuko afite ubumuga bw’uruhu.
Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwishyurira imisoro abacuruzi bari kuzagirwaho ingaruka no gukurirwaho imisoro ku bicuruzwa boherezaga muri Amerika.
Amatora y’ibanze mu tugari hashakwa abazahagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu nteko ishinga amategeko, abenshi mu biyamamaje bari basanzwe ari abadepite.
Perezida Paul Kagame ari muri Canada aho yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7), ariko yanatumiwemo n’abandi bayobozi b’ibihugu batandukanye.
Guverinoma y’u Rwanda yatashye laboratwari ishinzwe gupima uturemangingo (DNA), bihita bikemura ikibazo cy’abagorwaga no kuzikoresha bagahitamo kohereza imipimo hanze y’u Rwanda.
Abagenda mu Mujyi wa Kigali ntibazongera kurambirwa urugendo cyangwa ngo babure uko bavugana n’ababo kuko internet ya 4G yasubijwe mu modoka rusange.
Abanyarwanda bakora ingendo zigana muri Amerika basubijwe, nyuma y’uko sosiyete ya RwandAir iherewe uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’icyo gihugu.
Kigali Today yabagereye i Bugesera,ahamaze iminsi hatangiye imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite.
Umukuru w’Itorero ry’igihugu Edouard Bamporiki asaba buri wese waragijwe imirimo runaka, kumva ko inshingano afite zikomeye kumurusha bityo akicisha bugufi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edourad Ngirente yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo gushyiraho ikigega kizaharirwa gutera inkunga imishinga yo guhanga udushya no gukora ubushakashatsi.
U Rwanda rwatunguwe n’amakuru y’uko urukiko rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha rushobora kurekura Ngeze Hassan ufungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera. Irebere uyu mugabo ukuntu afite impano yo kwigana imodoka iri mu isiganwa uraseka.
Banki y’isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 100 z’amadolari yo kurufasha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ibijyanye na bwo.
Sembagare Samuel wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Burera yatawe muri yombi, akurikiranyweho kunyereza umutungo Leta n’ibindi byaha.
Umukuru w’Itorero ry’Igihugu Eduard Bamporiki atangaza ko atemeranya n’itorero rihera mu magambo gusa, intore zigataha nta kibazo na kimwe zikemuriye aho ryabereye.
Bamwe mu baturage bagira imyumvire itandukanye ku bayobozi babo, ku buryo hari bamwe bazi ko iyo umuntu abaye umuyobozi aba yemerewe ibintu byose. Iyumvire nk’uyu uko yumva yabaho aramutse abaye Meya.
Igifefeko ni imvugo abantu bakoresha bacurika amagambo ku buryo utayimenyereye utabasha kumva ubutumwa buyikubiyemo.